Nta munya-Malaysia wemerewe gusohoka muri Korea ya ruguru
Ubutegetsi bwa Koreya ya ruguru bwafashe icyemezo ko nta muturage wa Malaysia uba muri kiriya gihugu wemerewe kugisohokamo. Ni nyuma y’uko Ambasaderi wa Korea ya ruguru muri Malaysia yirukanyweyo kuri uyu wa Mbere agasubira iwabo.
Umubano mubi uri hagati y’ibihugu byombi nyuma y’urupfu rw’umuvandimwe wa Perezida wa Korea ya ruguru Kim Jong-nam wicishijwe uburozi bwa VX ubwo yari ku kibuga cy’indege cya Kuar Lampur muri Malaysia yerekeje Macau.
Malaysia nayo yabujije abakozi ba Ambasade ya Korea ya ruguru kuva muri kiriya gihugu, ngo iki cyemezo yafashe kirakwiye muri ibi bihe.
Kim Jong Nam yishwe mu mpera z’ukwezi gushize arozwe. Kim Jong Nam ngo ashobora kuba yarivuganywe n’ubutegetsi bw’i Pyongyang gusa bwarabihakanye.
Korea ya ruguru ishinja Malaysia gukorana n’abishe mukuru wa Perezida King Jon Un.
Ikinyamakuru cya Leta ya Korea ya ruguru KCNA kivuga ko icyemezo cyo kubuza abaturage ba Malaysia gusohoka muri kiriya gihugu kizagumaho kugeza ubwo amakimbirane hagati y’ibihugu byombi azaba yamaze kubonerwa igisubizo.
Abagore babiri barimo ukomoka muri Vietnam n’uwo muri Indonesia nibo bamaze kugezwa imbere y’ubutabera bashinjwa kwica Kim Jong nam, bavuga ko babikoze ariko batekewe umutwe.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW