Digiqole ad

Mu cyumweru gitaha Paul Kagame azatanga ikiganiro muri ‘Harvard Kennedy School’

 Mu cyumweru gitaha Paul Kagame azatanga ikiganiro muri ‘Harvard Kennedy School’

Umwaka ushize ubwo Perezida Paul Kagame yatangaga ikiganiro muri Kaminuza.

Ku gicamunsi cyo kuwa gatanu w’icyumweru gitaha, tariki 10 Werurwe 2017, Perezida wa Repubulika Paul Kagame azatanga ikiganiro muri Kaminuza ya Harvard, ishuri ry’imiyoborere Harvard Kennedy School.

Umwaka ushize ubwo Perezida Paul Kagame yatangaga ikiganiro muri Kaminuza.
Umwaka ushize ubwo Perezida Paul Kagame yatangaga ikiganiro muri Kaminuza.

Harvard Kennedy School ni ishuri ry’imiyoborere na Politiki ritanga impamyabumenyi yo ku rwego rwa ‘master’ na ‘PHD’, rya Kaminuza ya Harvard yo muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Nk’uko bisanzwe, iri shuri ryakira abayobozi banyuranye n’impuguke mu miyoborere na Politiki zikagabaniriza abanyeshuri b’iri shuri baba bategurwa kuzaba abayobozi b’ejo hazaza mu bihugu bitandukanye. Iyi gahunda y’ibiganiro kuri iri shuri izatangira kuwa mbere, bakazaganirizwa n’abayobozi n’inararibonye mu biyoborere na Politike banyuranye ku isi.

Mu mwaka ushize nabwo Perezida Paul Kagame yatanze ikiganiro muri Kamunuza ya Harvard, mu Ishami rya Politiki (Harvard Institute of Politics), akenshi mu mashuri makuru na za Kaminuza akunze kugaruka ku miyoborere ye yahinduye u Rwanda nyuma y’amahano ya Jenoside, n’uburyo akomeje guteza imbere igihugu.

Kanda HANO urebe ikiganiro yatanze muri iyi Kaminuza umwaka ushize.

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Murebe neza batazongera kumubaza ibibazo bijyanye na manda na demokarasi.

  • Ariko buriya bamwishyura ibigenda ku rugendo nka ruriya no gutanga ikiganiro nyirizina, cyangwa biva mu ngengo y’imari ya Leta. Numva bakwiye kumwishyura, kuko igihe akoresha mu kiganiro nka kiriya, kitari munsi y’iminsi itatu ubaze no kugenda no kugaruka, ni kirekire cyane.

    • Ni umukuru w’igihugu, Leta igomba kumwishyurira ingendo ze, kuko ntaba agiye muri vacances cg gutembera…gusa ntumbaze ayo Harvard izamuha kubera icyo kiganiro azaba yatanzeyo aho azayashyira cg niba azayatangira umusoro muri RRA. Isi ni gutyo ikora !

    • uzabibaze, ariko si aba presidents bose bajya gutanga ibyo biganiro. Ni uko bamubonamo ubushobozi. Kumwishyura hari inzira nyinshi byananyuramo

  • Impamvu bariya bazungu bakunda cyane Prezida Kagame, bagahora bamutumira mu nama na za conferences, bamwe bakanamusaba kumubera abajyanama batishyurwa, nuko ibyo akora mu gihugu, mu karere n’iwabo babifitemo inyungu. Tujye tubizirikana.

  • Ko Perezida Magufuri wo muri Tanzania yagabanyije ingendo zo hanze kubera ko zitwara igihugu amafaranga menshi buriya ntabwo twe twamwigiraho?? Yego ni byiza gusura umubano n’amahanga ariko kandi hari ubwo biba ngombwa igihugu kigafata ingamba gikurikije ubushobozi gifite.

    • gutumirwa se wowe ubyita iki?

  • Uwabwira pasitoro Nkurunziza nawe akazajya gukorerayo igiterane cyo kubyina ikorasi!!!

Comments are closed.

en_USEnglish