Digiqole ad

Twizeye ko ubukungu bw’u Rwanda mu 2017 buzamera neza kurusha 2016 – Gov. Rwangombwa

 Twizeye ko ubukungu bw’u Rwanda mu 2017 buzamera neza kurusha 2016 – Gov. Rwangombwa

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu John Rwangombwa asobanura uko ubukungu bw’u Rwanda bwari bwifashe mu 2016.

Kuri uyu wa gatatu, Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yashyize hanze raporo ikubiyemo ibipimo by’ibihembwe bitatu bya mbere by’umwaka wa 2016, bigaragaza ko umwaka wa 2016 utabaye umwaka mwiza ku bukungu n’urwego rw’imari by’u Rwanda ugereranyije na 2015, gusa ngo hari ikizere muri uyu wa 2017, ko ubukungu buzarushaho kuzamuka.

Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu John Rwangombwa asobanura uko ubukungu bw'u Rwanda bwari bwifashe mu 2016.
Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu John Rwangombwa asobanura uko ubukungu bw’u Rwanda bwari bwifashe mu 2016.

BNR yagaragaje ko muri rusange, mu 2016 ubukungu bw’Isi bwasubiye inyuma kuko mu mibare bwavuye ku muvuduko wa 3.2% bukagera kuri 3.1%. By’umwihariko ariko muri Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara yo byari bikomeye cyane kubera imanuka ry’ibiciro by’ibyoherezwa mu mahanga cyane cyane amabuye y’agaciro n’ibikomoka kuri Peteroli n’umusaruro w’ubuhinzi wasubiye inyuma.

By’umwihariko, ubukungu bw’u Rwanda bwari bwazamutse ku muvuduko wa 6.9%, biteganyijwe ko mu mwaka wa 2016 buzamukaho 6%, kandi birashoboka kuko ibipimo by’ibihembwe bitatu bya mbere bigaragaza ko bwazamutseho 6.1%. Mu bihumbi 2017, ngo uzaba uri hejuru ya 6%.

Urwego rwa Serivise rugize 49.7% by’umusaruro mbumbe w’u Rwanda rwazamutseho 7.7%, biri hejuru ya 7.0% rwari rwazamutseho mu 2015, iri zamuka ahanini rishingiye ku bucuruzi bwazamutseho 11.0% n’amahoteli na Restaurant byazamutseho 5.0%, n’ubwikorezi bwazamutseho 5.0%.

Urwego rw’ubuhinzi rwagize 29.6% by’umusaruro mbumbe w’u Rwanda rwo rwazamutseho 3.7%, naho urwego rw’inganda rufite 14.65 by’umusaruro mbumbe w’igihugu rwazamutseho 5.0%.

Ugendeye ku bipimo binyuranye by’ubukungu ndetse n’urwego rw’imari rw’u Rwanda, ubukungu bw’igihugu byasubiye inyuma mu 2016 ugereranyije n’umwaka wa 2015, ahanini bitewe n’umusaruro w’ubuhinzi wasubiye inyuma, ndetse n’ibiciro ku masoko byamanutse.

Ku rundi ruhande, mu bihembwe bitatu bya mbere bya 2016 turi kuvugaho, ibitumizwa mu mahanga byagabanutseho -2.7%, muri rusange ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga byose rwavuye kuri miliyoni 2,332.82 z’amadolari ya America mu bihembwe bitatu bya mbere bya 2015, bigera kuri miliyoni 2,279.02 mu 2016.

Naho, ibyoherezwa mu mahanga (formal exports) bizamukaho +7.1, dore ko ibyoherezwa mu mahanga byose (formal&informal) byanavuye kuri miliyoni 659.15 z’amadorari ya America mu 2015, bigera kuri miliyoni 720.63.

Ibi byanatumye ikinyuranyo cy’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga kimanuka kiva kuri miliyoni 1,752.5 z’amadolari ya America mu 2015, agera kuri miliyoni 1,649.7 z’amadolari ya America mu 2016.

Nubwo iki kinyuranyo cyagabanutse, ibitumizwa mu mahanga byakomeje kuruta cyane ibyoherezwayo, bituma agaciro k’Ifaranga cy’u Rwanda gakomeza kugwa cyane, kugera mu kwezi kw’Ukuboza 2016, ifaranga ry’u Rwanda ryari rimaze guta agaciro ku gipimo cya 9.7%.

Uburyo amafaranga y'u Rwanda yagiye ata agaciro mu myaka micye ishize.
Uburyo amafaranga y’u Rwanda yagiye ata agaciro mu myaka micye ishize.

Mu gihe, n’ibiciro ku masoko byakomeje kuzamuka cyane, ahanini bitewe n’izamuka rihanitse ry’ibiciro by’ibiribwa n’iby’ubwikorezi. Ibiciro ku masoko byavuye ku izamuka rya 4.5% muri Mutarama 2016, bizamuka ku gipimo cya 7.3% muri rusange mu Ukuboza 2016.

Uburyo ibiciro ku masoko byagiye bihindagurika umwaka ku wundi.
Uburyo ibiciro ku masoko byagiye bihindagurika umwaka ku wundi.

 

Urwego rw’imar narwo rwakozweho cyane

Urwego rw’imari ariko rwo rwagizweho ingaruka cyane n’ihungabana ry’ubukungu bw’u Rwanda, cyane cyane umusaruro mucye w’urwego rw’ubuhinzi.

Abasaba inguzanyo baragabanutse, inguzanyo zatanzwe zaragabanutse ku buryo igipimo cy’uburyo zizamuka cyavuye kuri 13.7% mu 2015, kigera kuri 6.3% mu 2016, bitewe n’inguzanyo mu bwubatsi zamanutseho 17.8% ninguzanyo mu bwikorezi, itumanaho no kurangura zagabanutseho 29.9%.

Inguzanyo zitishyurwa neza mu mabanki zavuye kuri 6.2% mu 2015 zigera kuri 7.5% mu 2016, naho mu bigo by’imari ziva kuri 7.9% zigera ku 9.0% mu 2016.

Umuvuduko w’ababitsa amafaranga kuri Banki (bank deposits) nawo wavuye kuri 21.2% mu 2015, ugera ku 8% mu 2018.

Mu bihembwe bitatu bya mbere bya 2016, inyungu y’Amabanki nyuma yo kwishyura imisoro yaramanutse iva kuri miliyari 33, igera kuri miliyari 32 z’amafaranga y’u Rwanda. Ku rundi ruhande, inyungu y’urwego rw’imari iciriritse yazamutseho 39.7%, igera kuri miliyari 7.1 z’amafaranga y’u Rwanda.

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu John Rwangombwa ariko yatanze ikizere ko muri uyu mwaka wa 2017 ubukungu bw’u Rwanda buzongera bukazamuka kurusha umwaka ushize.

Ibi, ngo barabishingira ko ibiciro by’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga byari bimaze hafi imyaka ibiri byaramanutse, ubu ngo birimo kongera kuzamuka kuva mu mpera z’umwaka ushize. Ikindi kandi na Serivise z’Iteganyagihe zikaba zitanga ikizere ko igihembwe cy’ihinga B kizagira imvura ihagije ku buryo ubuhinzi buzagira umusaruro mwiza.

BNR kandi iteganya ko ubwo ibiciro by’ibyo u Rwanda rwohereza biri kongera kuzamuka, ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga bigakomeza kuzamuka, umusaruro w’ibikorerwa mu Rwanda ugakomeza kuzamuka, ndetse n’umusaruro w’ubuhinzi ukongera kuzamuka, ngo ifaranga ry’u Rwanda rizongera risubize agaciro, ndetse n’izamuka ry’ibiciro ku masoko risubire ku gipimo fatizo bihaye kiri hagati ya 4 na 6 ku ijana.

Barateganya kandi ko inguzanyo ku bikorera ziziyongeraho 16.3%, ndetse na gahunda yo guhuza Imirenge SACCOs igasozwa.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ibyo Gouverneur Rwangombwa avuga nibyo rwose. Ubukungu bwe buziyongeraho nka 20% muri uyu mwaka.

Comments are closed.

en_USEnglish