Uko Isoko ry’Imari n’Imigabane ryari ryifashe muri iki cyumweru
Muri iki cyumweru Isoko ry’Imari n’imigabane ryaritabiriwe cyane ugereranyije n’icyuweru gishize, agaciro k’imigabane yacurujwe kazamutseho amafaranga y’u Rwanda 32,511,700.
Muri iki cyumweru, Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exchange (RSE)” ryafunguye imiryango iminsi itanu.
Muri iyo minsi itanu, hacurujwe imigabane ya Bralirwa, Banki ya Kigali na Crystal Telecom igera kuri 659,100, ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 59,364,000, yacurujwe muri ‘deals’ 12.
Mu gihe, mu cyumweru gishize hari hacurujwe imigabane 282,500 ifite agaciro k’amafaranga 26,852,300, yacurujwe muri ‘deals’ 24. Ugereranyije ibyumweru byombi harimo ikinyuranyo cy’amafaranga -32,511,700, n’ikinyuranyo cya ‘deals’ +12.
Agaciro k’isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda ko karazamutse kuko kavuye ku mafaranga y’u Rwanda 2,756,096,213,676 kuwa gatanu ushize, kagera ku mafaranga2,756,096,213,676 kuri uyu wa gatanu.
Uko Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ryagenze kuri uyu wa gatanu
Kuri uyu 24 Gashyantare, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane nta mugabane numwe wacurujwe.
Ibiciro by’imigabane y’ibigo biri kuko ku isoko ntibyahindutse, umugabane wa Bralirwa uri ku mafaranga 140, uwa Banki ya Kigali uri ku mafaranga 240, uwa Crystal Telecom uri kuri 90, uwa EQTY uri kuri 334, uwa NMG ku mafaranga 1200, uwa KCB amafaranga 330, naho umugabane wa USL uri ku mafaranga 104.
Amasaha yo gufunga isoko yageze, ku isoko hari imigabane 43,500 ya Banki ya Kigali icuruzwa ku mfaranga ari hagati ya 240 – 245 ku mugabane, gusa nta busabe bw’abifuza kugura iyi migabane.
Ku isoko hari imigabane 42,800 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 140 – 143 ku mugabane, gusa ntayifuza bahari.
Hari kandi abifuza kugura imigabane 261,300 ya Crystal Telecom ku mafaranga 95 ku mugabane, hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 2,700 ku mafaranga 88 ku mugabane.
Naho ku mpapuro z’agaciro mvunjwafaranga za Leta (treasury Bond), hari ubusabe bw’abifuza kugura impapuro zifite agaciro k’amafaranga 500,000 ku mafaranga 103 ku mugabane, hari abifuza kuyigura yose ariko ku mafaranga 100 ku mugabane.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW