NPC yinjiye muri Gospel asezera ‘Secular’
Niwejambo Paulin cyangwa se NPC wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Hood inyumve’ yakoranye na K8 Kavuyo yamaze gusezera mu ndirimbo zisanzwe ‘Secular’ ajya muri Gospel.
Uyu muraperi ni umwe mu batangije itsinda ryitwaga inshuti z’ikirere mu 2008 ryabarizwagamo The Ben, Riderman, K8 Kavuyo, Tom Close na Meddy waje kwinjizwamo nyuma.
Kuba yahagaritse gukora indirimbo zisanzwe asanga nta gikuba yaciye. Ahubwo biri mu ntambwe zidakunze guhira benshi kuzitera.
Avuga ko agiye gufatanya n’abandi bahanzi bakora Gospel kandi yizera neza ko injyana akora yitwa ‘Injyana nsazi’ azajya atambutsamo ubutumwa buzumvwa na benshi.
“Maze igihe mfata umwanya nkajya mu nsengero nkasenga. Ariko nafashijwe no kubona umunezero abaririmbyi baba bafite. Nanjye rero nifuje kujya gusogongera kuri uwo munezero”– NPC
Yakomeje abwira Umuseke ko mu bitaramo bimwe na bimwe by’abahanzi bakora injyana zisanzwe hari abaza bafite ibindi biri bubongerere umunezero. Birimo ibiyobyabwenge n’ibindi. Ariko ibyo amaze kubona mu nsengero bitandukanye.
NPC yamenyekanye mu ndirimbo zirimo Hood inyumve, Maria, Arankorogoshora, Wimbihiriza yakoranye na Knowless, Turacumbitse n’izindi.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW