Digiqole ad

Lick Lick na Princess Priscillah ngo ‘bibanira mu nzu’ muri USA

 Lick Lick na Princess Priscillah ngo ‘bibanira mu nzu’ muri USA

Lick Lick na Priscillah ngo basigaye bibanira mu nzu

Amakuru agera ku Umuseke aravuga ko Producer Lick Lick asigaye yibanira mu nzu imwe n’umuhanzi Princess Priscillah muri Leta Zunze Ubumwe za America muri Leta ya Ohio.

Lick Lick na Priscillah ngo basigaye bibanira mu nzu
Lick Lick na Priscillah ngo basigaye bibanira mu nzu

Lick Lick ni umu-producer uri mu bakomeye muri muzika igezweho y’u Rwanda kuva mu myaka nk’icumi ishize, yazamuye abahanzi banyuranye akora ibihangano byabo byakunzwe.

Mu 2012 nibwo Licklick yagiye muri America ajyanywe na The Ben, K8 Kavuyo na Meddy. Icyo gihe bo bakaba bari bamaze imyaka ibiri babayo.

Agezeyo aba bahanzi bongeye kumvikana muri muzika nanone nk’uko byari bimeze mu 2009 na 2010 ubwo bagendaga.

Aha muri Amerika Lick Lick yakoze indirimbo nka;   ‘Ni njyewe‘ ya Meddy, ‘Am in love’(The Ben), ‘She is amazing‘ (The Ben), Holy Spirit, Oya ma (Meddy), Nzakubona (The Ben), Ndi uw’i Kigali (Ben, Meddy na K8) n’izindi.

Nyuma havutse umwuka utari mwiza hagati yabo bapfa amafaranga binjizaga bituma Lick Lick abasiga muri Chicago ajya kuba muri Leta ya Ohio ariko akomeza gukorana na Meddy.

The Ben na K8 Kavuyo batangiye gukorera indirimbo zabo zitandukanye mu Rwanda zikorwa na Pastor P, Nicolas na Piano.

Naho umuhanzi Pricess Priscillah we yagiye muri Amerika agiye kwiga mu mpera za 2014. Asangayo Lick Lick wari umaze imyaka ibiri n’igice ahatuye.

Inshuti ya hafi y’aba bombi yabwiye Umuseke ko, kubera guhuzwa n’akazi no kuba nta bantu Priscilla yari yakamenyanye nabo muri Amerika, byaje kubaviramo umubano ukomeye wanatumye ubu bari mu rukundo.

Mu 2015 ariko aba bahakanye iby’urukundo bavugwagaho.

Kuva yagera muri America, Priscillah amaze gukora indirimbo zakunzwe cyane mu Rwanda nka Mbabarira, Na Na Na, Icyo mbarusha,  Paradizo ft Meddy na Ntacyadutanya ft The Ben zose zakozwe na Lick Lick.

Iyi nshuti yabo itashatse ko amazina ye atangazwa, yatubwiye ko ibyari akazi ubu byavuyemo urukundo rukomeye.

Ndetse bashobora no kubigeza ku miryango mu gihe cya vuba, dore ko ngo banamaze umwaka urenga babana mu nzu, umuco umenyerewe mu bihugu bya Burayi na Amerika ko abantu bakundana bibanira mu nzu na mbere yo gusezerana byemewe n’amategeko y’Imana n’ay’abantu.

Iyi nshuti yabo ivuga ko Priscillah na Lick Lick birinze cyane aya makuru yajya mu itangazamakuru, ndetse bihanangiriza inshuti zabo za hafi zibizi.

Lickl Lick,  siwe mukobwa wa mbere baba bahujwe n’akazi bikarangira bakundanye kuko anafitanye umwana n’umuraperikazi Oda Paccy.

UM– USEKE.RW

16 Comments

  • uwo mukobwa arasrbye sana umugabo ufite umwana nabwo yabanje guhakana yumva we azamumarira iki? Iyo ategereza umwiza Imana izamuha akareka uwo mugbo gito

    • Mr njye simbabajwe nikindi cyose mubyo numva abantu bavuga hano kdi nsabe abatukana kubihagarika plz mwese ntawe uzi ukuri gusa njye mbabajwe nuko Priscilla namukundaga nifuzaga ko yazambera Umukunzi naringishaka uko namugeraho nkamumenera iryo banga kdi nari nifitiye ikizere ko azampa ayo mahirwe Umukobwa mwiza Nkunda, gusa ndizera babeshya kuko nziko warezwe kdi ufite inkomoko ntiwakora ibyo ndizera, anyway Sinakwanga ibyo bavuga byose.

  • naze nyine abe mukeba wa paccy ntiwamenya wabona kwa priscilla bizavamo ka tubihange amaso

  • Urukundo?????
    Uziko meaning y’urukundo abantu bayihinduye burya!!!!
    Umukobwa urarana n’umuhungu, byitwa ngo iki mu kinyarwanda?
    “Ntibavuga/bavuga”

  • Lick Lick
    Ni rutahizamu wana

  • Ariko murahinda wa niba bakundana kuki mubigira igitangaza maze n’itangazamakuru rikabafasha ye!!!mubareke naba nabo barabigaragaje abenshi ko mubikora mubihishe gusa mu muco Nyarwanda sibyo ubwo nyine bafashe umuco waho batuye kandi ugiye i Buryasazi azimira mbisi ibyo birasanzwe!kuba lick lick yarabyaranye na Pccy ntibivuga ko bagombaga kubana ni uwa mbere ubyaye ntabane nuwo babyaranye nimureke abandi bikundanire.Ndagaya cyane iyo yiyita inshuti yabo ubwose wabivuze babikwemereye sha nuko wanze ko bakuvuga ariko nta bushuti bwawe pe

  • Priscilla kweri ndamugaye namukundaga ariko birarangiye, gukundana numuntu nka lic lic kweri isi igiye kurangira koko

  • Ayayayaaaaa ngiyi inkuru mbi numvise kuva mbayeho birabibyuya ntibibamaraso. Cg Sha Ni za kata muba mugirango umuhanzi avugwe ejo tuzumva Priscilla asohoye indirimbo ihite ihitinga

  • Ariko ntimugakabye gukundana ntakibazo mbibonamo kuko barakuze kdi kuba babana munzu ntagitangaza kirimo umuco wiyo muri ibyo bihugu niko uteye kdi ni abastars ntagashya mbibonamo.Ababana mu Rda batarasezeranye se bangana uko??? Ntimushakishe inkuru aho zitari.

  • Banza lick lick yaramushakiye voodoo ariko?ndumiwe

  • Kuba mu nzu imwe se bivuga kubana nk’umugabo n’umugore. Iyo uba mu nzu ibamo imbeba se ntuba ubana na zo !

    • Mbega Kumiro, n’akumiro koko. Ubwo se imbeba ni nde hagati ya Lick Lick na Priscille?

      Urasekeje kabisa.

  • Hari uwatangaje iyi nkuru hari n’uwavuze ngo ni inshuti yabo bose ni bamwe. Ese ni ukubura ibyo bandika. Mwagiye mutangaza ixo mwitariye….amabwire gusa…gusa byiza ni uko uruvugo ruvuna uruvuga uvugwa yugaramiye. Naho abavuga nabi abo ni uko nta rukundo bifitemo…kuko ni ukunda utagira inenge uzarinda ujya munda y’isi nta nshuti ugira

  • lick lick rya umwana ureke abisi nubundi baravugavuga

  • yEWE ABAGABO BARABUZE NDABYEMEYE!!!! NARINZINGO NIMURWANDA GUSA NONENIHOSE BYARAKOMEYEDA REKANANJYE MVEMUBYOKWIBENGWESHWA NTAZASIGARA MUMANDAZI!!!! UMUKOBWAMWIZA NKUYYU KOKO!!!!NIDANGER

  • Ubuse ikidasanzwe niki? Ahubwo Ko mukunda byacitse lick lick abaye iki? Kdi wasanga babana nkabavandimwe doreko baba imahanga. Yarabuze undi yagirira ikizere aho muri Ohio ngo bakodeshanye inzu. Gufatanya inzu si ugufatamya igitanda.

Comments are closed.

en_USEnglish