Ykee Benda yishimye asanze abantu benshi bazi kuririmba “Mnakaampala”
Izindi ndirimbo ze nyinshi ntabwo zizwi cyane, ariko ‘Mnakampala’ abitabiriye igitaramo cy’uyu muhanzi benshi cyane bari bayizi ndetse bayiririmbanaga nawe. Ibintu byashimishije cyane uyu muhanzi wo muri Uganda ariko ukomoka mu Rwanda.
Ykee Benda iyi week end yari ari i Kigali, kuwa gatandatu yataramiye ku gisenge cy’igorofa y’ubucuruzi ya CHIC mu mujyi wa Kigali. Igitaramo kitabiriwe n’abantu hagati ya 500 na 700.
Uyu muhanzi yavuze ko yishimiye kuba ari mu Rwanda mu gihugu cy’inkomoko ye. Mu magambo y’ikinyarwanda yavuze ko aterwa ishema n’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka ndetse n’icyerekezo rufite.
Yaririmbye indirimbo ze bigaragara ko zitazwi cyane mu Rwanda ariko ageze kuri ‘Mnakampala’ abantu barashika, bamufasha kuyiririmba maze agaragaza ibyishimo cyane.
Iyi ni imwe mu ndirimbo zimaze iminsi zikunzwe muri Uganda n’u Rwanda.
Iyi ndirimbo yayiririmbye ubugira kabiri abisabwe n’abafana be, nabo bakamufasha kuyiririmba kuko wabonaga abantu benshi bitabiriye iki gitaramo bayizi.
Abandi bahanzi barimo Gabiro nabo bararirimbya muri iki gitaramo cyari kiyobowe n’umushyushyarugamba akaba n’umunyamakuru MC Tino.
Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW