Digiqole ad

Episode 36: Ba Gasongo batabawe na Aliane mu gicuku…Nelson atangiye akazi neza

 Episode 36: Ba Gasongo batabawe na Aliane mu gicuku…Nelson atangiye akazi neza

Uwo muntu yakomanze rimwe akomanga kabiri, ubwa gatatu mpita mbyuka ngeze muri salon nsanga Gasongo ahagaze ku muryango arimo kumviriza ku rugi maze ambwira gacye anyongorera.

Gasongo-“Bro! Nabumvise ni babiri!”

Njyewe-“Ngo babiri? Ubu se barashaka iki?”

Gasongo-“Yewe simbizi pe!”

Njyewe-“None se Gaso! Ubu dukingure?”

Gasongo-“Reka tubanze tubabaze icyo bashaka”

Gasongo yongeye kumviriza amagambo bavugaga hashize akanya ahita avuga cyane,

Gasongo-“Ni inde?”

We-“Kingura uratubona!”

Gasongo-“Twaryamye tubwire icyo wifuza twumve niba tugifite”

We-“Umva! Uzi ko ndi umuyobozi?”

Gasongo-“Ngo umuyobozi? Umuyobozi wuhe se uza aya masaaha mu rugo rw’umuntu”

We-“Buriya yewe hari impamvu, none se nyine urumva napfa kwizana gutyo gusa?”

Gasongo-“None se Bwana muyobozi, Hari ikibazo twateje?”

We-“Wowe kingura tuvugane nta kindi ngusaba rwose!”

Gasongo yarandebye ancira amarenga ambaza niba koko twakingura mbanza kugira akantu k’ubwoba ariko mfunga umwuka nti kama mbaya nemerera Gasongo akata urufunguzo rimwe, kabiri akinguye tubona ni abagabo babiri bahagaze ku muryango.

Umwe yahise avuga…

We-“Niko mwatangiye kuba hano ryari?”

Njyewe-“Ntabwo twabamenye ariko? Ni mwe ba nyiri amazu se?”

We-“Njye iyi miryango itatu ni iyanjye, ni njye nyishyuza, uyu turi kumwe ni umuyobozi w’umudugudu”

Gasongo-“None se ko muje mwitwaje abayobozi bite? Muje kutubarura se?”

We-“Nabyo birimo ariko ikitugenza ni ukubishyuza, twamenye ko mwagezemo kandi mugomba kunyishyura”

Njyewe-“Ariko rero twishyuye, sinzi niba mushaka ko twishyura kabiri”

We-“Njye namenye ko mwajemo gusa ibyo bindi byo simbizi”

Njyewe-“Ok! None se mwaretse ejo tukazaba tubisubiramo ko ntaho tugiye? Turahari rwose!”

We-“Oya! Njye nimutanyishyura murasohora ibintu nta byinshi mvugana namwe!”

Gasongo-“Inka yanjye! None se kandi ibyo ni ibiki? Erega twe rwose iyi nzu twayinjiyemo twishyuye, ahubwo se ko wavuze ngo iyi miryango ni iyawe, iyindi nayo ifite nyirayo?”

We-“Dore iyi itatu ni iyanjye, iriya nzu  nini ifite abandi batatu, na ziriya zo hepfo zifite undi umwe, ubwo rero njye muranyishyura uyu murimo nawo uri muzanjye!”

Njyewe-“Uuuuuh! Iyi nzu ko numva ari nk’imifungo ra! Twe rero muraturenganya ntabwo twari tuzi ko ari uko bimeze”

Ako kanya umuryango wo kwa Aliane warakingutse tubona niwe usohotse yifubitse cyane aza agana aho twari turi. Atugezeho…

Aliane-“Nelson! Mwagize ikihe kibazo ko numva mwisobanura?”

Njyewe-“Wahora n’iki ko dore ngo tugomba kwishyura kabiri?”

Aliane-“Ngo? Ibyo se kandi bije gute? Mwishyura kabiri se kubera iki?”

Gasongo-“Ngo dushobora kuba twarishyuye utari we, ngo izi tubamo ni uyu uzishyuza, niwe se twishyuye?”

Aliane-“Uuuuh! Oya ntabwo ari uyu, ahubwo se nzane urupapuro twandikiranye arebe ko atamuzi?”

Umuyobozi w’umudugudu wari uhagaze aho yumva byose yahise ahindukira areba Aliane maze ahita avuga…

We (umuyobozi)-“Ntiwumva se ahubwo waba ukemuye ikibazo, niba mwaributse kwandikirana byaba byoroshye”

Aliane yarihuse azana urupapuro, araza aruhereza umuyobozi arasoma arangije gusoma ahita avuga…

We (umuyobozi)-“Uuuuh! Simbona uwitwa Karekezi ari we wakiriye amafaranga se? Dore yaranabisinyiye rwose!”

Wa mugabo wundi yahise amushikuza urupapuro ararusoma akimara kurusoma mbona akunje isura bya nyabyo ahita atangira kwitotomba…

We-“Eeeeh! Simbyumva, ariko Karekezi ashaka iki koko? Arankoroga, akankoroga akanankorogoshora! Ayayaya! Ubu nk’ubu aba yaje ate kunyishyuriza imiryango yanjye koko?”

Umugabo yakomeje kwitotomba ari nako tumwitegereza tukanatangazwa n’ibyo yavugaga maze umuyobozi w’umudugudu aramwitegereza cyane hashize akanya aramubwira,

We (umuyobozi)-“Ariko se ubundi murinda mushwana, sinabagiriye inama ko niba inzu ari iz’umuryango mwaziha umuntu umwe akajya azicunga akabagabanya amafaranga, ahubwo nimutabikora muraje mumarane, ariko ubundi ko nshimye njye inaha atari kavukire ubundi izi nzu zanditse kuri inde muri mwe?”

Umuyobozi akimara kuvuga gutyo umugabo yahise aceceka aryumaho hashize akanya ducecetse twese ahita avuga,

We-“Oya Muyobo, ibyo tubyihorere ahubwo uyu mugabo Karekezi turaza kwisiba ndetse ndanamusiribanga”

Njyewe-“Ubwo rero ndumva mwatureka twe ibyanyu ntabwo byaba bitureba icyo tugomba gukora twaragikoze”

Umuyobozi w’umudugudu yabyumvise vuba, ahita avuga,

We (Umuyobozi) -“Nanjye ni cyo nendaga kubabwira, kandi iki kibazo nimwongera kukizana nzabohereza mu nzego zisumbuyeho ndumva njye ntabivamo kabisa”

Umugabo wishyuzaga yatangiye kuvuga arya indimi asa n’uwinginga Umuyobozi w’umudugudu ariko amwima umwanya ndetse aranigendera natwe dushimira Aliane aragenda natwe turinjira turakinga.

Gasongo-“Iby’ubu ni induru impande n’impande, ubu se nk’aba ntibabirwaniyemo koko?”

Njyewe-“Ntubibona se! Kabaye buriya bagiye gupfa ibyakabatunze kuko babona ko bitabahaza!”

Gasongo-“Iby’isi we! Imana izampe Gaju ubundi turye ducye twiryamire”

Njyewe-“Si nk’ibyo byose se! Bro, reka twiryamire ejo ni akazi”

Gasongo-“Asanti Muvandimwe wanjye! Ijoro ryiza kabisa!”

Njyewe-“Sawa Gaso! Nawe kandi”

Twinjiye buri wese mu cyumba ngezemo nihina mu mashuka mpita nshyirwayo ndasinzira, sinigeze ndota iryo joro ahubwo nakangutse mu gitondo ari Gasongo unkomangiye, ndabyuka njya muri douche mvuyeyo nkubitamo agapantalo n’agashati Gasongo nawe yambara neza turasohoka tugeze hanze dusanga Aliane yaturinze.

Aliane-“Uuuh! Muraka basore! Eeeh! Mwaramutse mute se?”

Twese-“Eeh! Ni bon nawe urabibona”

Aliane-“Twigendere se ko mbona ba bakobwa bakireeba?”

Njyewe-“Reka tube tugenda ntacyo baradusangayo!”

Aliane-“Martin ari no kumpamagara, ashaka kujya kubereka ama guichet bazajya bokoreraho”

Njyewe-“Oooh! Noneho babwire baze kubanguka twe tube tugiye”

Aliane avuye kubabwira twerekeje ku kazi bwa mbere ntihari kure hari hafi cyane, tukihagera twarinjiye dusanga koko Martin yahageze turamusuhuza.

Martin-“Bite byanyu se?”

Twese-“Ni byiza!”

Aliane-“Martin ntiwazindutse ahubwo wariraye ku ibaba”

Martin-“Hhhhh! Uti ku ibaba rwose! Ahubwo se ba bakobwa bari he ko nshaka kubajyana aho bazajya bakorera hakiri kare?”

Aliane-“Bari bakisiga nyine ngo bazajye bagaragara neza tubone amasoko”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Martin-“So, Nelson! Hano rero urabibona ko ari bureau nini, hariya hari imashini niho uzajya wicara, iyo ni imashini uzajya ukoresha nk’uko wabyize, hanyuma turajyana urebe aho abandi bazakorera nibijya biba ngombwa uzajya usimbukirayo uzane rapport uyohereze aho tuzajya tuba tuyikeneye”

Njyewe-“Yes! Ndabyumva neza rwose!”

Martin-“Ibindi rero uzajye wegera cyane Aliane muzajya muba muri kumwe cyane, ikindi cy’ibanze cyane ni ukutava Online rwose, urabizi kandi wabihuguriwemo bihagije, amasoko aboneka bitewe no kumenyekanisha ibyo dukora,

Ni akazi rero gasaba guca mu nzira nyinshi ngo abantu babimenye, ari na yo mpamvu twahisemo Online system nk’uburyo bwo kugeza ibikorwa byacu kure,

Nizere ko uzabyitwaramo neza ukoresha imbuga nkoranyambaga usobanurira abantu batandukanye ibikorwa byacu”

Njyewe-“Cyane rwose!”

Akimara kuvuga ibyo ba bakobwa bahise binjira gusa koko ntibatindiye ubusa bagaragaraga neza cyane, maze bakinjira baradusuhuza.

Martin-“Wenda ni umunsi wa mbere sinabarenganya, gusa mugerageze indi minsi muzajye muzinduka”

Bose-“Yego”

Martin-“Alia! Reka tube tugiye, turagarukana na Nelson mu kanya”

Twahise dusohoka twinjira mu modoka, Martin aratsa turagenda Gasongo ni we twasize hafi, na Mireille turamusiga, Betty na wa wundi witwa Isaro nibo twasize hamwe bwanyuma aho hose hari hari shops z’uruganda akaba ari na ho bagombaga kuzajya bakorera.

Tuvuyeyo njye na Martin twaragarutse tuza twiganirira byinshi tugeze kuri bureau aradusezera afata urugendo asubira ku Gisenyi.

Nicaye mu mwanya wanjye natsa imachini yari iri imbere yanjye! Wooooow! Byanteye ibyishimo ndetse na Courage nyinshi, byanyeretse ko koko ubuzima buhindutse kuri twe, bintera kujya kure ntekereza, hashize akanya Aliane ahita ambwira,

Aliane-“Uuuuh! Nelson, ko mbona uhise ujya kure se? Bigenze gute?”

Njyewe-“Eeeh! Nari ndi gutekereza gato urugendo rwanjye rungejeje hano”

Aliane-“Oooh! Wijya kure rero udatuma nkubaza amakoni wanyuzemo!”

Njyewe-“Eeeh! Ntubizi ko amakoni ari abiri se, iry’iburyo n’iry’ibumoso ahubwo ikizima ni uko mbonye ngeze hano”

Aliane-“Uuuh! Sha uransubije pe! Nelson, ni ukuri njye nkikubona nako reka dukore akazi”

Twahise dukomeza akazi imashini ndayicarira koko, amaso ntiyahumbyaga cyane ko numvaga ndi gukora akazi kandi kuri iyo nshuro kari keza cyane kuri njye.

