Umuhanga muri ‘Food science’ Dr Bitwayiki avuga iki ku mirire n’ibiribwa mu Rwanda
Dr Bitwayiki Clement umwalimu wigisha ubuhanga mu gutegura no gutunganya ibiribwa n’amafunguro (Food Sciences and technology) muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ikoranabuhanga yaganiriye n’Umuseke kuri bimwe mu bigendanye n’imirire muri iki gihe mu Rwanda. Avuga ko nk’umubyibuho ukabije uri kugaragara mu bana cyane bo mu mijyi uterwa n’imirire mibi.
Dr Bitwayiki yize amashuri y’ikoranabuhanga mu gutunganya no gutegura ibiribwa muri Kaminuza yo mu Burusiya yitwa Moscow State University of Food Industy, afite impamyabumenyi y’ikirenga muri ibi yize.
Muri rusange ngo abanyarwanda bafite ibyo kurya ariko ngo bamwe ntibazi kubitunganya neza ngo bamenye urugero buri wese yarya.
Ikindi ngo ni uko ibiribwa igihugu gisarura bidasaranganywa neza hagati y’uturere twejeje ibi n’utwejeje biriya. Ibi bigatuma bamwe babura ibi yenda bafite biriya.
Dr Bitwayiki avuga ko kugira ngo ibiribwa bigirire abantu akamaro biba bigomba kwitabwaho mu ihingwa (bigahingwa ahari amazi n’ifumbire), bigasarurwa neza (bikuze kandi bitangijwe) kandi bigahunikwa ahantu hari ubushyuhe n’ubuhehere biringaniye.
Abanyarwanda imyaka bakunda kweza ni ibihingwa ngandurarugo birimo ibinyamafufu (ibijumba, imyumbati, ibirayi…), ibinyamisogwe(ibishyimbo, amashaza…), n’imboga(amashu, inyabutongo, intoryi…).
Dr Bitwayiki avuga ko muri rusange ngo ibi biribwa bihari mu Rwanda, ikibazo ngo kiba kubisaranganya no kubitegura neza ku babibonye.
Asaba abanyarwanda kumenya ko guhunika imyaka mu mifuka idatiza umurindi kwangirika kw’ibiribwa nko kuzana agahuyu, kandi imifuka irimo ibiribwa igaterekwa ku mbaho kugira ngo idakonja cyane.
Abantu bakwiye kurya bate?
Abana ngo bakwiye kugaburirwa cyane imbuto, amafi, amata, imboga n’ibindi bikungahaye ku ntungamubiri kugira ngo bibafashe gukura neza no kutarwaragurika.
Abageze mu bugimbi n’inkumi bo ngo bakeneye kurya cyane ibinyamafufu n’ibinyampeke n’ibinyamisogwe ndetse bagafata n’ibinyamasukari (bidakabije) kuko baba bakeneye ingufu zo gukora.
Abakuru bo ngo bakenera ibintu bituma bagira ingufu ariko ntibaba bagikeneye isukari cyane kuko nta mbaraga zo gukora cyane baba bakeneye.
Abantu ngo babyibushywa cyangwa bakananuka bitewe n’imirire n’uko imibiri yabo yakira ibyo bariye.
Dr Bitwayiki avuga ko gutegura mu mutwe ukumva ko ibyo ugiye kurya biri bukugirire akamaro koko bigwa neza umubiri.
Dr Bitwayiki asaba abanyarwanda kongera isuku mu gutegura ibiribwa bari burye kuko ngo iyo uriye ibintu byanduye bikugiraho ingaruka aho kukugirira umumaro.
Kuva mu 2004 kugeza ubu, mu Rwanda hari abantu bize ‘food science’ bari hagati ya 800 na 900.
Photos@Mugunga Evode
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Interesting. Need more compain in health centers and kids’ schools.
NZARAMBA irimo yica abantu hose mu RWANDA,none uyu we ngo ibiryo birahari? yewe gushinyagura byo abesnhi barabizi.Ubu se yibwira ko tuyobewe ko inzara yishe abantu. NTA BIRYO BIRIHO MU RWANDA
Comments are closed.