Digiqole ad

Police FC ifite ikizere cy’igikombe, Agent ari kunshakira ikipe Iburayi,…Danny Usengimana

 Police FC ifite ikizere cy’igikombe, Agent ari kunshakira ikipe Iburayi,…Danny Usengimana

Danny Usengimana ni rutahizamu ukiri muto ariko witwara neza

Danny Usengimana, ku myaka 21, ni rutahizamu wa Police FC ndetse utanga ikizere kuzaba rutahizamu ukomeye cyane mu  myaka iri imbere nabona amahirwe yo kwagura impano ye.

Danny Usengimana ni rutahizamu ukiri muto ariko witwara neza
Danny Usengimana ni rutahizamu ukiri muto ariko witwara neza

Uyu musore wavutse tariki 10 Werurwe 1996, avukira ku Kimisagara mu Mujyi wa Kigali yaganiriye n’Umuseke, nyuma yo kwegukana igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi kwa mbere (Umuseke player of the Month) muri Shampiyona y’u Rwanda 2016/17.

Umuseke: Mu myaka micye umaze mu kiciro cya mbere, ubona ute umupira w’u Rwanda?

Danny Usengimana (DU): Football yo mu Rwanda iyo wayitayeho wayihaye agaciro irakomeye, Shampiyona yo mu Rwanda ntabwo twavuga ngo iri ku rwego nk’urw’iz’Iburayi, ariko nanone ntabwo iri hasi kuko niba umukinnyi runaka uwo ariwe wese ashobora kuyivamo akajya hanze agakina kandi akitwara neza ni ukuvuga ko itari hasi.

Umwaka w’imikino washize witwaye neza, n’uyu mwaka uri kwitwara neza uratsinda ibitego byinshi, mu gihe ‘guhozaho’ ubundi bigora abakinnyi, wowe ubishoboza iki?

DU: Nta rindi banga, ni uguha agaciro akazi ukora, kandi ukanakora umunsi ku munsi, ukamenya ko imyitozo y’umutoza yonyine idahaije, ukareba ibyo ubura, ukaba wanabaza n’abantu uti ese iyo ndi mu kibuga ubona mbura iki, ibyo bakubwiye ukabikosora, no kugira abatoza beza, n’abakinnyi mukinana nabyo biragufasha.

Ni ukuvuga ko ukora imyitozo yawe yihariye ku giti cyawe?

DU: Yego ndayikora, kuko niba umutoza cyangwa undi muntu wo kuruhande ambwiye ngo wenda utakaza ballon cyane ngomba gushaka impamvu ituma ntongera kuyitakaza.

Gukina muri Police FC ubifata ute, ni iki kikunezeza kuba uri umunnyi wa Police?

DU: Gukina muri Police ni ibintu binshimisha cyane, kuko ni ikipe nziza, abayobozi batuba hafi umunsi ku munsi, mbese nta kibazo wayigiriramo, kubwange mba numva mu gihe nkirimo nta kibazo mba mfite.

Umwaka ushize Police yahabwaga amahirwe yo gutwara igikombe, uyu mwaka umutoza arahinduka, haba n’impinduka mu bakinnyi, uyu mwaka hari ikizere cy’igikombe icyo aricyo cyose mufite?

Ikizere cyo turagifite, kuko kugeza ubu ntabwo ikipe ya mbere iradusiga cyane, kandi mu ntego twatangiranye n’umutoza yatubwiye ni ugutwara igikombe, kuko niba APR duhanganye dushobora gukina tukanganya, kuko tuzi ko ariyo itwara ibikombe ni ukuvuga ngo n’ibindi birashoboka no kugitwara twagitwara.

Wakiriye ute igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi muri Shampiyona y’u Rwanda ‘Umuseke Player of the Month’?

DU: Kiriya gihembo cyaranshimishije cyane ku buryo numva bigiye kurushaho kuntiza umurindi, ni n’akantu keza kaje muri football yo mu Rwanda, kabisa biragaragara ko turi gutera imbere ahubwo dukomereze aho.

Danny ashyikirizwa ibahasha y'amafaranga aherekeza igikombe yahishyikirijwe ku mukino baheruka gukina na Bugesera.
Danny ashyikirizwa ibahasha y’amafaranga aherekeza igikombe yahishyikirijwe ku mukino baheruka gukina na Bugesera.

Hanyuma intego ya Danny nka rutahizamu umaze kwigaragaza muri Shampiyona y’u Rwanda ni iyihe?

DU: Murakoze, intego yanjye, njye mba numva nshaka kuzakina ku buryo nzasohoka nko mu Rwanda nkajya gukinira haba ku mugabane w’Uburayi cyangwa hanze y’u Rwanda nkaba umu-professional.

Hari n’amakuru avuga ko hari umu-agent ubikubereyemo, nibyo?

DU: Eeeh, mbirimo n’ubundi, gusa ntabwo navuga ngo bimeze gutya kuko njyewe iyo umuntu ari mu kintu ntarabona ikimenyetso binyemerera ko cyaciyemo ntabwo mba mvuga ko byaciyemo.

Ni Iburayi ari kugushakira?

DU: Eeeh, yego ni Iburayi

Danny Usengimana yatangiriye umupira mu ikipe y’abana Esperance y’i Remera, agenda azamuka. Mu mwaka w’imikino 2013/14 yagiye muri SEC Academy. Mu mwaka w’imikino 2014/2015 ajya mu Isonga FC,  ari nayo yavuyemo mu 2015 ajya muri Police FC arimo kugeza n’ubu.

Ubu Danny Usengimana niwe uyobozye urutonde rw’abamaze gutsinda ibitego byinshi muri Shampiyona y’uyu mwaka n’ibitego 12 mu mikino 16; Ndetse mu mwaka ushize nabwo yaje ku mwanya wa mbere anganya ibitego 16 na Hakizimana Muhadjiri.

Ushinzwe amasoko muri AZAM TV Sharifa K. Uwase, Mwezi Eric ushinzwe amasoko mu Umuseke, na Nizeyimana Felix wari uhagarariye nibo baha Danny Usengimana igihembo cya Mutarama
Ushinzwe amasoko muri AZAM TV Sharifa K. Uwase, Mwezi Eric ushinzwe amasoko mu Umuseke, na Nizeyimana Felix wari uhagarariye nibo baha Danny Usengimana igihembo cya Mutarama

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ariko abantu barasetsa rwose iyo umuntu avuga ngo yahereye mwikipe runaka akibagirwa iya mureze mu ma Cartier dore ko aba atazi nibyo yakinaga ubwo ntababa abaye babandi bakira bakibagirwa gukinga.nkubu Danny nimba yaratangiye akina mwizamu arinabyo akunze umutoza akamureba akavuga ngo oya aha ntushoboye jya gukina nka Rutahizamu ukabyibagirwa ntuba
    ukosheze

  • yari agikwiye ntamarangamutima kabisa congs kuri danny you deserve the best;go ahead

Comments are closed.

en_USEnglish