Visi-Perezida w’Ubuhinde yasuye urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi
Kuri uyu wa mbere, Vice-Perezida w’Ubuhinde Hamid Ansari uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, anasobanurirwa amateka mabi yaranze u Rwanda kugeza rubayemo Jenoside.
Vice-Perezida Hamid Ansari n’abamuherekeje banashyize indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside.
Mu kiganiro n’abanyamakuru Dr. Bizimana Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) wamwakiriye ku rwibutso, yavuze ko Abashyitsi basura u Rwanda baba bakeneye kumenya amateka ya nyayo y’u Rwanda, kugira ngo bamenye imiterere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko ngo abenshi baba batayazi.
Dr Bizimana yabwiye abanyamakuru ko Vice-Perezida w’Ubuhinde yarebye cyane uruhare rw’amahanga, aho umuryango w’abibumbye watereranye Abanyarwanda, dore ko wari ufite n’ingabo mu Rwanda ariko ntizigire icyo zikora, iki gice ngo yakibonye bimutera kubitekerezaho cyane.
Br Bizimana ati “Yongeye arareba ukuntu u Rwanda rwiyubatse, ni nabyo bishimisha abashyitsi kubona u Rwanda rwaragize imbaraga zo gukemura ibibazo, rugera no mu iterambere aho n’amahanga aza kurureberaho.”
Dr Bizimana Jean Damascene kandi yavuze ko n’ubwo Jenoside yahagaritswe, bitabuza ko bayikoze bakomeza kuyipfobya, kuko ngo bakomeje ibikorwa hirya no hino byo kuyipfobya.
Igihugu gikomeye nk’Ubuhinde ngo gishobora gukora ubuvugizi mu muryango mpuzamahanga kigaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe abatutsi.
Avuga kandi ko n’ubwo iyo abanyamahanga basuye urwibutso nk’uku bifasha Leta y’u Rwanda mu kugaragaza amateka y’ukuntu Jenoside yabaye, ariko ngo n’ibindi bihugu bikuramo amasoko yo kuyikumira kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Amafoto/ D.S. Rubangura/Umuseke
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Aba bantu mujye mubajyana gusura inzibutso za jenoside munazirikana imyemerere yabo. Nko ku ba Hindou, gushyingura cyangwa kubika amagufa y’uwapfuye ntibibaho, abapfuye bose baratwikwa, ngo kuko ari byo bifasha roho zabo kugera kuri Brahman (principe absolu universel). Nta monuments funeraires cyangwa memoriaux bagira, n’imihango yo kunamira abashyinguwe ntayo. Nka biriya babikoze mu rwego rwo kudushimisha gusa.
Comments are closed.