Digiqole ad

Ntituragira icyo dutangaza kuri Guma Guma, gusa irahari- Boubou

 Ntituragira icyo dutangaza kuri Guma Guma, gusa irahari- Boubou

Mushyoma Joseph {Boubou} aravuga ko Guma Guma ihari ariko igihe izatangirira kitaratangazwa

Guma Guma niryo rushanwa rukumbi ribera mu Rwanda riteza imbere abahanzi ugasanga ryanahuruje imbaga y’abantu baje kureba ibitaramo by’abahanzi 10 baba bakunzwe kurusha abandi mu Rwanda. Ibiganiro kuri iri rushanwa biratangira mu byumweru bibiri.

Mushyoma Joseph {Boubou} aravuga ko Guma Guma ihari ariko igihe izatangirira kitaratangazwa

Nk’uko bitangazwa na Mushyoma Joseph {Boubou} umuyobozi wa East African Promotors utegura iri rushanwa ku bufatanye na Bralirwa, avuga ko iryo rushanwa rihari. Ariko bitaraba ngombwa ko hari icyo barivugaho.

Ibi bikaba bihurirana n’inkuru zimaze iminsi zivuga ko nta rihari uyu mwaka kubera igikorwa cy’amatora ya perezida wa Repubulika ateganyijwe kuba muri Kanama 2017.

Ibyo byose Boubou yavuze ko ingenga bihe y’iri rushanwa ntaho izahurira n’iy’amatora. Ko iri rushanwa rihari kandi rizarangira mbere yuko amatora ya perezida atangira.

“Irushanwa rirahari uyu mwaka. Gusa icyo ntakora ni ukuvuga imiterere yaryo kuko ibiganiro bitararangira. Mu byumweru bibiri abanyarwanda baramenya uko bimeze”– Boubou

Uretse kuba ubuyobozi bwa EAP budashaka kugira icyo buvuga ku miterere y’iri rushanwa, amakuru agera ku Umuseke avuga ko amatora y’abahanzi bazaryitabira ahari mu cyumweru gitaha.

Ko habanje guhana igihe n’igikorwa cyo gutoranya nyampinga w’u Rwanda 2017 kigomba kuba tariki ya 25 Gashyantare 2017 muri Camp Kigali.

Iri rushanwa ritangira bwa mbere muri 2010 ryegukanywe na Tom Close. Uko imyaka yagiye ikurikirana ryegukanwa na King James, Riderman, Jay Polly, Knowless na Urban Boys barifite umwaka wa 2016.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish