Digiqole ad

Nyuma y’impaka ndende, Abadepite bemeje iby’urwego rushinzwe Iperereza

 Nyuma y’impaka ndende, Abadepite bemeje iby’urwego rushinzwe Iperereza

Mu Nteko haba Intumwa za rubanda ziba ari incabwenge zibahagarariye zigashyiraho amategeko agenga igihugu

*Evove Uwizeyimana na Komisiyo yasuzumye uyu mushinga babusanyije ku ngingo imwe,
*Iri tegeko rizahita ryohererezwa Perezida wa Repubulika ritanyuze muri Sena
*Komisiyo yanenzwe kuvuguruzanya n’abazanye umushinga w’itegeko

Inteko rusange y’Abadepite kuri uyu wa kabiri yemeje umushinga w’itegeko rishyiraho Urwego rushya rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (RIB). Mu bikorwa byo kwemeza uyu mushinga hagaragaye kutumvikana ku ngingo zimwe na zimwe zirimo iya 32 yagiweho impaka bigatuma Komisiyo yawusuzumye ihabwa umwanya wo kuyinononsora. Ni nyuma y’aho iyi komisiyo ibusanyije n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe itegeko Nshinga muri MINIJUST, Evode Uwizeyimana ku bisobanuro batangaga kuri iyi ngingo.

Inteko yagiye impaka nyinshi ku bubasha bw'uzayobora urwego rw'iperereza
Inteko yagiye impaka nyinshi ku bubasha bw’uzayobora urwego rw’iperereza

Abadepite 66 muri 67 bari bitabiriye imirimo y’inteko rusange bemeje uyu mushinga wo gushyiraho iki kigo gishya kizahabwa inshingano z’Ubugenzacyaha zari zifitwe na Police.

Mu kwemeza uyu mushinga, uyu wari n’umunsi wa kabiri muri iki gikorwa haba impaka zishingiye ku kutumva kimwe ku bikubiye muri zimwe mu ngingo zishyiraho uru rwego nk’ingingo ya 32.

Iyi ngingo igena ububasha bw’umunyamabanga mukuru wa Rwanda Investigation Bureau wanahawe ububasha bw’umwanditsi w’inama, yavugaga ko mu gihe cyo gufata ibyemezo adatora.

Byazamuye impake ndende aho bamwe mu badepite bagarutse ku ngingo ya 13 bari bamaze kwemeza kandi igena ko uyu munyabanga mukuru ari n’umwe mu bagize inama bityo ko kuba atatora mu gufata ibyemezo byaba ari ukumuvutsa uburenganzira.

Depite Mukantabana Rose ati “ Ahubwo wenda twumva twagumana icyo gitekerezo cy’uko atatora yava mu bagize inama ntibimubuze kuba umwanditsi w’inama nk’uko n’ahandi bigenda abayobora ibigo umunsi ku munsi baba abanditsi b’inama ariko batari muri board.”

Uku kutanyurwa n’imiterere y’iyi ngingo, Abadepite babigaragarije mu gutora iyi ngingo yatowe n’Abadepite 37, babiri bakayanga abandi 15 bakifata hakanagaraga impfabusa enye (hari hamaze kugera abadepite 57).

Depite Mutimura Zeno uyobora Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano yasuzumye uyu mushinga, yavuze ko uyu munyamabanga mukuru uzajya agirwa umwanditsi w’Inama ya RIB abujijwe gutora ibyemezo byose by’inama Nkuru ariko ko indi mirimo y’inama azajya ayikurikirana.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe itegeko Nshinga n’anadi mategeko muri Ministiteri y’Ubutabera, Evode Uwizeyimana wakurikiranye iki gikorwa yabusanyije n’ibyatangazwaga na Komisiyo, aho yavugaga ko ibyemezo uyu munyamabanga akumiriweho gutora ari ibimureba gusa.

Ati “ Spirit (umurongo) yari ukuvuga ngo ntatora iyo hagomba gufatwa ibyemezo bimureba, kuko icyo gihe byaba bimeze nko kwiciira urubanza, ukajya mu bacamanza bafata umwanzuro kandi ari wowe uburana.”

Uku kubusanya kwahise kuzamura izindi mpaka zitoroshye mu badepite, bahise bavuga ko uku kudahuza bikwiye kubanza gusuzumwa hagatangwa umurongo uhamye.

Iyi ngingo yasabiwe gusabirirwamo amatora yabuze amajwi y’ubwiganze dore ko ubwo yatorwaga bwa kabiri yatowe n’Abadepite 32, abandi 10 barayanga, naho 16 barifata, n’impfabusa 9 (hari hamaze kugera abadepite 67).

Depite Thierry Karemera wari umaze kwaka ijambo rya ‘Ndifashe’ (ni yo mvugo ikoreshwa mu nteko), yavuze ko atari ubwa mbere iyi komisiyo izana umushinga w’itegeko hakabaho kunyuranya hagati yayo n’uhagarariye Guverinoma.

Ati “ N’ubwo ingingo bayisubiranye, bagerageze gukora ku buryo ibyo kuvuguruzanya imbere y’inteko rusange bidakwiye kongera kugaragara.”

Iyi komisiyo yari imaze gusubizwa iyi ngingo, yahawe iminota 15 ngo iyinononsore, bagaruka bakuyeho inzitizi zose zakumiraga uyu mwanditsi w’inama Nkuru ya RIB ku ifatwa rya bimwe mu byemezo. Iyi ngingo yahise itorwa.

Uyu mushinga w’iri tegeko uzahita wohererezwa Perezida wa Repubulika utabanje kwemezwa na Sena kuko uru rwego atari urw’umutekano.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

en_USEnglish