Digiqole ad

Rayon y’abakinnyi 10 isezereye Al Wau Salaam FC iyitsinze 6-0

 Rayon y’abakinnyi 10 isezereye Al Wau Salaam FC iyitsinze 6-0

Kwizera Pierrot na Moussa Camara nibo batsindiye Rayon sports

Nyuma y’imikino ibiri ya CAF Confederations Cup, Rayon Sports isezereye Al Wau Salaam FC yo muri South Sudan ku giteranyo cy’ibitego 6-0 mu mikino yombi. Iminota 72 y’umukino wo kwishyura Rayon yayikinnye ari abakinnyi 10 ntibyayibuza gutsinda.

Kwizera Pierrot na Moussa Camara nibo batsindiye Rayon sports
Kwizera Pierrot na Moussa Camara nibo batsindiye Rayon sports

Al Wau Salaam FC yakinnye umukino wo kwishyura wa TOTAL CAF Confederation Cup na imaze amasaha 20 gusa mu Rwanda byatumye nta myitozo ikorera ku kibuga cy’umukino nkuko bisanzwe. Amikoro make yatumye izana abakinnyi bake (15 gusa) kandi amategeko ateganya 18. Ramsey Saleh uyitoza kandi yaje nta batoza bungirije afite.

Wari umukino byitezwe ko ushobora kugora iyi kipe yo muri South Sudan ariko bitunguranye yatangiye ihanahana neza kandi isatira izamu rya Rayon sports ryarinzwe na kapiteni wayo Ndayishimiye Eric Bakame byavuyemo ‘corner’ ebyiri muri iyi minota.

Ibintu byarushijeho kuba bibi ku munota wa 18 ubwo Mutsinzi Ange yahabwaga ikarita itukura ashinjwa guterana inkokora. Byatumye Rayon sports isigarana ba myugariro batatu; Manzi Thierry, Mugabo Gabriel na Irambona Eric Gisa.

Rutahizamu wa Rayon sports Moussa Camara yagerageje amahirwe menshi mu gice cya mbere ku mipira yahawe na Manishimwe Djabel, Nahimana  Shasir na Nsengiyumva Moustapha ariko igitego kirabura. Gusa ikosa yakoreweho ku munota wa 25 ryavuyemo coup franc yinjijwe na Kwizera Pierrot, igice cya mbere kirangira ari 1-0.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yakiniraga hagati uburyo bwo gusatirana atari bwinshi kugera Masudi Djuma akoze impinduka; Nsengiyumva Moustapha na Irambona Eric bakoresheje imbaraga nyinshi mu gice cya mbere basimbuzwa Nshuti Dominique Savio na Nova Bayama basabwe gukina impande bonyine kuko bakinaga ari bake.

Nyuma yo guhusha amahirwe menshi muri uyu mukino Moussa Camara yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 82 ku mupira wahinduwe na Nova, umunya-Mali awuteza ahindukiza Amodio Robert urindira Wau Salaam.

Umukino warangiye ku ntsinzi y’ibitego 2-0 bya Rayon sports byongeweho 4-0 yatsindiye i Juba mu mukino ubanza biba 6-0 mu mikino yombi biyihesha itike yo guhura na AS Onze Créateurs de Niaréla yo muri Mali muri Werurwe.

Nshuti Savio na Nova Bayama (ku mpande) batsinze i Juba babanje ku ntebe y'abasimbura
Nshuti Savio na Nova Bayama (ku mpande) batsinze i Juba babanje ku ntebe y’abasimbura
Umukino wayobowe n'abanya-Ethiopia
Umukino wayobowe n’abanya-Ethiopia
Mbere y'umukino biragiza imana
Mbere y’umukino biragiza imana
Basezerewe batsinzwe 6-0 mu mikino ibiri
Basezerewe batsinzwe 6-0 mu mikino ibiri
Abasimbura bane gusa nibo babonewe itike iza mu Rwanda
Abasimbura bane gusa nibo babonewe itike iza mu Rwanda
Abakinnyi Rayon sports yabanje mu kibuga
Abakinnyi Rayon sports yabanje mu kibuga
Abatoza ba Rayon, Nshimiyimana Maurice Maso, Masudi Djuma, na Lomami Marcel bahesheje ikipe itike
Abatoza ba Rayon, Nshimiyimana Maurice Maso, Masudi Djuma, na Lomami Marcel bahesheje ikipe itike
Yasigaranye n'umunyezamu gatanu atsinda rimwe
Yasigaranye n’umunyezamu gatanu atsinda rimwe
Basigaye ari 10 Moustapha Nsengiyumva yakinaga uruhande rw'iburyo wenyine
Basigaye ari 10 Moustapha Nsengiyumva yakinaga uruhande rw’iburyo wenyine
Nnadozie Ahamefule agerageza kwaka Moussa Camara umupira
Nnadozie Ahamefule agerageza kwaka Moussa Camara umupira
Bishimira igitego cya Kwizera Pierrot
Bishimira igitego cya Kwizera Pierrot
Nahimana Shasir anyuza umupira mu maguru ya Rofino Ambrose
Nahimana Shasir anyuza umupira mu maguru ya Rofino Ambrose
Nahimana Shasir yari yongeye kubanza mu kibuga
Nahimana Shasir yari yongeye kubanza mu kibuga, umukino ubanza yinjiye asimbuye
Savio Nshuti wagiyemo asimbuye yahinduye umukino
Savio Nshuti wagiyemo asimbuye yahinduye umukino
Gacinya Chance Denis uyobora Rayon, Min. Kabare James na perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent bishimiye gukomeza kw'ikipe yo mu Rwanda
Gacinya Chance Denis uyobora Rayon, Min. Kabare James na perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent bishimiye gukomeza kw’ikipe yo mu Rwanda
Abdoul Rwatubyaye akurikirana uko bagenzi be bitwara
Abdoul Rwatubyaye akurikirana uko bagenzi be bitwara
Umukino witabiriwe n'abafana bake cyane
Umukino witabiriwe n’abafana bake cyane
Bake bawurebye banyuzwe n'uko ikipe yabo yitwaye
Bake bawurebye banyuzwe n’uko ikipe yabo yitwaye
Bashimira abafana bake baje kubashyigikira
Bashimira abafana baje kubashyigikira

Amafoto/R.NGABO/UM– USEKE

Roben NGABO

UM– USEKE

9 Comments

  • Songa mbere Gikundiro

  • Umuntu wazanye igitekerezo cyo kwishuuza 2000 kuri uyu mukino, akabura amafaranga akabura n’abafana, yabaze imibare imeze gute?

  • Abareyo banze gufana APR yaserukiye igihugu, bamwe bishimira ugutsinda kw’Abazambiya, none Kabarebe we yaje kubafana. Buriya nta somo bavanyemo koko? Imbonahafi ni mbi rwose. Kandi uyu mugabo yigeze no kubagoboka mu bihe bikomeye, abafasha fundraising yo gushakisha imibereho y’ikipe. Ntibazirikana ni mwene Mbonabaryi.

    • hhhh gufashanya nibyiza gusa mu mu pira byose bibaho kd ngirango nawe wabonye ko Gacinya kuri match ya APR yarahari

      gusa icyo nakongeraho ibi ni bitwereka ko imifanire itangiye gutera intambwe izamuka cyane

      gusa sinabura kugaya abafana numvishe kuri Radio bateye amacupa mu kibuga bari bicaye mu 10 ibi sumuco wacu

    • hhhh gufashanya nibyiza gusa mu mu pira byose bibaho kd ngirango nawe wabonye ko Gacinya kuri match ya APR yarahari

      gusa icyo nakongeraho ibi ni bitwereka ko imifanire itangiye gutera intambwe izamuka cyane

      gusa sinabura kugaya abafana numvishe kuri Radio bateye amacupa mu kibuga bari bicaye mu 10 ibi sumuco wacu

  • Numvise umunyamakuru avuga ko bariya bakinnyi bagombaga guhita batega bus bakarara Kampala, bugacya batega ijya Sudan, numva binteye agahinda pe! N’ubwo natwe dukennye, iyo is Excellency abatiza Rwanda Air ikabageza i Juba, twari kuba tubagiriye ineza bari kuzatwitura igihe kirekire, dore ko dufiteyo n’abasirikare bo kubahirizayo umutekano n’ubwo wabuze.

  • @Patriote.
    Ndumva ufitiye impuwe iriya equipe kugeza naho wifuza ko HE abatiza Rwandair ngo ibageze Juba. Ndizera ko uzi neza ko Rwandaair atari iya HE, ahubwo iyo usaba ko HE akodesha Rwandair igasunika bariya benewacu.Ibi rero bigaragaza ko mwifuza ko HE ariwe ukora byose, nizera ko afite abafasha bashoboraga kumugezaho ikibazo.

  • rayon ntabakunzi igira ahubwo igira abavuzanduru gusa. reba uno stade yariri wazi. biteye agahinda

    • Hoya iragufite

Comments are closed.

en_USEnglish