Nakoze ama posts menshi nyasakaza ahantu hose ari nabyo byatumaga buri kanya naragombaga gusubiza ubutumwa ku mbuga zose nsobanura ibikorwa by’uruganda, muri uko kudahumbya sinasibaga kuvugisha Brendah nkabikora neza ntirengagije akazi kanjye.

Umunsi wa mbere nabonye isoko rimwe rya shop yifuzaga gucuruza icyayi cyacu, byatangaje Aliane cyane bimbera ibyishimo byinshi kuri njye rapport ndayitanga umunsi wakurikiyeho nagombaga kujya kubonana nabo.

Narabyutse mu gitondo njyana na Gasongo nk’uko bisanzwe tugeze ku kazi arakomeza nanjye ndeba ka Agenda nsezera Aliane njya i Gikondo aho iyo shop yari iri, nkigera aho bari bandangiye bakorera nasanze hagikinze maze nicara hanze ahantu hari hari udutebe.

Hashize akanya mbona umugabo wari wambaye imyenda y’abashinzwe umutekano akimbona aza ansanga ahita ambwira,

We-“Boss! Bite se?”

Njyewe-“Ni sawa nta kibazo!”

We-“Ko mwazindutse se mwari muje kureba aba hano?”

Njyewe-“Yego nawe urabibona”

We-“Eeh! Wazindutse cyane! Hano batangira saa mbiri!”

Njyewe-“Nta kibazo rwose ndabategereza!”

We-“Eeeh! Ahubwo se, uriya si we mbona ra?”

Njyewe-“Inde se?”

We-“Mabuja wacu! Iriya ni modoka ni iye rwose!”

Njyewe-“Eeeh! Ok naba ngize amahirwe”

Amaze guparika imodoka yavuyemo arakinga neza maze aza ansanga aho nari nicaye ndahaguruka,

We-“Eeeh! Ni Nelson ku ruganda! Ndabeshya?”

Njyewe-“Oya rwose ntabwo mwibeshye ni we!”

We-“Rwose usa n’ifoto yawe iri kuri WhatsApp yawe! Wageze hano kare se?”

Njyewe-“Oya si cyane, ahubwo bari bambwiye ko mutangira saa mbiri ariko ndabona uyu munsi mwazindutse”

We-“Eeeh! Kuko nari mfite gahunda yawe nazindutse, ahubwo reka mfungure tunoze gahunda neza”

Ako kanya yahise akora mu gikapu afungura shop maze ampa kalibu ari nako abakozi be batangiraga kuza binjira, tugezemo nasanze atari Shop yoroheje, ahubwo ryari isoko rito.

Yatangiye kuntambagizamo nk’umuntu twari tugiye gutangira gukorana anyereka ibikorwa bye, nanjye nkitegereza byose, dusoje twerekeza mu cyumba yakoreragamo akurura intebe,

We-“Kalibu!”

Njyewe-“Stareh!”

We-“En Bon! Rero ni wowe Nelson ku ruganda! Uzi ko ariko nanditseho kuri numero yawe!”

Njyewe-“Oooh! Nta kibazo rwose! Apfa kuba ari byo bizajya biborohera kumenya”

We-“Ok! Noneho rero nagiraga ngo nkubwire muri macye iri soko rito ryanjye uko ryatangiye umenye neza uwo mugiye gukorana”

Njyewe-“Urisanga rwose nguteze yombi”

We-“Ubundi aha nkorera n’ubundi hahoze harimo shop yacuruzaga ibintu bitandukanye, nari ndi umwe mu bakozi bayo nakoreraga umugabo wabaga hariya i Remera, bitunguranye cyane amaze gupfa nk’abakozi twari dusigaye twabaye nk’inzuki zitagira umwami nawe urabyumva,.

Hari abatwaye amafaranga ndetse n’ibindi bitandukanye barigendera ariko njye nakomeje kubirambaho ndetse nitabaza inzego z’ubutegetsi ariko ntibyabujije abatwara gutwara maze bitura inabi uwabagiriye ineza.

Nyuma y’igihe gito bamwe mu muryango w’uwo mugabo baje gushyira iyi shop ku isoko kubera ubutwari bw’uwo mugabo wadukundaga cyane bituma ngana banki nguza amafaranga ndayigura ntangira gukoreramo, ntera intambwe imwe ntera ebyiri none dore aho ngeze,

Hano rero ndaharambye kandi numva uko bucya n’uko bwira nzakomeza gutera imbere, ngayo ng’uko

Njyewe-“……………….

35 Comments

  • 1

  • woooow mugire imbaraga kumurimo basore

  • Thanksg

  • ndumiwe pe

  • Wawoooooooo wasanga iyi mitungo atari iyo kwa mama Brawn. Reka dutegereze igitekerezo cy’umwanditsi ariko ndabona iyi mitungo niyasizwe n’iwabo wa mama Brawn, akazi kabaye icyambu tu. Gira neza wigendere ineza uzayisanga imbere.

  • ????

  • UBUZIMA BUSHYASHYA BURATANGIYE KWA GASONGO NA NELSON NI BARYOHERWE NABWO MURAKOZE !

  • Eddy na James naho Nelson na Gasongo ubuzima bumeze neza ariko nizere ko Aliane atazaba nka Destine kuko ibyo twaba twarabisomye!!

  • yoooh.iri duka disi niry’iwabo wa maman Brown.yoooh,uyu mu maman ashobora kuba agira ubumuntu disi.

  • nukur ndumv ibint ar vyiz singah inz yahoz ar iy s w maman brown ntikorer mwuw muvyey maz nelson azomuhuz n maman brown

  • gooooooddd !!!

  • umutungo wose wa maman brown nelson arawumenye inzira yo kubibona iratangiye

  • ndumva ibintu aruburyohe rwose gusa ndacyafitiye amakenga alliane kuko rwose ndabona akazi ashoboro kuzagahindura isabaniro so muhungu wanjye Nelson ndakugira inama yo gushishoza muri byose uwo mukobwa agukorera hato utazagwa mumutego

  • Morning Wumve amazu y’iwabo wa Maman Gaju atangiye kurikora ntakabuza niyo shop yahoze ariyiwabo,thx ku Mwanditsi wacu!

  • Wouww mbega byiza. Courage basore. Ibyo kwa Maman Brown ndumva bigenda bimenyekana gake gake. Pascal nashake atangire yige guca bugufi kuko nazana bimwe by’umutwe we uremereye bazake gatanya ubundi Maman Brown nabana be birire ubuzima dore ibyizs biri kugenda bibasanga.

  • Hello!!!!, ndabasuhe mwese abakunda Online Game namwe muyitugezaho. Narabivuze ko iteka iyo uhemukiye umuntu Imana imugutega imber mu nzira ucamo bitende bitebuke iyo itagaruye ubyenge ngo uve ibuzimu ujye ibuntu umusitaraho kandi kenshi ugakomereka bitoroshye. Bibiliya yo iti: “Ntukavuge uti nzamwitura inabi yangiriye ahubwo ubiharire Uwiteka kuko azaguhorera”, gusa nanone sicyo abayemera bayisobanukiwe tuba twifuza ahubwo icyaba cyiza nuko abagira nabi bagarukira Isumbabyose kuko yo Ihorana impuhwe n’imbabazi. Ndabona imitungo y’iwabo wa Mama Brown igiye kuzamugarukira mugihe atatekerezaga kuko Ineza ise yagiye agirira abantu na n’unbu bakaba bayiririmba bizamubera ubuhamya bumuhesha ibyo bamwanditseho abandi bakaba barimo kubirwaniramo. Nelson na Gasongo ndabona bararemewe kuba gahuzamiryango no kugeza inzimizi kuri benezo. Toujours tuzirikane kugira neza no kuba uwo kwifuzwa twihatira kugira umumaro mu gihe tugitijwe cyo kuba kuri iyi si ya Rurema.

  • Yoooo!!!! Disi iryo duka nirya sekuru wa ba Brown.

  • Jojo ntarengero sha mama gaju tuza neza ubundi ibyaso ubiburane kuko byatangiye kuboneka nelson itondere aliane nubwo arumwari wumutima ariko haraho wajishe igisabo uzamubwize ukuri napima kukubwira ibyerekeye urukundo amenye uwo babana akureyo amaso hakiri kare

  • Bjrs,njye ndabona ziriya nzu bagasongo babamo ari za Nganji pe,naho ubucuruzi bwo uriya muMama yariguriye ntacyo mwene Nganji yabaza pe

  • Nari natangiye gutekereza kuri ariya mazu none nta kabuza ni aya Maman Brown.Iyi shop yo nayo ni iyabo ariko uriya mumama yarayiguze buriya igisigaye ni ukuzabereka abo bayiguze kdi nta kabuza ni ba karekezi barimo kubiryaniramo.Inkuru igeze aharyoshye,gusa umwanditsi atubabarire koko Aliane ntabe Destine kuko ntaho byaba bitaniye na My day of surprise!!ariko se ko atangiye kumwibwirishwa ngo kuva nakubona ngo nako reka dukore akazi…ndumva ibikoba binkuka!!ariko Nelson yitware kigabo abe intwari nk’uko asanzwe.

  • ikintu kinshimishije nuko byose birimo bimenywa na Nelson kd ninawe ufitanye amateka nabyo mutugezeho amakuru ya brown na papawe Jojo we yaburiwe irengero

  • Mwaramutse iyinkuru ninziza kbsa Nelson yitondere aliane rwose

  • Mwaramutse! Hari ikintu nshaka kwibariza umwanditsi w’izi nkuru. Style ye igaragaza ko ari umuntu umwe wandutse “My day of Surprise” ya Eddy ndetse n’iyi “Online Game ” ya Nelson. Ikintangaza ni ukuntu mbona abana/urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye gusa yerekana uburyo ruhita rubona amahirwe yo kubona akazi keza mu gihe hanze aha tuzi ko n’abarangije za kaminuza kukabona bigoye. Ese ubu ntibyaba ari nk’aho ashishikariza abantu kudakomeza amashuri ya kaminuza?Ikindi ntaho nigeze mbona aho yerekana akamaro ko kwiga/kuminuza ku buryo hari aho yerekana ruriya rubyiruko rumaze gufatisha mu kazi ariko ntatange inama ko nibura rwakoresha amafaranga rubona mu kongera ubumenyi.
    Cyari igitekerezo cyanjye. Murakoze

    • Ibi uvuze nanjye nabitekerejeho.Umwanditsi wacu nagira icyo abikoraho nibwo inkuru izaba nziza kurushaho kdi ntibe the same na My day of surprise.Thx

  • ngahoda!bararwanira nibitari ibyabo!?gusa igishimishije,nuko Nelson ariwe nkomoko yimigisha igiye kuzaba kuri m.brawn!nikiraro cyahuje imiryango!arikose Jojo,dovine,Kelly na mamawe!ntagakuru kabo!?brawn,Pascal bobite?!Nelson, mpora mbivuga ntuzabone isha itamba,ngo ute nurwo wambaye!uzashishoze neza,Ariane, mushobora kuzasanga muri umuryango umwe!amaraso yawe arakundwa,ariko kdi ahumurira abo mufitanye amateka!ndabikeka.mugerageze kujya mukagira karekare!kari kagufi cyane kdi ibintu nuburyohe gusagusa.merci!

  • sibwo ugiye kuzaba pedeg

  • Jojo we ni mumugereho vuba nawe arakenewe .Imitungo ya mama Brown Nelson aza muyobora kuyi bona pe

  • Yampayinka Rudasumbwa twataramye!Umva ye gira neza wigendere ibintu bitangiye kuba uburyohe mba mbaroga!Imitungo yose yo kwa Maman Brown igiye kuboneka ivumbuwe na Nelson mbega umusore w’umunyamigisha!!!!Courage sha Amazu,shop n’ibindi bizaboneka uriya mudamu wo muri Shop we yaraguze ariko azabafasha no kumenya ibindi n’ibindi.Aliane aduteye ubwoba ariko Nelson azabe maso yibuke byinshi yaganiriye na Brendah.Aliane nawe azadufashe kubyumva rwose kuko Nelsona yifitiye akabavu ko mu magufa ye
    Yemwe nta gakuru ka Brown na se,Dovine we se irungu ro kubura umukunzi rimugeze he?Turabakumbuye mutunyuririremo
    Gusa mwanditsi mwiza uri umuhanga udukinira ubuzima tukaryoherwa tukibuka tukarira ariko bikatwubaka komerezaho rero kuko urubaka ntusenya!!!!!!!!!!!!!!!Bravo rwose!!!!!!!!!

  • Birashimishije cyane rwose! mukomeze gusenyera umugozi umwe kandi mwimirije umurimo imbere bizatuma muhinduka abo mutatekerezaga kuba bo. Kandi bizabera ababazi urufunguzo rufungurira abandi kwicisha bugufi no kugwa neza

  • mutubwire igihe papa brown na brown bazarangiriza igifungo cyabo, jojo mutubwire amakuru ye na kelly na maman we naho batuye. bigera aho biryoshye mukabisoza muri abahanga bo gutera abasomyi amatsiko!

  • Njye nikundira Kiki !!

  • Courage basore mukore umurimo kandi mutange umusaruro.
    Ndabona agacu ko kubona imitungo y`iwabo wa Maman Brown,Nelson amakuru nayakusanye neza kandi anagera kunshingano ze. Ariko bazaganire neza na John ashobora kuba afite amakuru ku mitungo yo kwa Maman Brown nyuma yo kubura ababyeyi cyaneko sekuru wa Nelson yavuze ko uwamubyaye yakoreraga se wa Maman Brown.
    Nelson abo bakobwa ukuriye mukazi uzabaceho umuco mubi wo gucyererwa nibabigira akamenyero.
    Amakuru ya Gaju? Jojo nagire aboneke. Basore mumenye amakuru ya Dovine mumukomeze ategereze isezerano ntatane ijoro rirakuze burenda gucya.
    Mwirinde ibishuko ,mukorane umurava ibindi Imana izabafasha. Umunsi mwiza

  • Muraho neza bavandi basomyi. Jye uko mbibona ntabwo umwanditsi yashatse kugaragazako ntabashomeri bahari barangije amashuri ahubwo mbona agaragaza kudasuzugura umurimo bishobora kukugeza aheza kurushaho no kubana neza bikongerera amahirwe kurushaho. Ngaho reba aho batangiriye :kwikorera imizigo ,gucuruza me2u,gukora mu mirima y`icyayi none bageze muruganda.
    Big up umwanditsi rwose urasobanutse kandi na Maman Brown yakundaga akazi kandi afite umutima w`Ineza none byose bizanye ibyiza nyuma yo gutakaza byinshi no kunyura mubikomeye ariko akihangana.

  • @ Libonukuri ndabona umwanditsi wizi nkuru ashishikariza urubyiruko rurangije secondaire gukura amaboko mumufuka bagakora cyane ko abagira amahirwe yo gukomeza abona bake, reka dutegereze nkuko bari babwiye Pascal ko bakeneye inkunga ngo bakomeze amashuri yabo ubuzima bugahinduka ubu wasanga amahirwe yaka kazi atumye basubukura amashuri yabo. courage basore kdi mukomeze mukunde umurimo ntakabuza bizabageza kuri byinshi nimwitwararika muri byose, cyane cyane abo bakobwa mubitwareho kigabo hato mutazahemuka. Hagati aho ndabona ibyo kwa Nganji biri hafi kumenyekana ubwo batangiye kubirwaniramo atari nibyabo, gusa icyo nibaza ko Mma brown ababyeyi be bapfuye ubwo yari yarangije amashuri nigute atakurikiranye ibyiwabo numva yari mukuru?

  • ndumiwe pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish