Digiqole ad

Icyo wakora ugatunga inzara zifite isuku

 Icyo  wakora ugatunga  inzara zifite isuku

Gusiga inzara ni kimwe mubyo abagore n’abakobwa bakunda.

Abagore n’abagobwa cyane cyane bakunze gufata umwanya munini bita ku nzara zabo. Kimwe mu binezeza umugore cyangwa umokobwa wese ni ukobana inzara ze zisukuye kandi zisize neza. Menya ko hari byinshi byagufasha gutunga inzara zisa neza.

Gusiga inzara ni kimwe mubyo abagore n'abakobwa bakunda.
Gusiga inzara ni kimwe mubyo abagore n’abakobwa bakunda (photo: internet).

Hari uburyo bwinshi bukunze gukoreshwa n’abagore ndetse n’abakobwa basukura inzara zabo, bamwe bahitamo gusiga Verini zitandukanye, abandi bagahitamo kuzikorera isuku bisanzwe.

Kugirira isuku inzara zawe si ibintu byo guhubukirwa ubikora uko wishakiye, kuko inzara ari kimwe mu byunganira ingingo z’umubiri nk’intoki n’amano kugaragara neza. Hari uburyo butatu tugiye kugarukaho bwagufasha kugira inzara zifite isuku.

Uko wakwita ku nzara zawe ubaye ufite inzara zinjira mu mubiri

Inzara zinjira mu mubiri kuri bamwe birababaza ndetse hari n’abandi bitera gukomereka nk’iyo bari kuzica, bagira ngo bazivane mu mubiri. Akenshi iyo ugira inzara zinjira mu mubiri bishobora guterwa no gucibwa nabi, kwambara inkweto nto zikanda amano, kwambara amasogisi mato atagukwira neza bigatuma inzara zinjira mu mubiri.

-Icyo wakora rero; ni ukwirinda kwambara inkweto zikwegereye cyane cyangwa amasogisi matoya.

-Nyuma yo kwiyuhagira, ni byiza gusiga inzara zawe umuti ‘antiseptic’ urwanya udukoko (bacteries) twinjira mu mubiri.

-Abafite umubiri wo kuruhande y’urwara watukuye, ukubabaza ndetse rimwe na rimwe ukazana amashyira, ibi ushobora kubirwanya ukoresheje umuti bita iodine, utumbika ibirenge byawe mu mazi arimo uwo muti hagati y’iminota 10 na 15, hanyuma nyuma ukaza kwisiga antiseptic.

-Ni byiza kandi kwibuka kujya kwivuza mu gihe ubona ufite ikibazo gikomeye cy’uburwayi buterwa n’inzara zinjira mu mubiri.

Ibireba abisiga Verini ku nzara

Abagore ndetse n’abakobwa benshi bakunda kwisiga Verini cyane nk’iyo bagiye mu birori, iyo bagiye ku kazi ndetse n’ahandi. Uretse ko hari n’abandi batita ku isuku y’abo, ugasanga bafite inzara zatangiye gushishukaho Verini, ibi akenshi usanga bigaragara nabi cyane.

-Icyo wa kora; Mbere yo kwisiga Verini ni ngombwa kubanza ugakaraba inzara zawe ukoreheje amazi ndetse n’isabune bifite isuku, ndetse ukazivanamo imyanda, ukazica.

-Iyo inzara zawe zisanzwe zifite indi verini, mu gihe ushaka gusiga indi shya ubanza guhanagura iya mbere ukoresheje umuti bita disoruva.

-Ni byiza gukoresha ibikoresho bishya igihe ugiye gusiga inzara zawe, nk’inzembe, ipamba, disoruva n’ibindi.

-Si byiza gukoresha Verini ya ‘pirate’ kuko iyi ituma inzara zangirika kurushaho, dore ko zishobora guhindura isura zigasa umukara.

-Si byiza gucugusa Verini yawe mbere yo kuyisiga ku nzara.

-Irinde kujya ku zuba igihe umaze kwisiga Verini.

-Si byiza gukaraba amazi ashyushye ndetse no kumesa igihe umaze kwisiga Verini  kuko bishobora gutuma ivaho.

Guhitamo ibara rya Verini usiga ku nzara

Ni byiza guhitamo Verini ukurikije uko uruhu rwawe rusa, uko imyambaro yawe isa ndetse ushobora no kujyanisha n’ibirungo ‘make-up’ byawe.

Satisfashionug.com dukesha iyi nkuru ikavuga ko ushobora kandi guhitamo ibara rya Verini bitewe n’amarangamutima, aho ugiye cyangwa ibihe urimo.

Robert Kayihura
UM– USEKE.RW

en_USEnglish