Paccy ngo ‘No Body’ yakoreye muri Wasafi Records ya Diamond izamurenza imbibi
Umuraperi w’Umunyarwandakazi uzwi nka Oda Paccy aherutse gusohora indirimbo yise ‘No Body’ yakoreye muri nzu itunganya umuziki muri Tanzania izwi nka Wasafi Records y’umuhanzi ukomeye muri East Africa Diamond, uyu muhanzikazi avuga ko iyi ndirimo ayitezemo kumwambutza imbibi z’u Rwanda akamenyekana no mu bindi bihugu.
Uyu muhanzikazi wagiye asohora indirimbo zitandukanye avuga ko amaze imyaka umunani muri muzika, akaba afite indirimbo 40, zirimo 17 zifite amashusho.
Paccy yanasohoye album ebyiri zirimo iyitwa Miss President yasohoye muri 2012 n’indi yitwa umusirimu yasohoye muri 2014.
Oda Paccy wagiye muri muri Tanzania ku italiki ya 3 Mutarama, yamazeyo hafi ukwezi kose, avayo akoze indirimbo mu nzu itunganya umuziki ikomeye muri Tanzania yitwa Wasafi Records y’umuhanzi Diamond Platnum.
Iyi ndirimo yise’ No Body, Paccy avuga ko ayitezemo umusaruro uzamubera ikiraro kimwambutsa imipaka akamenyekana ku rwego mpuzamahanga.
Avuga ko yiteguye gushyira hanze amashusho y’iyi ndirimo, akararikira abakunzi be ko bashonje bahishiwe kuko aya mashusho azaba anogeye ijisho.
Uyu muhanzi uvuga ko urwego agezeho muri muzika arukesha abakunzi be badahwema kumushyigikira avuga ko ari kubategurira imishinga myinshi ndetse ko abafitiye agaseke gapfundikiye k’umuhazi ukomeye ku rwego mpuzamahanga bagiye gukorana.
https://www.youtube.com/watch?v=THcPP3BK9wk
Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW