Digiqole ad

Leta yongereye igihe cyo kugura imigabane muri I&M

 Leta yongereye igihe cyo kugura imigabane muri I&M

I&M Bank Rwanda.

*Umugabane umwe uragura amafaranga y’u Rwanda 90 gusa.

Kuwa 14 Gashyantare, Guverinoma y’u Rwanda yashyize ku isoko ry’ibanze (Initial Public Offer/IPO) imigabane ingana na 19,81% ifite muri I&M Bank – Rwanda, igihe cyo kugura iyi migabane cyongereweho iminsi irindwi.

I&M Bank Rwanda.
I&M Bank Rwanda.

Itangazo rya Minisiteri y’imari n’igenamimbi riravuga ko kuva iriya migabane yashyirwa ku isoko, abashoramari b’Abanyarwanda n’abo mu Karere ka Africa y’Iburasirazuba banyuranye bari kwitabira kuyigura.

Bityo, ngo kugira ngo hatazagira umushoramari ucikwa n’aya mahirwe, Leta yongeje igihe isoko rigomba kumara, aho kugira ngo rizafunge ku itariki 03 Werurwe, byahindutse rizafunga ku itariki 10 Werurwe 2017, dore ko ngo hari n’abashoramari bari barabyisabiye.

Biteganyijwe ko ku itariki 31 Werurwe, I&M izaba imaze kwandikwa ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, ikazaba ikigo cya munani gifite imigabane icuruzwa kuri iri soko.

Nimara kwandikwa, abaguze iyi migabane ku isoko ry’ibanze (IPO) bazaba bashobora kuyigurisha, kimwe n’uko abazaba bataragize amahirwe yo kuyigura mbere baza babonye amahirwe yo kugura iyi migabane ya I&M Bank.

Ku isoko ry’ibanze ubu, umugabane umwe uragura amafaranga y’u Rwanda 90, imigabane micye umuntu yemerewe kugura ni imigabane igihumbi (1000) ihagaze amafaranga ibihumbi 90.

Muri rusange imigabane igurishwa iragera kuri 99 030 400, ariyo ingana na 19.81% bya I&M Bank – Rwanda yahoze yitwa Banki y’ubucuruzi (BCR). Imigabane igera kuri miliyoni eshanu (5 000 000) yeguriwe abakozi ba Banki gusa kugira ngo bajye bakorera abanyamigabane bumva ko nabo bikorera.

Kugura iyi migabane wakwegera abahuza “Stock Blockers” ku isoko ry’imari n’imigabane, cyangwa ukanyura muri I&M Bank na KCB Bank, uri mu Rwanda cyanga hanze.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish