Amag The Black ngo nananirwa n’umuziki azakora ibindi
Amag The Black wamenyekanye mu ndirimbo ‘Uruhinja’ ubusanzwe witwa Hakizimana Amani. Avuga ko umuziki numwangira azawureka agashaka ibindi akora bimubeshaho.
Ibi abivuga agendeye ku ndirimbo nshya agiye gushyira hanze yise ‘Ab’isi’ izaba irimo isomo ku bantu bitiranya isi n’ubutaka. Aho bakitekerejo ko aribo si.
Muri iyo ndirimbo aririmbamo ko uko utubari twuzura muri weekend ariko insengero zuzura, uko abantu bagura ibintu ariko bishyura, uko abantu basambana ariko bakundana isi yaba paradizo.
Mu iyobokamana avuga ko na Yesu yarebye ko naca inzira y’ubutaka asubira mu ijuru azahura n’abandi bagome. Bityo ahitamo kwicira iy’ikirere.
Mu kiganiro na Royal Tv asobanura ko isi ari umuntu atari ubutaka nkuko bamwe usanga babitekereza cyangwa se babyibaza. Igoye kuyibaho uretse ko nta bundi buryo wabaho utayituyeho.
“Abantu bavuga ko isi yameze amenyo siko biri. Kuko umuntu ameze nk’ibiryo biri ku isiniya. Iyo bigaze se isiniya iba yabigizemo uruhe ruhare? Isi si ubutaka ahubwo isi nit we”.- Amag The Black
Iyo ndirimbo agiye gushyira hanze iri mu ndirimbo nke akoze zitavuga ku bakobwa. Dore ko yanakunze kugenda avugwaho kugaruka ku bikorwa by’abakobwa cyane kurusha ubuzima busanzwe cyangwa se ku bahungu.
Amag The Black akomeza avuga ko iyo ndirimbo ivuga ukuri kweruye ku byo abantu bitiranya. Ko hari umuntu wubakira imbwa ye inzu. Ariko nyamara hari abo yaciyeho baryamye ku muhanda banyagirwa ariko akabarutisha imbwa.
Mu ndirimbo ze amaze gukora zose indirimbo ebyiri nizo yakoze igihe kingana n’icyumweru cyose. Izo akaba ari ‘Uruhinja’ na ‘Ab’isi’ agiye gushyira hanze.
https://www.youtube.com/watch?v=_3giXE9xv04
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
2 Comments
Nyamara Ama G areba kure!
Koko se si benshi bubakira imbwa zabo inzu kdi nziza nyamara birengagije abadafite aho kurambika umusaya!
Naho abirirwa bavuga ngo aba ari muri Commedy barantangaza cyane iyaba na bo bakoraga izo Commedy tukareba ko bibahira!
Courage brother!
yibeshye kuri mission ya yesu mwisi ibyari bimuzanye byari birangiye yagombaga kugenda kandi guhitamo aho aca byari uburenganzira bwe ntaburenganzita amagi afite bwo kuvuga impamvu yesu yazamutse mwijuru
gusa numunyamusiki ufatika wandika imirongo yumvikana ifite icyo yigisha nakomeze inzira yiterambere
Comments are closed.