Digiqole ad

Aho kuba Umukirisitu wa nyirarureshwa waba umuhakanyi-Papa Francis

 Aho kuba Umukirisitu wa nyirarureshwa waba umuhakanyi-Papa Francis

Papa yamaganye abishushanya ko ari Abakristu ariko ntibabyerere imbuto

Umushumba wa Kiliziya gatulika ku Isi Papa Francis  yabwiye abakirisitu bari baje mu misa asoma mu gitondo ko aho kubaho by’amaharakubiri ngo wiyite Umukirisitu kandi ubeshya, icyaruta ari uko waba umukanyi.

Papa yamaganye abishushanya ko ari Abakristu ariko ntibabyerere imbuto
Papa yamaganye abishushanya ko ari Abakristu ariko ntibabyerere imbuto

Papa Francis yagize ati: “Ni agahomamunwa kubona umuntu wiyita Umukirisitu Gatulika avuga ibi ariko agakora biriya. Ubuzima bw’amaharakubiri si bwiza.”

Ngo hari abahora bayita Abagatulika b’ukuri kuko babatijwe kandi ntibasibe kujya mu Kiliziya ariko ngo ugasanga bakora ibyaha rwihishwa cyangwa rimwe na rimwe ku mugaragaro.

Papa yabwiye Radio Vaticani ko bamwe muri aba bantu ari abakoresha badahemba abakozi ku gihe, bakabahemba ‘intica ntikize’, bakarya imitsi ya rubanda…ariko ntibasibe mu Kiliziya.

Kuva yimikwa muri 2013 Papa Francis ahora ashishikariza Abagatulika guhuza imvuga yabo n’ibikorwa kuko ngo bitabaye ibyo byaba ari uburyarya kandi ngo ntawubeshya Imana.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • nibyo pe umunyarwanda ati imvugo yagakabaye ingiro,.

  • Mu Kinyarwanda cyiza, ibingibi Papa Francis yavuze tubifitiye imigani: “Findi findi irutwa na So araroga” cyangwa “uwanga amazimwe abandwa habona”. Jye nabisanisha n’iby’abayobozi bahora bigisha abaturage gukunda igihugu, ariko ugasanga bamwe muri bo barahora imbere y’Inteko Ishinga Amategeko bisobanura ku makosa baregwa yo kwiba ibya rubanda no kubitagaguza, hakaba n’abigisha indangagaciro igihe n’imburagihe, ariko bakavugwa mu busambanyi buteye isoni, mu gutekinika, mu guhutaza abaciye bugufi, n’ibindi byinshi. Kandi na bo habamo benshi bitwa abakristo muri rusange, n’abakristu gatolika by’umwihariko. Imana na yo iti: “Nzi neza ibikorwa byawe: ntukonje kandi ntunashyushye. Iyaba nibura wari ukonje cyangwa se ushyushye! None rero ubwo uri akazuyazi, ukaba udakonje kandi udashyushye, ngiye kukuruka uve mu kanwa kanjye. Kubera ko wibwira uti ’Ndi umukire, ndakungahaye nta cyo nkennye’, maze ntumenye ko uri umunyabyago, imbabare, umukene, impumyi n’umutumbuze.. (Ibyahishuwe 3, 15-17).

  • Yewe ntimugakabye @ gatorika we byakabaye byiza imvugo ibaye ingiro ariko turi abantu kdi turi abanyabyaha igihe tukiri mu isi ntantungane uzigera ubona. Umusaza Francis yavuze ukuri ariko ntibishoboka. Ari ibyo insengero zafunga imiryango kuko abo bo hejuru badufasha kumenya iby’Imana baba abapadiri cg abapasitori hagati yabo ntarukundo ruhaba ubwo se abayoboke cg abakristu bo hasi bo urumva bimezbite? Wijya kure ureba mugenzi wawe ihereho nawe ubwawe urabona ko hari byinshi ushishikariza abandi kdi nawe utabyubahiriza.

  • @Dudu, ikibi kurusha ibindi Imana yanga, si ukugwa mu cyaha, ahubwo ni ukukizihirwamo ukumva ntacyo gitwaye, ntubone ububi bwacyo ngo ukicuze nk’uko Abrahamu, Abami Dawudi na Salomoni, Petero wihakanye Yezu ku mugaragaro, n’abandi tutarondoye babigenje. Ahubwo ukakigushamo n’abandi, kandi ugahora ushaka kugaragara nk’intungane mu maso y’abantu bose. Ubwo buryarya no kuba ikirumira habiri, ni na bwo Yezu yamaganaga ku Bafarizayi, kandi abizi neza ko hari intambwe nini bateye mu iyobokamana. Ariko kubwira Imana ngo “ndagushimira ko ntameze nka bariya…”, uba wagaciye.

Comments are closed.

en_USEnglish