Hagiye gukinwa Filime nshya ivuga ku Rwanda mu 1994 (Trees of Peace)
Hari gukorwa ubukangurambaga (fundraising) kugira ngo hakusanywe inkunga ihagije yo gukora ‘Trees of Peace’ indi filime nshya ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.
‘Trees of Peace’ ni filimi ya Alanna Brown, uzwi cyane ku bwa filime 1426 CHELSEA STREET yakoze mu 2011 n’izindi zigiye zitandukanye.
Alanna Brown, umugore w’Umunyamerikakazi mu mbanzirizamushinga w’iyi filime TREES OF PEACE , agaragaza ko izaba ari filime izaba ivuga ahanini ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu 1994.
Inkuru Umuseke ukesha urubuga rwe http://www.abrowngirlfilms.com /trees-of-peace/ TREES OF PEACE igaruka cyane ku buryo abagore bagiye bagira ubutwari mu gutabara no kugira abo barokora.
Mu gace gato yashyize ahagaragara ka ‘THE CONCEPT TRAILER’ uwahimbye iyi filime agaragazamo abagore bane baturuka mu bice binyuranye, bafite imyizere inyuranye bahura mu gihe cya Jenoside, bagafashanya kurokoka.
Harimo uwitwa Annick, Mutesi, Jeanette, na Peyton barokorana, bakamara iminsi 81 bihishe mu kumba kamwe. Iyi filime biteganijwe ko izakinwa muri uyu mwaka wa 2017, igakinirwa mu Rwanda.
https://www.youtube.com/watch?v=iNFdD6Iaqyc
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW