MissRwanda 2017: Hasinywe imihigo mva rugamba abandi njya rugamba
Imihigo mva rugamba cyangwa njya rugamba n’imihigo isinywa n’abakobwa bose 15 baba barageze mu kiciro cy’aho buri umwe aba afite amahirwe angana n’ay’undi yo kwegukana ikamba rya nyampinga w’u Rwanda.
Kuri iki cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2017 abakobwa 15 batowe muri 2016 bamurikiye Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) imihigo bagezeho ugereranyije n’iyo bari barasinyiye.
Muri icyo gikorwa ni nabwo abakobwa barimo kwiyamamariza kwegukana ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2017 bahise basinya imihigo njya rugamba.
Mu bayobozi batadukanye bari bitabiriye iki gikorwa cyatangiye saa tatu z’ijoro kigasoza saa sita, bavuze ko batarajwe ijoro n’umukobwa utazesa imihigo ye. Ahubwo bifuza kuzabona umukobwa ubera rubanda indorerwamo.
Hon Bamporiki Eduard wari umushyitsi mukuru, yasabye abo bakobwa ko bagomba kwibonamo ubunyarwanda kuruta kumva ko bakwigira abo bataribo.
“Watorwa, utatorwa, ntukwiye kwigira uwo utari we. Mu gihe utowe nka nyampinga menya ko ufite inshingano zikomeye zitari ukwiyitaho gusa. Ibuka ko ufashe ibendera ry’igihugu kandi ritagomba kugwishwa nawe”– Hon Bamporiki
Nzabonimpa Jacques ushinzwe umuco mu nteko y’Ururimi n’Umuco “RALC”, yashimiye ibikorwa by’indashyikirwa abakobwa 15 bari mu irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda 2016 bagiye bakorera aho bari bariyamamarije.
Anasaba abagiye kubasimbura ko bakwiye gutera ikirenge mu cyabo ndetse byanakunda bagakora ibyo abo basimbuye batagezeho.
Iki gitaramo cyaje gusozwa no gusinya amasezerano y’imikoranire hagati y’abo bakobwa bashya na Rwanda Inspiration Back Up itegura iri rushanwa Nyampinga w’u Rwanda.
Biteganyijwe ko umunsi wo gutangarizaho umukobwa wahize abandi akanegukana ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2017 ari tariki ya 25 Gashyantare 2017 muri Camp Kigali.
Photo@Mugunga Evode/UM– USEKE
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
6 Comments
Imyandikira ya “mva rugamba” na “njya rugamba” ntabwo ihuje n’imyandikire y’ikinyarwanda ku bijyanye n’amagambo y’inyunge. Byakabaye “njyarugamba” na “mvarugamba”. Wareba ingingo ya 18 y'”AMABWIRIZA YA MINISITIRI N° 001/2014 YO KU WA 08/10/2014 AGENGA IMYANDIKIRE Y‟IKINYARWANDA”
Ariko ibi birasaba cyane cyane kujya mu buryo bwimbitse mu myandikire y’amagambo y’inyunge !
Aba bakobwa iyo bamaze kwishyira ku isoko bamamaza ikimero cyabo, ibyaruzi birabashoka. Jye mbona ibingibi ari ubundi buryo bwo kwicuruza n’ubwo bwemewe n’amategeko. Iyo umuntu ashyira ingufu ku mubiri aho yatyaje ubwenge bwe, dore ko abenshi bataraniga kaminuza, mindset ye igendera ko.
Mu cyaro rurakinga 5 nzaramba irishe naho abandi binereye mu midabagiro ngo ya za njyarugamba na mvarugamba.
Harya ubundi ariya mafaranga agendera muri iriya midabagiro nta bakene yafasha ra? Cyangwa nta bana baheze mu bitaro yavuza? Ibi nibimara 2 muzangaye.
Bariho bararya ubusa ngo bakomeze bagire mu nda heza! Ntibyari bikwiye ko taille mannequin ifatwa nka reference y’ubwiza. Bituma abakobwa bazima biyicisha inzara ngo bayihorane yangwa bayigire n’igihe bidashoboka. Reka nibajye barya bashyire uturaso ku mubiri.
BABARAZA IJORO NYINE!
@KUMIRO: IMYANDIKIRE Y’IKINYARWANDA YO NI AKUMIRO NK’IZINA RYAWE:”Ibuka ko ufashe ibendera ry’igihugu kandi ritagomba kugwishwa nawe” HON BAMPORIKI. ARIKO BARI GUHINDAGURA INTEGENYANYIGISHO NA KINO KITUZUYE KIZAGERA AHO KIZIMIRE.
Babivuze ukuri koko ngo inkorabusa zibagara ibijumba.
Comments are closed.