Digiqole ad

Kuwa kabiri: Ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe imigabane ya miliyoni 2.7 Frw

 Kuwa kabiri: Ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe imigabane ya miliyoni 2.7 Frw

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Kuri uyu wa 21 Gashyantare, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe ya Crystal Telecom na Bralirwa ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 2 832 000.

Ku Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (photo: internet).
Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Ku isoko, hacurujwe imigabane 31,000 ifite agaciro k’amafaranga 2,790,000 yagurishijwe muri ‘deals’ enye, ku mafaranga 90 ku mugabane umwe. Igiciro cy’umugabane wa Crystal Telecom nticyahindutse kuko wacurujwe ku giciro wariho n’ejo hashize.

Hacurujwe kandi imigabane  300 ifite agaciro ya Bralirwa ifite agaciro k’amafaranga 42,000 yacurujwe muri ‘deal’ imwe, ku mafaranga 140 ku mugabane, ari nacyo giciro uyu mugabane wariho ejo hashize, bivuze ko agaciro kawo katahindutse.

Hagati aho, ibiciro ntibyahindutse ku migabane y’ibindi bigo biri kuko ku isoko bitacuruje, umugabane wa Banki ya Kigali uri ku mafaranga 240, uwa EQTY uri kuri 334, uwa NMG ku mafaranga 1200, uwa KCB amafaranga 330, naho umugabane wa USL uri ku mafaranga 104.

Amasaha yo gufunga isoko yageze, ku isoko hari imigabane 27,000 ya Banki ya Kigali icuruzwa ku mfaranga ari hagati ya 240 – 245 ku mugabane, gusa nta busabe bw’abifuza kugura iyi migabane.

Ku isoko, hari kandi imigabane 32,200 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga 140 ku mugabane, gusa ntayifuza bahari.

Hari kandi imigabane 201,300 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga 95 ku mugabane, hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 20,000 ku mafaranga 90 ku mugabane.

Naho ku mpapuro z’agaciro mvunjwafaranga za Leta (treasury Bond), hari izifite agaciro k’amafaranga 500,000 zigurishwa ku mafaranga 103 ku mugabane, hari ubusabe bw’abifuza kuzigura ku mafaranga 100.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish