Digiqole ad

UPDATED: Abahanzi 10 bazitabira Guma Guma bamenyekanye

 UPDATED: Abahanzi 10 bazitabira Guma Guma bamenyekanye

UPDATES: Nyuma y’amatora kuri uyu mugoroba hatangajwe abahanzi 10 bazitabira irushanwa rya PGGSS ya karindwi. Abo ni;

1.Danny Nanone,
2.Bulldogg
3.Dream Boys
4.Active
5.Charly& Nina
6.Paccy
7.Davis D
8.Mico The Best
9.Christopher
10.Social Mula

Davis D hamwe na Charly & Nina, nibo binjiye muri iri rushanwa bwa mbere.

BLARIRWA na East African Promoters bafatanya gutegura irushanwa ngarukamwaka rigamije kuzamura abahanzi nyarwanda ryitwa Primus Guma Guma SuperStar batangaje uyu munsi ko iry’uyu mwaka rizatangira taliki ya 20, Gicurasi, 2017. Kuri iyi nshuro ya karindwi hazaba ibitaramo bitanu gusa aho kuba umunani nk’ubushize.

Ibitaramo bya PGGSS ni bimwe mu bihuza abantu benshi cyane mu Rwanda
Ibitaramo bya PGGSS ni bimwe mu bihuza abantu benshi cyane mu Rwanda

Mu Ntara hazakorwa ibitaramo bitanu gusa, byose bikazaba biri LIVE ( bakoresha ibyuma bya muzika bisanzwe) harimo n’igitaramo cya nyuma (Final) kizaba taliki 24 Kamena, 2017 i Kigali.

Iri rushanwa ryatangiye rigira ibitaramo bigera kuri 17, bigenda bigabanuka uko barushaho kongeramo muzika ya LIVE no gushaka ubuhanga mu bahanzi baryitabira. Ubu ibitaramo bigeze kuri bitanu.

Ubuyobozi bwa BRALIRWA bwabwiye abanyamakuru ko hateganyijwe ibikorwa bine ahantu hatandukanye byo guteza imbere abanyarwanda bizakorwa na BRALIRWA n’abahanzi bazaba bari mu irushanwa.

Julius Kayoboke ushinzwe ubucuruzi muri BRALIRWA yavuze ko igabanuka ry’ibitaramo byavuye kuri 17 bikaba bigeze kuri bitanu ari ugushaka guha umwanya uhagije abahanzi  ngo bitegure kuko ibyo bitaramo byose bizaba ari LIVE.

Mushyoma Joseph umuyobozi wa East African Promotors “EAP” itegura iki gikorwa ku bufatanye na BRALIRWA, yavuze ko igabanuka ry’ibitaramo ntaho rihuriye n’umushahara abahanzi bafataga, ko nta mpinduka izabaho ku bihembo n’amafaranga abahanzi babonaga.

Umwaka ushize abahanzi bayitsindiye ni abagize itsinda Urban Boys.

Julius Kayoboke ushinzwe ubucuruzi muri BRALIRWA
Julius Kayoboke ushinzwe ubucuruzi muri BRALIRWA
Iri rushanwa ryitiriwe Primus inzoga ikundwa n'abatari bacye mu Rwanda
Iri rushanwa ryitiriwe Primus inzoga ikundwa n’abatari bacye mu Rwanda
Julius asobanura iby'iri rushanwa uyu mwaka
Julius asobanura iby’iri rushanwa uyu mwaka
Joseph Mushyoma wa EAP avuga ko iyi nshuro izaha abakunzi ba muzika amahirwe yo kubera ibitaramo bya LIVE gusa
Joseph Mushyoma wa EAP avuga ko iyi nshuro izaha abakunzi ba muzika amahirwe yo kubera ibitaramo bya LIVE gusa
Ibitaramo biteganyijwe muri PGGSS uyu mwaka
Ibitaramo biteganyijwe muri PGGSS uyu mwaka

AMATORA

Nyuma yo gutangaza gahunda y’ibitaramo hakurikiyeho amatora y’abahanzi bazitabira iri rushanwa.

Ibi ni ibyasabwaga umuhanzi kugira ngo ahabwe amahirwe:

  1. Uhatana agomba kuba afite ubwenegihugu bw’u Rwanda
  2. Agomba kuba afite imyaka iri hagati ya 18-35 y’amavuko
  3. Abakobwa babiri bagomba kuboneka mu bahanzi icumi ba mbere
  4. Agomba kuba atarigeze atwara iri rushanwa
  5. Uwaryitabiriye inshuro eshatu ntiyemerewe guhatana mu mwaka wa 2017
  6. Kuba yarakoze indirimbo eshatu hagati y’umwaka wa 2015-2017
  7. Umuhanzi agomba kuba yarasohoye indirimbo ebyiri zifite amashusho kuva muri 2015-2017. By’umwihariko imwe muri izo video ikaba igaragara kuri YouTube.

Ikigendanye n’imyaka cyavanyemo abahanzi nka Senderi International Heat hamwe na Danny Vumbi ngo barengeje imyaka 35.

Abatoye kuri iyi nshuro si abanyamakuru, abaProducers n’abaDJ ku giti cyabo, iyi nshuro hatoraga Ikigo cy’itangazamakuru, abahagarariye abaDJs n’abahagarariye abaProducers. Buri kigo kigashyira abo cyatoye mu ibahasha irimo urupapuro bahawe kuzuza na BRALIRWA bagateraho  kashi, amabaruwa 35 niyo yafunguwe none.

Mu byiciro byabo hafatwaga babiri babiri, maze batsinda muri ubu buryo.

Hip hop
Bull Dogg= 35
Danny Nanone= 34

R&B
Christopher= 30
Social Mula= 27

Afro-beat
Davis D= 33
Mico The Best= 35

Groups
Dream Boys= 35
Active = 35

Abagore
Paccy= 34
Charly & Nina= 33

Bamwe mu bahanzi bari mu bahabwa amahirwe nka Buravan, Uncle Austin na Green P ntabwo batorewe kujya mu irushanwa.

Aba ni abariho babara amanota y'amatora
Aba ni abariho babara amanota y’amatora
Bagiye batora mu byiciro baririmbamo, ugize amanota menshi akaba ari we uza imbere.
Bagiye batora mu byiciro baririmbamo, ugize amanota menshi akaba ari we uza imbere.
Nko mu kiciro cy'abagore, Paccy yarushije abandi bigaragara
Nko mu kiciro cy’abagore, Paccy yarushije abandi bigaragara
Aba nibo 10 bagize amajwi menshi mu byiciro binyuranye babarizwamo
Aba nibo 10 bagize amajwi menshi mu byiciro binyuranye babarizwamo
Joseph Mushyoma uyobora EAP avuga ati "dore abahanzi mwatoye ni aba batsindiye kwitabira irushanwa"
Joseph Mushyoma uyobora EAP avuga ati “dore abahanzi mwatoye ni aba batsindiye kwitabira irushanwa”

Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Ubundi byaryohaga mwageze henshi mu gihungu. None n’abahanzi mwabamazemo ngo ni abakambwe. Birabishye

  • Ikigaragara ni uko iri rushanwa riri mu Marembera. Ubona buri mwaka rigenda ritakaza ingufu. Kandi ni mu gihe, abahanzi ryashyize imbere nta mbaraga bafite, kuko abacuranga ibyuma ntimwabashyizemo. Gusa Skol yabatanze ahazima ikorana na Rayonsport Fc. Ubu abantu benshi barimo baragana ibinyibwa bya Skol. Namwe murebe niba mutakwigira muri Rayon niho honyine hashobora kuguhuza n’abantu benshi.

    • ubivuze neza! simfana rayon sport,ariko gufata rayon sport kwa skol byarayizamuye pe! iki ni igitego cy’umutwe yatsinze Bralirwa none bageze aho babuza abo bakorana gucuruza ibinyobwa bya skol!

  • Umm ibibazo ni byinshi hano pe.
    1) umuntu witwa Danny Nanone niki aba yahaye aba batora? Ntibyumvikana ukuntu ahora agaragaramo.yego azi kuririmba ariko si we uba wakoze cyane muri hip hop
    2) ko muvuga ngo ntakugarumo inshuro ishatu se nkaba mbona dream boys irimo?na christopher?ntibarengeje nkishuro ijana bagaragaramo?
    3) ntibyumvikana ukuntu nta Buravan,Bruce Melodie,na uncle austin arakora cyane sinzi icyo azira.Gusa Mico the best ndamwishimiye
    4) bonne chance Paccy the ghetto queen tukuri inyuma

  • Nakumiro green p kuberi yabuze.

  • ESE MAMA DREAM BOYS UBU SI INSHURO YA GATANU(5) BAGARUTSEMO???%%** IBYANYU NTIBISOBANUTSE NAGATO PEEEEEE

  • @Noni & Kvanovich, inshuro 3 mwazumvise nabi! Ni inshuro 3 zikurikirana, none se nka Dream Boys ntimwibuka ko ubushize iyi ngingo yari yabakuyemo?

    • urakoze gusobanura. Aya mategeko bashyiraho buri mwaka ni akavuyo.Bazashyireho amategeko ahamye adahinduka naho ubundi bitera confusion

    • witubeshya wowe handitseho uwaryitabiriye inshuro eshatu ko atemerewe, ibyo by eshatu zikurikiranya ubikuyehe wowe, drm boys kandi bagiyemo nubundi inshuro zikurikiranya zigera kuri 3

  • “Iri rushanwa ryitiriwe Primus inzoga ikundwa n’abatari bacye mu Rwanda” Njye Kumiro sinemera ko Primus ari yo nzoga ikunzwe n’abatari bake mu Rwanda. Ahubwo uwavuga ko ari yo ya kera kuva mu ntangiriro za Bralirwa yaba avuze ukuri !

  • Bonjour Bralirwa, hari inam bwana Ismael uhagarariye Inama nkuru ya art et creative, kuko ibyo yavuse birumvika harimwo:
    Assurence y’ abahanzi bari muri Guma Guma
    Kwishyuza za show zose kuburyo nibura make yaboneka abahanzi twatangiza ikigega cyacu ndetse dugafasha n’abandi bagiye bagira ibibazo by’ ubuzima,
    TRANSPERENCE irijambo yagarutseho cyane, kuko twe twihitiyemwo abahanzi dushaka ariko abakemura mpaka ibyabo ntibyoroshye rwose, udufashe amanyanga yabo muzayarebe.

    Ikindi n’uko Bralirwa yaza consultant professionel wa musique , akaza kureba irishunwa yarangiza agatoranyamwo abahanzi mu buryo bw’ ibanga, tukareba ko ahuza n’ abakemura mpaka yarangiza agafsaha abo abona bazi gukora muzika, kabategurira ibitaramo HANZE y’ u Rwanda, akabafasha gukora collabo n’abandi bahanzi bakomeye, akabafasha kdi kugira access kuri za chaines international de la music, tubigire umwuga. mwareba uko mubivuganaho vraiment hanyuma n’ amategeko numvise abasaba ko mwareba uko byajya biganirwaho mbere.

  • muri PGGSS 2018 muzagarure GUSA abigeze gutsinda BONYINE turebe aho bageze. Niba PGGSS arugupromotinga abahanzi bashya, utsinze ajya he ? Naba na NOLESI yivaniyemo umugabo n’umwana. BRALIRWA utitonze SKOL irakuvana ku banywi bo mu Rwanda. Urazamura ibiciro mu ibanga umuntu yagera mu runywero yitwaje ayo yaramenyereye bakamufata mu ishingo ngo ni umutekamutwe. IBAZE NAWE

Comments are closed.

en_USEnglish