APR FC itsinzwe na Zanaco FC 1-0 ihita isezererwa-AMAFOTO
Kuri uyu wa Gatandatu Zanaco FC yo muri Zambia itsinze APR FC 1-0 iyisezerera mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League mu mukino wo kwishyura waberaga kuri stade Amahoro i Remera.
Umukino ubanza wahuje APR FC na Zanaco FC mu mpera z’icyumweru gishize wabereye i Lusaka muri Zambia warangiye amakipe yombi anganya 0-0, byatumye umutoza n’abakinnyi ba APR FC bizera kwitwara neza imbere y’abafana babo nkuko babitangarije Umuseke bagarutse mu Rwanda.
Muri uyu mukino wabereye kuri stade Amahoro i Remera itarimo abafana benshi, APR FC yari yakoze impinduka imwe mu bakinnyi babanje mu kibuga i Lusaka, Sekamana Maxime wari umaze amezi ane mu mvune yagize mu Ukwakira kwa 2016, yafashe mwanya wa Benedata Janvier.
Ku munota wa gatanu gusa APR FC yashoboraga gufungura amazamu ku mupira kapiteni Michel Rusheshangoga yahaye Issa Bigirimana ariko atera ishoti ritarimo ingufu Racha Kola urindira Zanaco FC awufata bitamugoye.
Ku munota wa 19 nibwo Zanaco yabonye igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino ku ikosa ryakorewe Boyd Musonda, habonetse coup franc yatewe neza na myugariro w’iburyo Taonga Bwembya ishoti rikomeye ryagiye mu izamu Emery Mvuyekure adakozeho. Igice cya mbere cyarangiye mu byishimo by’abanya-Zambia.
Mu gice cya kabiri Jimmy Mulisa yasimbuje, umukinnyi wo hagati wugarira Imran Nshimiyimana aha umwanya rutahizamu Onesme Twizerimana hagamijwe kotsa igitutu izamu rya Zanaco FC yari ishyigikiwe n’umurindi w’abafana benshi muri stade biganjemo aba Rayon sports.
Ku makosa ya Yannick Mukunzi watakaje umupira ugafatwa na Richard Kasonde ku munota wa 56 Attram Kwame rutahizamu wa Zanaco ukomoka muri Ghana yahawe umupira acenga ba myugariro babiri ba APR FC atera ishoti rifata igiti cy’izamu.
Zanaco itozwa na Mumamba Numba yafunze hagati mu kibuga APR FC inanirwa kugera ku izamu ryayo, byatumye igerageza amashoti ya kure n’imipira iteretse kuri Sibomana Patrick Pappy na Bizimana Djihad ariko igitego gikomeza kubura.
Fiston Nkinzingabo yasimbuye Patrick mu minota ya nyuma ntibyagira icyo bihindura umukino urangira APR FC itsindiwe mu rugo isezererwa muri CAF Champions League bihesha Zanaco FC kujya mu kiciro gikurikiraho izahuramo na Young Africans yo muri Tanzania.
Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi:
APR FC:Emery Mvuyekure, Michel Rusheshangoga (c), Herve Rugwiro, Aimable Nsabimana, Emmanuel Imanishimwe, Imran Nshimiyimana, Bizimana Djihad, Yannick Mukunzi, Sibomana Patrick Pappy, Maxime Sekamana na Issa Bigirimana.
Zanaco FC: Rachar Kola, Ziyo Tembo (c), Fashion Sakala, Taonga Mbembya, Boyd Musonda, Chongo Chirwa, Attam Kwame, Saith Sakala, George Chilufya, Augustine Mulenga, na Richard Kasonde.
Amafoto/R.NGABO/UM– USEKE
Roben NGABO
UM– USEKE
14 Comments
That’s the results y’abantu bakigendera ku cyene wabo !
Jimmy Mulisa niwe muntu waha APR FC ngo ayitoze koko ? Umutoza wamaze iminota mirongo icyenda yifashe mu mifuka, atazi n’icyo ashobora gukora, cyangwa guhindura ?! Ubu uzumva ejo bamuhembye gutoza Amavubi ?! Kazungu we witwa ngo n’umuvugizi wa Apr FC, ejo uzumva bamuhembye RBA ?!
Ababishoboye, ngo batsinzwe Test yo muli Apr FC, Undi ushoboye kuyitoza ngo harya ntibamuha akazi kubera ko ari muramu wa CK ?! Apr FC irababaje, igeze ahabi pe !!!
nizereko bitagize uwo bibabaza kuko APR FC yasaruye ibyo yabibye.ntago mwajya kugura abakinnyi beza mu Rwanda hanyuma ngo mwumve ko muzaza mumakipe meza muri Africa.NTAGO BISHOBOKA! keretse u Rwanda ruri mubihugu byiza muri football ya Africa.rero ntibakumve ko bazasarura ibitajyanye nibyo mwabibye. kuva muri 2011 mwatangira gahunda yanyu y’abana b’ababanyarda mwicare mukore évaluation yaho bageze bagereranye nigihe bakinishaka abanyamahanga (abo bavuga ko ntacyo babagejejeho) nimusanga mutera imbere mukomereze aho. (stars à domicile) intego ni ugutsinda Rayon Sports gusa.hahahahah
Birashimishije kuko ikinyoma gikubitiwe ahashashe.
Umwanya wo gutegura équipe bawushyira mu matiku yo kugambana kugeza ubwo bigwizaho abakinnyi badafitiye ubushobozi byabananira bakabategeka amakipe bajyamo muri rya tekinika ryabo ngwaha Rayon sport itabasinyisha ikabatsinda.
Ubuse bibamariyiki mwa mburuburu mwe zangije umupira w’urwanda??
Sha, hari kera dore ntimugishoboye no kugura imikino yabereye iwanyu(mugura abasifuzi) ngaho rero nimwemere iribakwiye ” STAR À DOMICILE” kandi n’akataraza kari inyuma.
Gusa nshimishijwe nuko mutagishobora kugura na match yabereye i kigali naho gutsindwaho ntagihe mutatsinzwe.
Ubona ngo Issa ananirwe no gutsindisha akaboko nkuko yabigenje ubushize (akanabyiyemerera mu itangazamakuru) ko uriya musifuzi w’umurundi wenda yajyaga guhumiriza!!
Mupfuye urwo baseka kbsa.
Umunsi Ferwafa n’abayobozi ba Apr batandukanyije politiki n’ikipe ya Apr fc ikamenya ko gutsinda bikorerwa mu kibuga kandi bigakorwa n’abakinnyi nta wundi ubibafashijemo kizaba gikemutse. Naho ubundi bazakomeza gutsinda muri championat yacu ku manyanga nibagera hanze basebe kuko batabitojwe.Raour Shungu byaramurenze ati Laisser l’equipe jouer barabiseka. Ariko niho ruzingiye. Ntekereza ko n’ubwo Apr ifite abakinnyi beza ugereranyije n’ andi makipe ariko baramutse basifuye neza ibikombe yatwara byagabanuka .
Eh nigger to much no sense for sure muri foot boll byose birashoboka asernol ejobundi bayihaye bingahe nayo nicyene wabo c easy and relax
imyitwarire nimyifatire yabafana ba gasenyi ikwiye kwigwaho,kuko iyo urebye ukuntu abasirikare bakiriye bakanafana rayon sport muri sudani nukuntu bayifashe neza bigaragaza ubudasa na patriotisme byingabo ndetse na faireplay kurusha aba bavuzanduru,ubuyobozi bwa rayon bukwiye kubibazwa kuko biteye isoni nagahinda
Aha uribeshya kuko usibye guhaha abasirikare 90% bifanira iyo gasenyi uvuga kikurye! nanjye ndi umusirikare ariko iyo nambaye uniform mpfana APR ngo imbehe itubama ariko ubundi mubuzima bwose mpfana Gasenyi
Nta musirikare ukurimo uri umuyugiri
Ni FDRL ahubwo tuyobewe ko nazo zirimo muri RDF se. Turabizi ubundi seko APR ari iyi Nkotanyi kandi mukaba mutari zo. In summary abasirikare bose s’Inkotanyi zimwe nuwo wiyise Makenga uretse ko naryo uritutse Makenga N’Inkotanyi.
Ukaba urarivuze rero ntugasekwe..haritegeko rihana uwakoze amahitamo yeeee usibye no kwiguza nkana urabizi ko tutafana apr nimwarwarize niba mudashoboye mwegure gusa mwarasebye sana ki mutahinduye abasifuzi se ngo mubone uko mutsindisha amaboko mbega igisebo weeeee ishema ryanyu nugutsinda rayon kumanyanga gusa ngaho nimujye konka rayon oyeeeeeeeee
Jimmy Mulisa, niba akunda APR FC koko, kandi abaye umugabo, yakwegura we na technical team ye yose, except Mugisha ! Bityo ntibigaragare ko Ubuyobozi bwa APR FC buhora buhuzagurika, akaba anabahaye Challenge yo kuyishakira Umutoza nyawe, w’inararibonye, wayihesha nibura 2017 Championship !!!
Meanwhile, Technical Team ya APR FC baba bayisize mu maboko ya Rubona, Mugisha n’umu Physical Coach wo muri RDF ! Physically, APR FC iri hasi cyane ; Icyina iminota cumi n’itanu gusa !
I Just wanna take this Opportunity to Appreciate this man called “JUAN”. He’s very a Critical Thinker. So I am APR Fc Supporter, 100% I assure you that Very Soon You will find new Changes about this APR FC Political Game. APR FC Staff Management, even them They have seen everything, Hope that They are going to Correct Something.
I can’t leave on My Team (APR FC) because they defeated any game, I have to support, I can even support Rayon Sport if they are Competing on International Level , That’s how The Real APR FC Entire Family We Live or Enjoy Ours Rwandans Football. It was a big Shame to see Some Negative Behaviours by Rayon Sports Supporters by Celebration Zanaco Success.
Prepare Well the Next Games to APR FC , and Wish You All The Best Rayon Sports. Sometimes We as (Rwandans) We comment on Websites Non Productive Ideas, But It is not Helpful ways.
Buriya ubwo abasifuzi bari abarundi sibyo byatumye dutsindwa ra?
UBULIYE UMUBYIZI MU KWE NTAKO ABA ATAGIZE… APR KOMERA.
Comments are closed.