Digiqole ad

Rwatubyaye akunda King James, ariko ntabura no kumva AmaG wamusebeje

 Rwatubyaye akunda King James, ariko ntabura no kumva AmaG wamusebeje

Abdul Rwatubyaye myugariro wa Rayon Sports yabwiye Umuseke ko akunda umuziki wo mu Rwanda, akunda kumva cyane abahanzi nka Urban Boys, Dream Boys, King James ndetse na Amag The Black nubwo bwose uyu yaririmbye indirimbo amusebyamo.

Abdul Rwatubyaye
Abdul Rwatubyaye

Uyu mukinnyi mushya wa Rayon Sports yavuzwe cyane mu bihe bishize ubwo yasinyiraga Rayon avuye muri APR FC agahita kandi ajya iburayi gushakisha ikipe, byakwanga akagaruka agatangira gukinira Rayon. Mu gihe cy’amezi arindwi ashize ibye byaravuzwe cyane.

Abakurikira umupira bakunda kubona ko abakinnyi iyo batari mu kibuga baba bafite za ‘ecouteurs’ mu matwi. Uyu musore nawe avuga ko igihe kinini cy’akaruhuko aba yumva muzika.

Mu muziki wo mu Rwanda yumva indirimbo z’abahanzi bane cyane cyane. Ngo si uko atazi n’abandi bahanzi ariko aba bane nibo atabura kuri playlist ye.

Mbere y’uko agaruka mu Rwanda, Amag The Black yaririmbye Rwatubyaye mu ndirimbo yise ‘Ikiryabarezi’. Aho yavuze ko ibyo yakoze Rayon ari nk’ibyo ibyo yita ‘Ibiryabarezi’ bikora

Amag yagize ati “Ikofi iburizwamo imbere y’ibiryabarezi. Ni nka Rwatubyaye waburiwe irengero imbere y’Abarayo”.

Ibi ngo ntibyigeze bibabaza cyane Rwatubyaye. Gusa yibajije impamvu Amag The Black yamuririmbye iramuyobera. Ariko avuga ko bitamubuza kwikundira indirimbo za AmaG uyu.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Harya uyu ngo ni rwatubyaye aririmba iyihe ndirimbo?

Comments are closed.

en_USEnglish