Digiqole ad

Gasabo: Urubyiruko 3 000 rw’Itorero Anglican rwasabwe kubaka impinduka muri bagenzi babo

 Gasabo: Urubyiruko 3 000 rw’Itorero Anglican rwasabwe kubaka impinduka muri bagenzi babo

Minisitiri Francis Kaboneka aganiriza uru rubyiruko.

Urubyiruko rwo mu Itorero Anglican mu Rwanda rubarizwa mu muryango w’abanyeshuri biga muri za Kaminuza RASA (Rwanda Anglican Students Association) rusaga 3 000 rwitabiriye igiterane cy’iminsi itatu cyabereye ku kicaro cya Diocese ya Gasabo, Paruwasi ya Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali, rwasabwe kuba umusemburo w’impinduka muri bagenzi babo dore ko aribo mbaraga z’igihugu n’itorero ry’ejo hazaza.

Minisitiri Francis Kaboneka aganiriza uru rubyiruko.
Minisitiri Francis Kaboneka aganiriza uru rubyiruko.

Muri iki giterane cyiswe “Rwanda Anglican Youth Convention”, urubyiruko rwibukijwe uburyo rwakoresha imbaraga zabo mu kubaka amahoro, icyo igihugu kirwifuzaho, n’umusanzu w’urubyiruko rwize mu kubaka igihugu.

Ni igiterane cyatangiye kuri uyu wa 17 Gashyantare, ndetse cyanitabiriwe n’umuyobozi mukuru w’itorero ry’Ab-anglican ku isi Musenyeri Justin Welby.

Musenyeri Justin Welby yasabye uru rubyiruko gukunda itorero no gukora ibituma Urubyiruko rutera imbere, byose biturutse mu kubaka amahoro mu gihugu ndtse n’isi yose muri rusange.

Archbishop w’itorero Anglican mu Rwanda Onesphore Rwaje wanafunguye iki giterane kumugaragaro yasabye urubyiruko kurushaho kwishakamo imbaraga zo kubaka itorero ndetse no kumenya ko aribo mbaraga z’igihugu.

Abasaba kwishakamo impinduka zo gukora cyane doreko aribo bafite imbaraga kandi icyo bashaka cyose bakigeraho.

Pasiteri Antoine Rutayisire, umwe mu Bapasiteri bakunzwe cyane mu itorero Anglican mu Rwanda we yasabye uru rubyiruko kwigisha ubutumwa bwiza bagenzi babo babana muri za Kaminuza bakiri mu bibi kugira ngo bafatanye kubaka igihugu.

Yagize ati “Nitutigisha abo tubana buri munsi ntacyo tuzaba dukora, kuko uwo mukorana nahinduka nawe bizakugirira akamaro kuko ntakibi azagukorera, hari benshi bari mubiyobyabwenge mubana, nimwe ba nyambere bo kubigisha.”

Iki giterane cyitabiriwe n'abayobozi bakuru b'itorero Anglican ku Isi no mu Rwanda.
Iki giterane cyitabiriwe n’abayobozi bakuru b’itorero Anglican ku Isi no mu Rwanda.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka witabiriye iki giterane tariki ya 18 Gashyantare, we yasabye gufasha igihugu guhangana n’ibiyobyabwenge bibase urubyiruko rw’u Rwanda.

Yagize ati “Nimugende muhere kuri bagenzi banyu barara mubibi mubafashe kuva muri buriya bubata bubishe nabi, ni mwe nta bandi igihugu gifite kuko mwe mwagiriwe amahirwe yo kumenya Imana, nimwe mbaraga dufite zo kudufasha kubakura muri buriya bubata, ariko nawe ukwiye kubanza ukisuzuma ukareba niba wowe waramaze kuva muri ubwo bubata.”

Minisitiri Kaboneka kandi yasabye uru rubyiruko gufasha igihugu guhangana n’ibyorezo byugarije igihugu muri za Kaminuza birimo nk’abaryamana bahuje ibitsina n’abatwara inda zitateganijwe.

Uru rubyiruko ruhagarariye abandi rwaturutse muri Diocese 11 zo mu Rwanda, ndetse n’abandi banyeshuri bo muri za Kaminuza zitandukanye, rwitabiriye iki giterane cyasojwe kuri iki cyumweru tariki 19.

Intego y’iki giterane igira iti “Ntimureba ko tumeze nabi, nimuze twubake”, iboneka muri Nehemiya 2,17-18.

Minisitiri Kaboneka yasabye uru rubyiruko gufasha igihugu mu guhangana n'ibiyobyabwenge, n'ibindi bibazo byugarije urubyiruko.
Minisitiri Kaboneka yasabye uru rubyiruko gufasha igihugu mu guhangana n’ibiyobyabwenge, n’ibindi bibazo byugarije urubyiruko.
Abyobozi b'itorero Anglican mu Rwanda hamwe n'umuyobozi waryo ku Isi Musenyeri Justin Welby baje kuganiriza uru rubyiruko.
Abyobozi b’itorero Anglican mu Rwanda hamwe n’umuyobozi waryo ku Isi Musenyeri Justin Welby baje kuganiriza uru rubyiruko.

Christine Ndacyayisenga
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Iri torero rya barakorera neza

  • Ko mbona turushaho kuvanga amasaka namasakaramentu ra?

Comments are closed.

en_USEnglish