Digiqole ad

Areruya Joseph wa 2 muri Afurika yazamutse imyanya 140 ku rutonde rwa UCI

 Areruya Joseph wa 2 muri Afurika yazamutse imyanya 140 ku rutonde rwa UCI

Areruya Joseph w’imyaka 21 akomeje gutungurana

UCI yatangaje urutonde rushya rugaragaza uko abakinnyi n’ibihugu birutanwa ku isi. Uza imbere mu banyarwanda ni Areruya Joseph wazamutse myanya 140 ubu ni uwa 277 ku isi, uwa kabiri muri Afurika.

Areruya Joseph w'imyaka 21 akomeje gutungurana
Areruya Joseph w’imyaka 21 akomeje gutungurana

Urutonde rw’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi UCI ruyobowe n’umunya- Slovakia Peter Sagan akurikiwe na Chris Froome umwongereza watwaye Tour de France ebyiri ziheruka.

Willem Jakobus Smit niwe munya-Afurika uza hafi kuri uru rutonde akurikiwe na Areruya Joseph wazamutse imyanya 140, ava ku mwanya wa 417 aba uwa 277 ku isi. Undi munyarwanda uza hafi ni Valens Ndayisenga wavuye ku mwanya wa 31 akaba uwa 24 muri Afurika.

Kwitwara neza kw’aba basore kwatumye u Rwanda rujya ku mwanya wa 44 ku isi, umwanya wa gatanu muri Afurika .

Areruya Joseph bita ‘Kimasa’ ukomoka mu karere ka Kayonza yabwiye Umuseke ko yashimishijwe n’uko ahagaze gusa agifite intego atarageraho.

“Abakora urutonde bagendera ku kuntu twitwara mu masiganwa atandukanye. Kuba ndi ku mwanya wa kabiri muri Afurika bigaragaza ko imbaraga dutanga zigira akamaro kuko Afurika irimo abakinnyi benshi bakomeye. Gusa ntibirangiriye kuri uru rutonde kuko ndifuza kurenga urwego ndiho. Nifuza kugera mu ikipe ya ‘World Tour’.”

Uyu musore w’imyaka 21 gusa yongerewe amanota n’uko yitwaye muri shampiyona ya Afurika yaberaga mu mujyi wa Luxor mu misiri, aho yegukanye imidari itatu ya ‘Bronze’.

Ikipe y’u Rwanda ivuye mu Misiri iragera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kuri uyu wa kabiri tariki 21 Gashyantare 2017 saa 15h.

Yitwaye neza muri shampiyona ya Afurika
Yitwaye neza muri shampiyona ya Afurika

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish