Abarwanyi ba Islamic State bigize abaganga batera ku bitaro bica 30
Mu gitondo kuri uyu wa Gatatu abarwanyi ba Islamic State bagabye igitero ku bitaro biri mu murwa mukuru Kabul hafi ya Ambassade ya USA bica abantu 30 hakomereka abandi.
Ibitaro byagabweho igitero bishobora kwakira abarwayi 400.
Police ivuga ko abagabye igitero bari biyambitse nk’abaganga baje guha ubufasha abarwanyi nk’uko bisanzwe bigenda mu bitaro.
Umwe mu baganga witwa Abdul Qadir wari uri mu cyumba babagiramo abarwayi yabwiye KabulTV ko yagiye kubona abona umuntu wambaye imyenda yera isanzwe iranga abaganga yinjiye mu cyumba atangira kumurasa ariko ngo Allah akinga akaboko.
Yagize ati: “Nabonye antunze imbunda mpita ndyama nubika inda ku butaka hanyuma ahita arasa mugenzi wanjye aramwica. Mu by’ukuri ni Imana yandinze”
Yavuze ko yahunze aciye mu gikari.
Ubwo bari bakigera ku bitaro umwe mu barwanyi yaturikirije igisasu hanyuma abandi bahita batangira kurasa mu barwayi n’abaganga bakoresheje za Grenades.
Imibire iri kunyuranya ku mubare nyawo w’abiciwe muri iki gitero ariko ngo ntibari munsi y’abantu 30.
Abenshi mu bakomeretse bazize za grenades zaturikiye hafi yabo, bajyanywe ku bindi bitaro biri hafi y’ibi ngo bitabweho.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ariko Imana infashe simpave nanga Abayisilamu kuko bamaze kundambira. Barakabije gutsemba abantu bitwaje Imana,Iyo mana yanyu yigize kabuhariwe mukwica abantu ni Allah nyabaki.
Sha Trump niwe wenyine wabashobora n’uko mbona nawe ahubuka agashyira abayisiramu bose mugatebo kamwe kandi atariko bose aribabi. Ariko kandi ngewe nanga imyunvire iranga izo mbwa z’abahezanguni.
Umuti ni uwo kwica d’abord iyo Allah yoshya abantu kwica abandi kuko nge mbona ari ingome. Nigute ushobora gusha ko abantu bahinduka bakemera Allah kandi urimo ubica. Muri imbwa ntakindi nababwira.
Sho iyo Allah yanyu tuzayirasa too.
Comments are closed.