Miss Elsa abona kwambara ‘Bikini’ atari byo byamugeza ku ntsinzi
Iradukunda Elsa uherutse kwegukana ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2017 ahize abandi bakobwa 14 bari bahanganye, avuga ko adashobora kwambara ‘bikini’ kubera gushaka intsinzi ngo yirengagize umuco.
Miss Elsa asanga icya mbere umuntu aba agomba kureba, ari ikintu gishobora kukugira uwo uriwe no guhagarara ku muco w’igihugu cyawe aho gushaka kwisanisha n’abandi ngo ukunde ugere ku ntsinzi.
”Kuba nakwambara ‘bikini’ cyangwa si nyambare ntekereza ko ataribyo byampa kwegukana irushanwa runaka. Uwo ndiwe nibyo byarimpesha”– Miss Elsa.
Si we gusa wanze ko yakwambara ‘bikini’. aje yunga mu rya Kayibanda Mutesi Aurore wabaye nyampinga w’u Rwanda imyaka ibiri 2012 na 2013 ndetse Miss Umwali Neema wanze kwambara bikini ku karubanda.
Irushanwa rya Miss Supranational ryitabirwa n’ibihugu bisaga 100 niho hantu hakunze kugaragara abakobwa baryitabiriye bambaye ako kenda kagaragaza imiterere yabo.
Nubwo aba bose banze kwambara ‘bikini’ atari uko bateye nabi nkuko bagiye babitangaza ahubwo ari ukwanga gusigasira umuco, imyumvire yabo itandukanye cyane niya Miss Akiwacu Colombe.
Mu mwaka wa 2016 Akiwacu Colombe akaba yaritabiriye iri rushanwa ry’ubwiza rya Miss Supranational agaragara yambaye ‘Bikini’ mu gihe abandi bakobwa bagiye baserukira u Rwanda bajyagayo bakabyangaga.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
16 Comments
kandi ubu wasanga ajya muri piscine! yogana ikanzu?
nikikwereka ko tukiri hasi mu marushanwa ya miss! ibindi bihugu bitora abakobwa babo bakabatoza kugira bazagere mu marushanwa bari ku rwego rwiza bazi nibyo barimo niyi mpamvu nkibihugu nka philipine,indonesia,venezuella amakamba ba miss batwara yinziriza igihugu amafaranga menshi(banarisorera) kuburyo usanga amafaranga babatanzeho igihugu kiyagaruza,naho inaha wagira nukugira abone imodoka na 800k bikarangirira aho!
ubutaha mu gotora miss mujye mureba naho azatugeza ku rwego mpuzanahanga
Apu mujye mukura amatiku aho.ubuse ibyo mwajyaga kubimubaza kugirango mwongere mugaruke kuri colombe.ndumva colombe yarabatesheje umutwe.ibintu mukivuga nubu hahaha icyo mwanze kuvuga nuko Colombe ari we wenyine wagaragaye muri 15 ba mbere ndetse na Gisa nawe akaba Miss Africa nawe yambaye bikini.ko mutabivuze? niba wiyemeje kujya mu irushanwa, amabara nk’abandi niba utabishaka usigare.ubujiji we
Mureke comment yanjye ihite
@uwera urakoze cyane bambwirire rwose abambaye bikini bitwaye neza gisa na colombe.ureke bariya batinya imibiri yabo bafite ubwoba bwamaso yabantu.
ba miss binaha baba barajwe inshinga nimodoka+ 800k bayagwaho bikaba birangiriye aho
Aurore na Neema baratinye kuko bafite amatako manini kandi abandi ba misses udutako aba ari nk’inkoni.ariko ntibyagakwiye kubatera isoni pe kuko abiraburakazi nyine nuko turemye kandi si bibi.yajyajyajyaaa ngo umuco ra?
sinarinzi ko uyy mu miss afite imyumvire iri hasi bigeze aha! amahirwe yawe nuko ari miss world uzitabira gusa nahubundi wari kuba unadusebeje! erega myzehe tito yarabivuze”bikini ntaho ihurira numuco”
nta soni miss muzim ako babatora gute koko ngo”uwo uriwe no guhagarara ku muco w’igihugu cyawe aho gushaka kwisanisha n’abandi ngo ukunde ugere ku ntsinzi.”
mwagiye mujya mu marushanwa muzi ibyo mugiyemo niba bakweretse etape zikurikizwa namanota yazo ukabona utabibasha ujye uceceka ureke guhoza mu kanwa ngo umuco kuko ntaho bihuriye
ikindi mbibutsa aurore yatinye bikini kubera ubunini bwamatako ye kiriya gihe na neema yari afite ibicece bigaragara mwarangiza mugashaka guhumya abantu ngi numuco ki mbona mukora amabi aruta bikini kd mukwawangiza mwagiye muceceka.
njye na concluant mvuga ko ushobora kuba ufite ikibibi cyumukara .tuza rero
abo miss aurore mwirirwa mu ririma ko asigasira umuco sinAbonye bilirwa bamuporeza USA.
izo truc zimico muzisige hasi!
kuko na miss rusaro carine na akazuba cynthia barazambaya kd ntimubarusha kuwusigasira ahubwo nimyumvire mibi yanyu
Ubwo muvuze iki?Generation perdue.Ubwo kuko yanze kujya gushyira ku karubanda umubiriri we,birabarakaje?Niba ari uguserukira Igihugu cy,Urwanda ni Urwanda si Indonesia,….Ahubwo kutambara bikini kubera umuco niko guserukira igihugu kuko bibaza impamvu bakavuga bati niko UMUCO wigihugu cyabo umeze,gurtyo Urwanda rukamenyekana nubwo Miss we atatsinda.Mwebwe muri abagaragu b,inda z,amafaranga.Iyo isoni zo kwambara ubusa zagiye,ujye umenya ko usigaye uri copie de carbone,ntabwo uba ukiri original.Abana bo kurimbuka barangwa no kutakigira icyo baziririza.
aho wakishe mugenzi kuko ntaho bihurira numuco ahubwo ikigaragara nuko bajya mu marushanwa batazi neza ibyo bagiyemo bumva ko ali ukuba miss locale
None se mu Rwanda bogana iki muma piscine? ahubwo tubabaze impamvu iyo bageze mumarushanywa ariho batinya kuzambara!
ako umugani banza bogana umukenyero da!
ako banza elsa afite ikibibi cumukara akaba yifitiye ubwoba agatangira ngo umuco
Ariko ubundi uwo muco muvuga ni utangira ryari ukarangira ryari?ko nyogokuru wanjye mu muco we yahishaga amabere no hasi gusa? Hanyuma abazungu baje bazana imyenda.none iyo myenda yabazungu niyo mwita umuco?hahahahahah ntimukansetse.na bikini rero ni abazungu bayizanye ubwo nawo ni umuco. Sha muzadusobanurire kabisa umuco wo mu myambaro ari uwuhe kuko birimo urujijo.
ako kantu!
njye nifuza ko abashinzwe ibyaba miss munshingano zabo bazadukura mu rujijo niba miss atazajya yambara bikini tubimenye ntibakirirwe bajya mu marushanwa international(banga kubahiriza amabwiriza) kuko byerekana ko nubwo mu Rwanda dutora miss tutazi neza inshingano aba afite mbona birangirira mu modoka gusa
Yewe abantu ibyabo ntawabimenya,umuntu ni mugari koko…! Nsomye comments z’abantu biciraguyeho bimaze ngo kko Miss 2017 yatangaje ko adaha Bikini agaciro ndumirwa.Bamuhinduye injiji ariko Mana ! Umva njye nkunze uyu mwana uzi kwiha agaciro,ubundi personalite y’umuntu igaragazwa no kugira muri wowe icyo bita Decision making aho kugendera kubyo abandi bashaka cg bifuza,niba hagezweho amarushanwa yo kwambara Bikini ngo ubone PASS,ni ukuvuga n’ayo gukuramo buriburi naza nayo uzasanga muvuga ngo kutayitabira ni ubujiji abazungu ko bagira byinshi (muzayoherezemo abakobwa banyu kuki mushaka ko uyu ariwe ujyayo)! Ahubwo injiji nimwe mutazi agaciro k’umuco mwigize abanyamerika kungufu. Courage rata Elsa Imana ikomeze ikubere umujyanama wa mbere !!
nta gitangaza nabonye afite imyanzuro ilimo ubujiji bwinshi
Comments are closed.