Digiqole ad

Uganda: Police yasabye abaturage gufata imihoro bagahangana n’abajura

 Uganda: Police yasabye abaturage gufata imihoro bagahangana n’abajura

Abaturage b’i Masaka muri Uganda basabwe kwicungira umutakano bakoresheje imihoro n’izindi ntwaro gakondo

Kubera ubujura ngo bumaze gufata indi ntera mu Ntara ya Masaka mu gihugu cya Uganda, Police yo muri aka gace yasabye abaturage kujya bararira ingo zabo bakoresheje intwaro bashobora kubona nk’imihoro n’amacumu kugira ngo bazivune umujura uzuza kubasahura.

Abaturage b'i Masaka muri Uganda basabwe kwicungira umutakano bakoresheje imihoro n'izindi ntwaro gakondo
Abaturage b’i Masaka muri Uganda basabwe kwicungira umutakano bakoresheje imihoro n’izindi ntwaro gakondo

Umuyobozi wa Police muri aka gace witwa Abdul Majid Tulibagenyi yasabye aborozi gutangira kurinda ingo zabo bakoresheje uburyo bwakorwaga na ba sekuru babo, bakajya bakoresha intwaro gakondo barinda ingo zabo.

Tulibagenyi yavuze ko mu minsi yashize hari umuturage wabafashije gufata umujura wari wamwibye, ngo yabibafashijemo binyuze mu kureba aho yari yamutemye.

Uyu muyobozi avuze ibi nyuma y’uko umwe mu baturage yari amuregeye ko umuyobozi mu gace atuyemo yababujije kwitwaza amacumu ngo barinde inka zabo n’amazu yabo.

Mu duce tumwe na tumwe two muri Uganda muri iki gihe hari izuba ryinshi rwatumye abantu basonza bityo ubujura bukiyongera.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • kwiba byo ntawabyihanganira !!

Comments are closed.

en_USEnglish