Digiqole ad

Inzovu nizo nyamabere zisinzira amasaha make; 2 gusa ku munsi

 Inzovu nizo nyamabere zisinzira amasaha make; 2 gusa ku munsi

Ibitotsi ni ingenzi kandi buri nyamabere akenshi ikenera kuruhuka. Ku batabizi inyamabere ni igice kimwe k’inyamaswa zikarangwa no konsa. Habaho kandi n’ibikururanda ndetse n’iningwahabiri. Inyamabere zimwe zigira ibitotsi kurusha izindi ariko muri rusange inyamabere zose zirasinzira. Inzovu rero niyo itagoheka.

Inzovu ngo isinzira inshuro nyinshi ku munsi ariko umwanya muto muto bateranya bikaba amasaha abiri gusa ku munsi
Inzovu ngo isinzira inshuro nyinshi ku munsi ariko umwanya muto muto bateranya bikaba amasaha abiri gusa ku munsi

Inzovu nizo nyamabere nini ziba ku butaka, zirisha zikononsa. Nubwo arizo nyaminini ariko nizo zisinzira amasaha make kuko zisinzira amasaha abiri gusa mu masaha 24 agize umunsi.

PLOS One ivuga ku mibereho y’inyamaswa ivuga ko ikindi gitangaje kuri izi nyamaswa ari uko zibarirwa mu nyamaswa zifite ubwonko bwibuka kurusha izindi.

Ku bantu biratandukanye, ubushakashatsi bwagaragaje ko ubwonko butaruhutse neza butakaza ubushobozi bwo kwibuka gukora vuba ibintu bisaba gutekereza.

Kugira ngo abahanga babashe kumenya igihe nyacyo inzovu zimara zirisha cyangwa zitembera, basanze batabasha kuzikurikirana aho zigiye hose ahubwo bazambika utwuma mu mitonzi tuzajya tubaha amakuru nyayo y’aho zigiye n’uko zifashe, niba zisinziriye cyangwa ziri maso.

Babashije kuzikurikirana mu gihe cy’iminsi 35. Inzovu zo muri Pariki ya Chobe muri Botswana nizo bakurikiraniye hafi.

Basanze inzovu zisinzira buri kanya ariko zigasinzira umwanya muto bawiteranya wose bagasanga ni amasaha abiri ku munsi cyangwa munsi yayo.

Ndetse zishobora kumara amasaha 48 itarasinzira igihe cyose ihangayitse wenda ihunga ikiyibangamiye cyangwa yapfushije iyayo.

Abahanga basanze muri rusange inyamabere nini zisinzira amasaha make ugereranyije n’into.

Ingero batanga ni ibifi bita gray whales bisinzira amasaha icyenda n’iminota 53.

Musumbashyamba(giraffe) isinzira amasaha ane muri 24 naho ifarasi nayo igasinzira amasaha abiri arengaho gato.

Umuntu we ashobora gusinzira hagati y’amasaha atandatu na 12 muri 24.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish