Digiqole ad

Uko Isoko ry’Imari n’Imigabane ryari ryifashe muri iki cyumweru

 Uko Isoko ry’Imari n’Imigabane ryari ryifashe muri iki cyumweru

Imbonerahamwe igaragaza umusaruro wavuye ku Isoko ry’imari n’imigabane muri iki cyumweru.

Muri iki cyumweru Isoko ry’Imari n’imigabane ntiryitabiriwe cyane ugereranyije n’icyuweru gishize, agaciro k’imigabane yacurujwe kasubiye inyumaho amafaranga y’u Rwanda 128,376,700.

Imbonerahamwe igaragaza umusaruro wavuye ku Isoko ry'imari n'imigabane muri iki cyumweru.
Imbonerahamwe igaragaza umusaruro wavuye ku Isoko ry’imari n’imigabane muri iki cyumweru.

Muri iki cyumweru, Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exchange (RSE)” ryafunguye imiryango iminsi itanu.

Muri iyo minsi itanu, hacurujwe imigabane ya Bralirwa, Banki ya Kigali na Crystal Telecom igera kuri 282,500, ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 26,852,300, yacurujwe muri ‘deals’ 24.

Mu gihe, mu cyumweru gishize hari hacurujwe imigabane 838,300 ifite agaciro k’amafaranga 155,229,000, yacurujwe muri ‘deals’ 16. Ugereranyije ibyumweru byombi harimo ikinyuranyo cy’amafaranga -128,376,700, n’ikinyuranyo cya ‘deals’ +8.

Imbonerahamwe y'umusaruro wavuye ku Isoko ry'Imari n'Imigabane ugereranyije ibyumweru byombi.
Imbonerahamwe y’umusaruro wavuye ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ugereranyije ibyumweru byombi.

Muri iki cyumweru dusoje kandi hacurujwe Impapuro z’Agaciro Mvunjwafaranga (Treasury Bond) zifite agaciro k’amafaranga 19,300,000, zacurujwe ku mafaranga ari hagati ya 100.8 – 105.3 ku mugabane.

Aha naho habayeho gusubira inyuma kuko mu cyumweru gishize hari hacurujwe ‘Treasury Bond’ zifite agaciro k’amafaranga 20,000,000. Harimo ikinyuranyo cy’amafaranga -700 000.

Gusa, agaciro k’isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda ko karazamutse kuko kavuye ku mafaranga y’u Rwanda 2,750,718,862,476 kuwa gatanu ushize, kagera ku mafaranga 2,756,096,213,676 kuri uyu wa gatanu.

Uko Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ryagenze kuri uyu wa gatanu

Kuri uyu 17 Gashyantare, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta n’imigabane ya Crystal Telecom bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 3 913 000.

Ku isoko hacurujwe imigabane ya 35,700 ya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga 3,213,000 yagurishijwe muri ‘deal’ ebyiri. Umugabane wacurujwe ku mafaranga 90 ari nako gaciro wariho ejo hashize, bivuze ko agaciro kawo katahindutse.

Hacurujwe kandi impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (Treasury Bond) zifite agaciro k’amafaranga 700,000 yagurishijwe muri ‘deal’ imwe, ku mafaranga 103.2 ku mugabane.

Impapuro zacurujwe ni izo ku mpapuro z’imyaka itanu zashyizwe ku isoko umwaka ushize (FXD 3/2016/5Yrs) zizarangira ku itariki 20 Nyakanga 2021, zifite inyungu ya 12.25%.

Ibiciro by’imigabane y’ibigo biri kuko ku isoko bitacuruje ntibyahindutse, umugabane wa Bralirwa uri ku mafaranga 140, uwa Banki ya Kigali uri ku mafaranga 240, uwa EQTY uri kuri 334, uwa NMG ku mafaranga 1200, uwa KCB amafaranga 330, naho umugabane wa USL uri ku mafaranga 104.

Amasaha yo gufunga isoko yageze, ku isoko hari imigabane 9,400 ya Banki ya Kigali icuruzwa ku mfaranga ari hagati ya 240 – 245 ku mugabane, gusa nta busabe bw’abifuza kugura iyi migabane.

Ku isoko hari imigabane 43,100 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 140 – 143 ku mugabane, gusa ntayifuza bahari.

Hari kandi abifuza kugura imigabane 30,000 ya Crystal Telecom ku mafaranga 90 ku mugabane, ariko nta migabane iri ku isoko.

Naho ku mpapuro z’agaciro mvunjwafaranga za Leta (treasury Bond), hari ubusabe bw’abifuza kugura impapuro zifite agaciro k’amafaranga 700,000 ku mafaranga 100 ku mugabane, ariko nta mpapuro ziri ku isoko zigurishwa.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish