Digiqole ad

Ibyangombwa byabonetse Rwatubyaye ni umukinnyi wa Rayon sports

 Ibyangombwa byabonetse Rwatubyaye ni umukinnyi wa Rayon sports

Ikarita y’akazi y’uyu musore yatangajwe none

APR FC yamaze gutanga inyandiko yemeza ko yatandukanye na myugariro Abdoul Rwatubyaye. Ubu ni umukinnyi wa Rayon sports aniteguye umukino uzayihuza na Police FC muri Week-end.

Abdoul Rwatubyaye ni umukinnyi wa Rayon sports bidasubirwaho
Abdoul Rwatubyaye ni umukinnyi wa Rayon sports bidasubirwaho

Inkuru ya Rwatubyaye Abdoul wavuye muri APR FC agasinyira Rayon sports yari imaze amezi umunani ivugisha abakunzi benshi ibonewe umwanzuro. APR FC yatanze inyandiko “Release Letter” yemeza ko atakiri umukinnyi wayo.

Inkuru yatunguranye kuko  umunyamabanga wa APR FC Kalisa Adolphe Camarade yari yatangaje ko uyu musore yatijwe mu ikipe yo hanze y’u Rwanda.

Yagize ati: “Ni umukinnyi wa APR FC yatije mu ikipe yo muri Slovakia (MFK Topvar Topoľčany), ubwo hari ubundi buryo buzakorwa agaruke muri APR FC yo imutize mu yindi kipe. Gukina aho ashaka ni uburenganzira bwe, gusa ni ikibazo cyaje turi mu bihe bigoye kubera imikino ikurikirana. Ntiturabona umwanya ngo tubiganireho. Gusa amategeko agomba kubahirizwa.”

Umunyamabanga wa Rayon sports Gakwaya Olivier we yabwiye Umuseke ko uyu musore yitegura umukino utaha w’ikipe ye.

Yagize ati: “Ibyo twifuzaga byose twabibonye. Igisigaye ni ukugeza iyi nyandiko kuri FERWAFA bakaduha ‘License’. Abatoza nibabona ari ku rwego rwiza we na Kone bazanakoreshwa ku mukino wa Police muri Week-end”

 Ikarita y'akazi y'uyu musore yatangajwe none
Ikarita y’akazi y’uyu musore yatangajwe none

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • turashima RDF uburyo yitwaye muri kino kibazo, muri abantu babagabo kabisa.muzi kureba kure cyane ndabemeye!!

  • ahooooooo
    ariko KAMARADE avuga ibyo azasubiramo.

  • Mwa bantu mwe, RDF MUREBA KURE KBSA KANDI TURABASHIMIYE. Ibya Camarade byo, nta wabitindaho. icyingenzi nuko Ubuyobozi bwa APR na RDF muri rusange babonye igifitiye abanyarwanda akamaro na RAyon sport by’umwihariko. Big Up our Shield. iri ni isomo mutanze rya FAIR Pray mu mikino.

    • Fair Play not pray

  • Ariko Kalisa Adolphe buriya aba ari mu biki koko? Kwishongora, guhubuka mu byo avuga no gusuzugura wagirango nibyo yize! APR FC yari ikwiye gutandukana n’umuntu nk’uriya utayihesha icyubahiro ikwiye kuko ni ikipe ishamikiye kuri institution yitwa RDF Abanyarwanda benshi bemera kandi bibonamo.

    Ntawabura gushimira ubuyobozi bwa APR FC bwafashe icyemezo cya kigabo bukanga kugwa mu mutego uwitwa Camarade yari agiye kubagushamo wo kuburana urubanza rwa “ndanze” gusa!

  • Camarade mueamurenganya kuko yari yavuze ko hazakurikizwa amategeko, kandi nibyo byabaye. Mureke dutuze, tureke guhangana , ahubwo nk’uko sport ibereyeho guhuza abantu, natwe ijye iduhuza, mu mikino dukina bashyireho abasifuzi batabobagama, ahasigaye ikibuga kidukiranure, uwarushije undi amutsinde.

  • Tora kagame 2017.

  • aha hatumye nemera denis GACINYA, abamurwanya si abanjye!!

  • Tora Paul

Comments are closed.

en_USEnglish