Digiqole ad

Guhitamo abakinnyi 18 ni ihurizo ku batoza ba Rayon yitegura Police FC

 Guhitamo abakinnyi 18 ni ihurizo ku batoza ba Rayon yitegura Police FC

Masudi Djuma ntiyorohewe no gutoranya abakinnyi 18 akoresha

Police FC irakira Rayon sports mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona y’u Rwanda. Abatoza ba Rayon bavuga ko bahanganye n’ikibazo cy’abakinnyi benshi bari ku rwego rumwe gusa ngo ihangana kuri buri mwanya biri gufasha ikipe yabo.

Masudi Djuma ntiyorohewe no gutoranya abakinnyi 18 akoresha
Masudi Djuma ntiyorohewe no gutoranya abakinnyi 18 akoresha

Kuri uyu wa gatandatu tariki 24 Gashyantare 2017 saa 15:30 hateganyijwe umwe mu mikino ikurura abakunzi benshi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, Rayon sports iyoboye urutonde rwa shampiyona izasura Police FC kuri stade Amahoro.

Masudi Djuma yayoboye imyitozo ya nyuma kuri uyu wa gatanu, imyitozo yakozwe n’abakinnyi batarimo Senyange Yvan umaze igihe mu mvune, na Niyonzima Olivier Sefu watangiye imyitozo yoroheje nyuma yo kubagwa ikiganza.

Umutoza wungirije Nshimiyimana Maurice bita Maso yabwiye abanyamakuru ko ikipe yiteguye, gusa bahanganye n’ihurizo ryo guhitamo abakinnyi bazakoreshwa.

Maso yagize ati: “Dufite abakinnyi benshi kandi beza kuri buri mwanya. Abasore bose bifitiye ikizere ntan’umwe wishimira gushyirwa hanze. Dufite abanyamahanga batanu kandi bameze neza, nyamara tugomba gutoranyamo batatu gusa. Ni ihurizo rikomeye ku batoza. Gusa ni na byiza ku ikipe muri rusange kuko dutoranya uhagaze neza kurusha abandi. Biduha ikizere cyo kwitwara neza mu mikino yo kwishyura duhereye kuri Police FC.”

Uyu mutoza na myugariro Gabriel Mugabo bari muri Rayon sports, bagiye guhura na Police FC bahozemo umwaka ushize w’imikino.

Ni umukino byitezwe ko uzarebwa na Gianni Infantino umuyobozi wa FIFA uzaba yaje mu Rwanda gushyira ibuye ry’ifatizo kuri hotel ya FERWAFA yubatswe ku bufatanye bwa FIFA na Leta y’u Rwanda.

Icyo imibare ivuga ku mukino uhuza Rayon sports na Police FC

  • Mu mikino 25 iheruka guhuza amakipe yombi, Rayon Sports yatsinze 12, Police itsinda itatu, banganya imikino icumi.
  • Umukino uheruka guhuza amakipe yombi muri shampiyona, Rayon Sports yawutsinze 3-0.
  • Savio Nshuti Dominique amaze gutsinda Police FC ibitego bibiri mu mikino ibiri iheruka guhuza amakipe yombi muri shampiyona.
Niyonzima Olivier Sefu 21 yatangiye imyitozo ariko ntabwo azakoreshwa muri uyu mukino
Niyonzima Olivier Sefu 21 yatangiye imyitozo ariko ntabwo azakoreshwa muri uyu mukino
Nova Bayama na bagenzi be barifuza gukomeza kuyobora urutonde
Nova Bayama na bagenzi be barifuza gukomeza kuyobora urutonde
Guhitamo abakoreshwa muri ba myugariro benshi Rayon sports ifite bigora abatoza
Guhitamo abakoreshwa muri ba myugariro benshi Rayon sports ifite bigora abatoza
Tidiane Kone yiteguye umukino wa mbere mu ikipe ye nshya
Tidiane Kone yiteguye umukino wa mbere mu ikipe ye nshya
Rwatubyaye amaze kumenyerana na bagenzi be, aha yasatiraga Nsengiyumva Moustapha
Rwatubyaye amaze kumenyerana na bagenzi be, aha yasatiraga Nsengiyumva Moustapha
Imyitozo yayobowe n'umutoza mukuru Masudi Djuma
Imyitozo yayobowe n’umutoza mukuru Masudi Djuma
Nshuti Dominique Savio arahura na Police FC ikipe yatsinze ibitego bibiri mu mikinoibiri iheruka
Nshuti Dominique Savio arahura na Police FC ikipe yatsinze ibitego bibiri mu mikinoibiri iheruka
Abakinnyi bavuye muri APR FC bajya muri Rayon sports Yves Rwigema na Rwatubaye (inyuma) bagaragara mu nyogosho zidasanzwe
Abakinnyi bavuye muri APR FC bajya muri Rayon sports Yves Rwigema na Rwatubaye (inyuma) bagaragara mu nyogosho zidasanzwe
Nshimiyimana Maurice avuga ko gutoranya 18 bakoreshwa ku mukino ari ingorabahizi
Nshimiyimana Maurice avuga ko gutoranya 18 bakoreshwa ku mukino ari ingorabahizi
Biragiza imana nyuma y'imyitozo
Biragiza imana nyuma y’imyitozo

Roben NGABO

UM– USEKE

8 Comments

  • mwibeshye itariki ni 25/03/2017 rayon sport gikundiro yacu izadiha police FC,kdi turiyizeye kuhavana insinzi tukereka Infantino ko natwe African tuzi umupira specifically Rwandans people

  • sorry ni le25/02/2017 not le 24/02

  • uwampaye inka!!!!! ino kipe irakaze.
    ndayisaba kuzadutsindira izo hanze naho
    izino aha zo ndabona ntayizongera kuyegera

  • Ferwafa izongere umubare wabanyamahanga,byibuze Babe batanu!

  • Kiriya kibuga ndabona ari synthétique ariko ku ruhande hari ibyatsi byinshi kandi birebire. Nta tumashini mugira ahongaho ngo mukate biriya byatsi? cyangwa muhugira gukuburira imihanda abakerarugendo?

  • Gacinya azaveho,…..Afite amakosa menshi niba Ari uko atakinnye football!Arya ruswa atavanguye!Kandi akarya Naya recruitment zabakinnyi!!!Ngo muba nushaka gukira,mizapfa mutanyuzwe

    • Eh! Brigitte uri tayari?! intervention yawe ko ntaho ihuriye n’inkuru? Ubutaha uziyamamaze tukwitorere mama dore ko twemera tukanashyigikira ihame rya gender!!

  • Iyo nkuru ntikenewe,gusa irerekana uburyo abatoza bamwe batazi umwuga wabo uwo ariwo.Kumara igihe kingana na phase aller utaramenya impano z’abakinnyi bawe su ibintu byo kubwira itzngazamakuru.Ahubwo jye navuga KO ari igisubizo kugira abakinnyi benshi,ugiye kuri bench none ejo azakina bitewe n’impano ze ku ikipe bagiye guhura.Championnat ni ndende keretse niba bazmwatse ikipe izahora ibanzamo.

Comments are closed.

en_USEnglish