Digiqole ad

17% by’abagabo batuye Intara y’Amajyepfo nibo gusa basiramuye – HDI

 17% by’abagabo batuye Intara y’Amajyepfo nibo gusa basiramuye – HDI

Abagabo benshi batinya kwisiramuza (photo:internet).

Imibare itangwa n’ikigo giharanira uburenganzira bwa muntu mu buzima (Health Development Inititative/HDI) yerekana ko abagabo bagera kuri 17% gusa aribo bamaze kwisiramuza mu Ntara y’Amajyepfo. Umujyi wa Kigali niwo uza ku isonga kuko ufite abagera  50% basiramuye.

Abagabo benshi batinya kwisiramuza (photo:internet).
Abagabo benshi batinya kwisiramuza (photo:internet).

Mu nama y’umunsi umwe yahuje abakozi batandukanye bafite ubuzima mu nshingano zabo, ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, n’abakozi b’ikigo giharanira uburenganzira bwa muntu n’ubuzima (HDI), hagaragajwe imbogamizi y’abagabo batitabira kwisiramuza mu Ntara y’Amajyepfo kandi bifite akamaro kanini ku isuku no kwirinda indwara zitandukanye.

HDI yavuze ko abagabo basiramuye mu Ntara y’Amajyepfo ari 17% gusa, iy’Amajyaruguru ikagira 19%, iy’Iburasirazuba ikagira 27%, iy’Uburengerazuba ikagira 40%, naho Umujyi wa Kigali ukagira 50%.

HAVUGIMANA Cassien, Umuyobozi  ushinzwe ubushakashatsi, isuzuma n’ikurikiranabikorwa muri HDI, yavuze ko umubare w’abagabo basiramuye mu Ntara y’Amajyepfo ukiri hasi cyane ugereranije n’uwo mu zindi Ntara.

HAVUGIMANA avuga ko kwisiramuza ari ingenzi kuko ngo uwabikoze aba afite amahirwe menshi yo kutandura Virisi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ari nayo mpamvu bifuza ko imibare izamuka kugira ngo ingamba zo  gukumira ubwandu bushya zibashe gushyirwa mu bikorwa neza.

Yagize ati “Murebye imibare y’abantu bamaze kwisiramuza mu zindi ntara zose z’igihugu murasanga iyi ntara  y’Amajyepfo  yitabira iki gikorwa bukeya.”

Marie Louise USANASE, Umukozi mu kigo nderabuzima cya Kabgayi avuga ko  kutagira abaganga babifitiye ubumenyi n’ibikoresho bike, ari imwe mu mpamvu nyamukuru ituma iyi mibare irushaho kuba mikeya, dore ko ngo n’abaganga bari bahari bagiye bahindurirwa imirimo ku buryo ngo ababasimbuye nta bumenyi bwihariye bafite ku gusiramura.

Yagize ati “Muri iyi mibare Urubyiruko nirwo rwinshi rwitabira igikorwa cyo gusiramurwa, umubare w’abagabo ni muto cyane.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga KAYIRANGA Innocent, avuga ko nabwo kuba n’iyi mibare ya 17% iriho byatewe n’umusanzu ingabo z’igihugu zatanze, urimo kwegereza ubuvuzi abaturage mu gikorwa cya ‘Army week’.

Yagize ati “Indwara ya Malariya niyo iza ku isonga mu guhitana ubuzima bw’abaturage benshi ku isi, ku mwanya wa kabiri hakurikiraho indwara ya SIDA, twifuza ko abagabo babyitabira cyane kugira ngo tugabanye ubu bwandu.”

Icyakora akavuga ko bagiye gukora ubuvugizi kugira ngo bahabwe abandi baganga bazobereye mu gusiramura abagabo, ku buryo ngo baramutse babonetse uyu mubare wazamuka kurushaho.

Bamwe mu bakozi bo mu bigo nderabuzima byo mu Karere ka Muhanga batangaza za ko bagiye gushyira ingufu muri iki gikorwa cyo gushishikariza abagabo kwisiramuza.
Bamwe mu bakozi bo mu bigo nderabuzima byo mu Karere ka Muhanga batangaza za ko bagiye gushyira ingufu muri iki gikorwa cyo gushishikariza abagabo kwisiramuza.
Abakozi mu nzego zitandukanye z'Akarere ka Muhanga, n'abakozi b'ikigo giharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko imibare y'abagabo bisiramuza mu Ntara y'Amajyepfo ari mikeya.
Abakozi mu nzego zitandukanye z’Akarere ka Muhanga, n’abakozi b’ikigo giharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko imibare y’abagabo bisiramuza mu Ntara y’Amajyepfo ari mikeya.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga.

17 Comments

  • Abandi barabashishikariza kwifungisha burundu, mwe mugashyira ingufu mu kabasiramura?

    • Uzajyekwifungisha wowe abandubareke.

    • Genda bagufunge wamugani abandi ubareke

  • Nibashishikare simbujije !

  • Ariko mwaragowe kbsa abantu mwiyangiza mureba bakankona mbishaka hahahhahaha sha nzakoresha agakingirizo kwifata nibinanira

    • wowe ntakigenda cyawe bakubwiyese ko amabya bayakuramo cg numunwa bakuraho umeze nkuwimbeza ya mushushwe

  • Ariko uziko Imana izabahana! Bibiriya ivuga ko mutagomba guhindura imibiri Imana yabahaye namwe mukirirwa muyikatakata! Njya namenye ubwenge nsanga iwacu baransiramuje ariko ubu mfite ikibazo cy’uko ntashobora kubona igihu cyanjye ngo gisubizeho. Ariko muziko iyo ukora imibonano mpuza bitsina usiramuye utaryoherwa kimwe n’ufite igihu. Muzabaze n’abagore ukuntu imboro ifite igihu ibaryohera namwe mukirirwa mubikatakata!!

  • Ibi byo kuvuga ngo Umugabo usiramuye ntarwara SIDA ni ikinyoma cyambaye ubusa. Rwose ndashaka kwisabira MINISANTE kubwiza abantu ukuri bakareka gutera urujijo mu bantu.

    Mu gihe uryamanye (ukoze imibonano-mpuzabitsina) n’uwanduye SIDA, nta bundi bwirinzi ufite, nta kikubuza kuyandura waba usiramuye cyangwa udasiramuye, hapfa gusa kuba habaye “contact” y’amaraso hagati yanyu mwembi.

    Nimureke rero gushitura abagabo b’abanyarwanda mubashora mu ngeso y’ubusambanyi mubizeza ko umugabo usiramuye adapfa kwandura SIDA. Niba hari n’ikindi kibyihishe inyuma, mumenye ko murimo muhemukira abanyarwanda.

    Byakabaye byiza ushaka kwisaramuza abikoze ku bushake bwe, ariko atabikoze hejuru y’iyamamaza ry’amafuti. Byakabaye byiza kandi abisaramuza babikoze bakiri abana bato cyane, naho kubwira umuntu mukuru ngo ajye kwisaramuza ntabwo aribyo rwose.

  • Reka mbabwire banyarwanda bantu b’Imana kandi mubyumve. Igihe Imana yaremye muntu, yamuhaye ibice by’umubiri bitandukanye kandi buri gice cy’umubiri gifite akamaro kacyo. Biratangaje rero kubona hari bamwe bashishikariza abandi kwikuraho uduce tw’umubiri Imana yabahaye.

  • Saviez-vous que la circoncision (Kwisiramuza) est une sorte de “mutilation génitale masculine”?? or toute “mutilation” est à déconseiller.

    A bon entendeur, Salut.

  • Ese ahubwo mwari muzi neza ko, no mu muhango wo kwisaramuza, umuntu atarebye neza ashobora kuhandurira SIDA??? Muritonde kandi mushishoze mu gihe barimo babasiramura, mujye mureba neza niba koko ibyuma bakoresha babasiramura (mu gihe bakata “prépuce”) biba biri “stérilisé” ku buryo buhagije.

  • Icyo nabonye nuko abashizeho comment hano bose badasiramuye nako badasukuye.

    • @King we, kuba usiramuye nta shema biguha, reka rero kubyiratana kuko ushobora gusanga ufite umwanda kuruta udasiramuye. Umuntu agirira isuku umubiri we kubera ko ari umco mwiza. Ariko kugira isuku ntibivuze kwisiramuza. Ibyo ni ibintu bibiri bitandukanye.

  • Ndagira inama umugabo cg umusore udasilamuye kubikora.bifite akamaro kenshi. Nta birwara byo mumyanya mpuzabitsina Upfa kwandura.yewe na sida kuyandura kereka arumwaku kuko igitsina cyawe kiba cyarakomeye kuburyo gukomereka mugihe utera akabariro ntibyoroshye.ibyo mbabwira nukuri.mwitabire gukuraho ako gahu.

    • Niba akamaro ko kwisiramuza ari ukugira ngo abagabo basambane uko bishakiye ngo ni, twebwe abakristu nyabo ntabo ntabwo duteze kwisaramuza.

  • Aba bantu babaye bate ntimuzi ko abanyayiraheli bakebwaga ku munsi wa Munani na Yesu yarakebwe Imana ubwayo nayo yabitegetse imiryango 12 y’abayisiraheli. ikindi gukebwa bifite akamaro kanininimu mibereho ya muntu mubyitabire

  • Semahoro komera cyane, ubasobanuriye neza abumva bumvire aho!

Comments are closed.

en_USEnglish