Kiyovu sports na Mukura VS zanganyije zisatira umurongo utukura
Umunsi wa 19 wa shampiyona y’u Rwanda AZAM Rwanda Premier League wakinwe mu mpera z’iki cyumweru. Umukino ukomeye wahuje amakipe y’amateka; Mukura VS na Kiyovu sports warangiye ziguye miswi, zisatirwa n’ikipe za nyuma ku rutonde.
Amakipe akuze kurusha andi mu Rwanda Kiyovu sports yashinzwe mu 1964 (imaze imyaka 53), na Mukura Victory Sports et Loisirs Football Club imaze imyaka 54 ntabwo zihagaze neza muri shampiyona y’uyu mwaka. No kuri uyu wa gatandatu zahuye zigabana amanota mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Umukino watangiye Kiyovu yari imbere y’abafana bayo igaragaza ubushake bwo gutsinda. Yokeje igitutu izamu rya Mukura VS ryarinzwe na Kimanuka Jean Claude.
Byatumye ba myugariro b’ikipe y’i Huye bakora amakosa menshi. Hakizimana Lewis yateze rutahizamu wa Kiyovu umurundi Mustafa Francis wacengaga yegera urubuga rw’amahina, ahabwa ikarita itukura ku munota wa 39.
Mukura VS itozwa n’umubiligi Yvan Jacky Minnaert yakomeje kugorwa nab a rutahizamu ba Kiyovu sports. Byatumye ku munota wa 71 abasore ba Kanamagire Aloys bafungura amazamu.
Igitego cya Kiyovu cyabonetse kuri penaliti yatewe na Lomami Andre, wari wanakorewe ikosa.
Iminota icumi yakurikiyeho Mukura VS yagarutse mu mukino ishaka igitego cyo kwishyura biranayihira Hakizimana Kevin uri mu bihe byiza atsinda icy’umutwe ku munota wa 86. Bituma amakipe yombi arangiza umukino anganya 1-1.
Kunganya kuri aya makipe akuze byakomeje kuyamanura ku rutonde rwa shampiyona kuko ubu Kiyovu sports iri ku mwanya wa 11 n’amanota 21 naho Mukura VS iri ku mwanya wa 13 n’amanota 20. Zikarusha amanota arindwi (7) gusa Gicumbi FC ya 15, iri mu murongo utukura (izishobora kumanuka).
Indi mikino yabaye ku munsi 19:
Kuwa Gatanu:
- APR FC 1-1 Musanze FC
Kuwa Gatandatu
- SC Kiyovu 1-1 Mukura VS
- Amagaju FC 1-0 Espoir FC
- Gicumbi FC 0-0 Police FC
- Bugesera FC 0-1 AS Kigali
Ku Cyumweru:
- Rayon Sports vs Marines FC (Stade de Kigali)
- Sunrise FC vs Pepiniere FC (Nyagatare)
- Etincelles FC vs Kirehe FC (Stade Umuganda)
Calixte NDUWAYO
UM– USEKE