Digiqole ad

RDC: Ubwicanyi bushingiye ku moko bwahitanye 25

 RDC: Ubwicanyi bushingiye ku moko bwahitanye 25

Muri Kivu ya Ruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Abaturage 25 b’inzirakarengane bo mu bwoko bw’Aba-nande baraye bahitanye n’igitero cy’inyeshyamba ziyita Maï-Maï Mazembe.

M. Bakundakabo, umuyobozi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ‘AFP’ ko iki gitero cyabaye kuwa gatandatu, kuva saa kumi z’igitondo  (04h00) kugera saa mbiri z’igitondo (08h00).

Bakundakabo yagize ati “Abishwe bose hamwe ni 25, bishwe batemagujwe imihoro na Maï-Maï Mazembe mu gace kitwa Kyaghala no mu nkengero zako. Abishwe bose ni inzirakarengane z’Abahutu.”

Hope Kubuya, uyobora imwe muri Sosiyete Sivile muri Kivu ya Ruguru yabwiye ‘AFP’ ko bariya baturage bishwe nabi cyane, dore ko ngo 24 muribo bishwe batemagujwe imihoro, naho umugore umwe araraswa.

Ati “Iki gitero cya Maï-Maï Mazembe yinjiye mu gice cy’Abahutu ikica abantu cyakongeje amakimbirane hagati y’amoko.”

Umutwe wa Maï-Maï Mazembe ugizwe n’abaturage bo mu bwoko bw’Aba-Nande, Aba-Hunde n’Aba-Kobo biyemeje guhangana n’umutwe w’Abahutu witwa Nyatura.

Amoko anyuranye nk’Aba-Nande, Aba-Hunde n’Aba-Kobo ngo afata Abahutu bavuga Ikinyarwana muri kariya gace nk’aho atari Abanyekongo.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Kongo yari isanzwe igira virusi nyinshi, ariko iyingiyi yo ntiyahabaga. Yateyeyo ikomotse mu bihugu by’abaturanyi.

  • Musubiremo inkuru yanyu. Muremeza ko aba Mai Mai Mazembe bagizwe n’amoko y’aba Hunde n’aba Kobo,n’aba Nande, mwarangiza mukavuga ko abyo ba Mai Mai Mazembe bishe aba Nande. Mukongera mukavuga ko bishe abahutu. Murusheho gusobanura neza.

  • Congo yavumwe muli 1934 na Nkubitoyimanzi. Kuva icyo gihe ntiyigeze ntanubwo izigera imenya amahoro. Nibashinyirize ikivume kirihangana.

Comments are closed.

en_USEnglish