Kuri uyu Mbere Trump ngo azasinya ‘itegeko rivuguruye’ rikumira abimukira
Kuri uyu wa Mbere Perezida Donald Trump ategerejweho gusinya itegeko rivuguruye rikumira abimukira. Iri tegeko rivuguriye ngo hari ibihugu bimwe byavanywemo urugero nka Iraq kuko ngo yafashije USA mu guca intege Islamic State.
Mu itegeko ryari ryasinywe mbere ryakumiraga ibihugu byiganjemo ibyo muri Aziya n’Africa bituwe n’Abasilamu benshi.
Kugeza ubu nta makuru arambuye akubiye muri ririya tegeko arajya ku mugaragaro.
Mu mpera za Mutarama uyu mwaka ubwo itegeko rya D. Trump rikumira abimukira bo mu bihugu byiganjemo abatuka mu bihugu by’Abasilamu, abanyamategeko, abanyamakuru n’abandi basesengura imibanire hagati ya USA n’amahanga baryamaganiye kure.
Itegeko rya Trump ryakumiraga cyane cyane abantu baturuka mu bihugu nka Iraq, Iran, Syria, Libya, Sudan, Somalia na Yemen bakaba baragombaga kumara iminsi 90 badatemberera muri USA, ibi ngo bikaba byari mu buryo bwo gukumira ibitero by’iterabwoba kuri USA.
The Washington Post ivuga ko muri iri tegeko rishya hari ibintu bishya birimo. Muri byo harimo ko Iraq yakuwe ku rutonde.
Iri tegeko kandi ngo ntirizahita rishyirwa mu bikorwa nyuma yo gusinywa kandi ngo rizaba rireba ibihugu birimo abasilamu hatitawe ku ngingo y’uko bimwe bifite benshi ibindi bikagira bake.
Nubwo Trump n’ubutegetsi bwe bari gukora ibishoboka ngo bahoshe uburakari bwari bwatewe n’itegeko rya mbere, umuryango uharanira ukwishyira ukizana muri USA witwa American Civil Liberties Union kuri uyu wa Gatandatu wanditse kuri Twitter ko uzamurega we n’abamushyigikiye.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW