Zambia: Abantu 8 bapfuye mu mubyigano wo gufata ibiryo
Abantu umunani bapfuye abandi bagera kuri 28 baravunika ubwo habaga umubyigano barwaniraga gufata ibyo kurya kubera inzara ivugwa muri Zambia. Ibi byabereye mu murwa mukuru Lusaka kuri uyu wa Mbere.
Mu gitondo nibwo abantu bagera ku 35 000 bari bakoraniye ahitwa Olympic Youth Development Center aho bari batumiwe n’itsinda ryitwa Lesedi Seven kugira ngo basenge nyuma bahabwe ibyo kurya basubirana mu ngo zabo.
Esther Katongo Umuvugizi wa Police muri kariya gace yavuze ko abapfuye ngo bahise bajyanwa mu buruhukiro mu bitaro byo muri Lusaka.
Abapfuye ni abagore batandatu, umugabo umwe ndetse n’umusore w’ingimbi nk’uko bivugwa na DailyZambia.
Iryo dini ryari rizanye ibiribwa ni iryitwa Church of Christ mu mpera z’icyumweru gishize ryari ryatanze itangazo ko rizaha amafunguro abantu bose bazaza kwitabira amasengesho ryari ryateguye kuri uyu wa mbere.
Abaturage bumvise ko atari amasengesho gusa baje ari uruvunganzoka, babarirwa ku 35 000.
Imfashanyo yari busaranganywe muri aba bantu hifashishijwe abantu 1 000.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Inzara imezenabi mukarere
Comments are closed.