Kubera ikinyuranyo cy’uburebure bwabo barahamya ko kwiheba atari igisubizo
Kuri iki cyumweru taliki 15 Mutarama 2012 mu itorero rya ADEPR NYAKABANDA( ryubatswe munsi ya Hotel Alpha Palace), mu giterane cyabo bise icy’ububyutse ni ho twasazwe umuryango ufite ubuhamya buteye kwibaza byinshi.
Uyu muryangi ni uwa Bwana NTIRUGIRISONI Theoneste n’Umufasha we Saverina NYIRABAHAGUHIRWA bakomoka mu cyahoze ari intara ya Kibuye i Ruberengera ho mu karere ka Karongi, bakaba bamaze imyaka umunani bakoze ubukwe bwitabiriwe kandi bugatangaza abantu benshi, kubera ikinyuranyo cy’uburebure bwabo.
Ubu bukwe rero bwatashye taliki ya 24 Kanama 2004, hagati y’umugabo ufite igihagararo kiri hejuru ya 1,55m hamwe n’umufasha we ufite uburebure butageze kuri metero, kuri ubu bakaba bafitanye abana babiri aribo IRASUBIZA Nawomi hamwe na DUSHIMIYIMANA Dorcas.
Uko baje gukundana
Mukujya kurambagiza kwe Bwana NTIRUGIRISONI ngo yabanje kubengwa n’abakobwa batari bake, ariko ngo kuko yari afite isezerano ryo kuzashaka, akiringira ko azabona umufasha mwiza kandi umukwiye, nyuma y’aho nibwo yaje kuzarabukwa umwari NYIRABAHAGUHIRWA utagira uko asa, aho yari mu murima ahinga, ngo muri we yumva arukundo rwinshi cyane ruramurenze niko kwigira inama yo kujya ajya kumuha umubyizi mu murima kugirango azabone uko ahingutsa ijambo urukundo.
Ntibyatinze rero yaje kwatura avuga ikimugenza bityo yemererwa urukundo, gusa kuri we bwana NTIRUGIRISONI ngo nubwo umutima we wari warashenguwe n’urukundo, inshuti n’imiryango bo ntibabikozwaga kuko batiyumvishaga ukuntu umuntu muzima yarambagiza igikuri nka Saverina.
Naho ku ruhande rwa Saverina ngo nawe ntiyizeraga cyane ko yakundwa n’umugabo nka NTIRUGIRISONI, gusa ngo yajyaga asenga Imana ikamubwira ko izamukorera igitangaza ngo akibwira ko wenda azarambuka akaba muremure, ariko atungurwa no kubona Imana imurengeye bigeza aho, aratungurwa cyane!
Nyuma yo Guhinga imishike myinshi mu isambu yo kwa sebukwe, dore ko ariyo mayeri yakoresheje ngo yikundishe muri uwo muryango, ubu babanye neza hamwe n’abana babo babiri, akaba yasoje ubuhamya bwe muri iryo torero agira ati: “Ubu tubanye neza nta kibazo, ndetse ubuzima bwo mu rugo nta tandukaniri n’izindi ngo, Naho NYIRABAHAGUHIRWA we ati: “Imana ntakiyinanira”.
NYIRABAHAGUHIRWA yasoje agira inama abakobwa biganyira ngo babuze abagabo cyangwa bakishyingira kubera ubwoba baramubabaza cyane kuko iyamuhaye umugabo ngo ari igikuri ntiyabura no gutabara abandi, ngo ni byiza ko wemerera Imana ikagenga ubugingo bwawe kuko Imana yatanze Yesu ngo adupfire itazabura kumuduhana n’ibindi byose.
Photo: UM– USEKE.COM
INEZA Douce
UM– USEKE.COM
0 Comment
No Comment!!!
Yewe ndabona bisaba kwizera kwinshi, ariko ibyo Imana ikora biratangaje kweli!! Abatarabona abagabo cyangwa abagore, courage ntimucike intege!
Twifurije iyi couple gukomera, amahirwe no gutunganirwa!
ndatunguwe ngo yabonye umukobwa utagira uko asA!!!!cyokoze ni byo.
ibyo ni ukuri kuko duturanyeIMANA ibahe umugisha
yeweee mpse ngabanya kwiheba nanjye IMANA izampa umugabo kubona barizeye ukabonabombi batarizeragao babona abafasha none bakaba babanye neza? nanjye nzamubona umugabo
Nta kinanira Imana ..Alleluya
Imana ibafashe kandi natwe ntitureke
Erega nti tukibeshye kumayobera y’Imana nka “kuko iyamuhaye umugabo ngo ari igikuri” Twese abimana yaremye itubona kimwe nta mukuru nta muto nta muremure twese idufata kimwe kereka kumaso yabantu niho dutandukanye kumana turi umwe
Ibi ntabwo ari byo Muhire we, banza usubire muri Bibiliya na Korani !
Ariko se ubu koko uyu niwe Imana yamugeneye kweli?Abazi gufindura ni mumfashe mwo gacwa mwe!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
wabimenyutese kutazi uko uriya mukobwa yari yaravuganye nimana?wabwirwanikise icyatumye uriya muhungu bamubenga cyane,wenda nuko yaratarahura nuwe ,nonese ntamubi ushakana numwiza cg umwiza kumubi?umukene kumukire cg umukire kumukene cg ikirema ,impumyi,ikiragi,kumuzima?ubwose ushatse kuvuga iki?ikiri kwisi ntacyo utazabona kwitwaraneza birafasha muribyose,ibihe byiza.
bazagire urugo ruhire
Bazagire urugo rwiza pe
jye narinzi ko igikuri kitabyara. ariko ubundi uriya mugabo agomba kuba afite defo kuko niyo mpamvu yabengwaga cyane .
Uransekeje.None se habyara uburebure ko habyara umukondo(aho umwana aca avuka).
peeImana ishimwe cyaneeee.ariko se mumare a,atsiko aya,awina yo ,urabona yoroshye!?.NYIRAHABAGUHIRWA yarahiriwe koko nahose NTIRUGIRISONI ubundi se nuruki?WABONA SE YARAVUGAGA URUPFU HAKABA HAVUYEMO URUKUNDO.UWITEKA ABAHE UMUGISHA UTAGABANYIJE.NANZE ABAHE GUKOMEWA KUTZUBAKA
Aba bantu baranshimishije cyane! Buriya ushobora gusanga babanye neza cyane, ari byo bituma buri wese abona mugenzi we ntako asa; mu gihe hari ababa bafite abagore cg abagabo b’ibitangaza mu buranga, nyamara imibanire iteye agahinda. Icyo gihe rero bwa buranga mugenzi wawe ntaba akibukubonamo!
Oya sha nshuti zanjye ntitugatinde kurukundo rwabandi, kuko ntabwo twese dukunda kimwe.kandi twibuke ko hari abantu bajya mukabari bamwe bagatumizaho udupeti abandi bagatumizaho inini,kandi bose bagataha bashize inyota n’icyaka. murakoze cyane!
courage
biranshimishije cyaneeeee imana.izabane namwe.
that’s true story!! it’s amasing ; Grolly be to Jesus !!!
àriko se juju ,uransekeje cyane ,nubu ndandika nkiseka ,sinsobanukiwe uwo ugahe?ni umugabo cyangwa umugore?ubuse wowe imukugeneye bikakuzamo ukamukunda wabigira ute?buriya ni uriya tu cyane ko banavuze ko bose bishimiye urukundo rwabo.
Mwirinde kugaya mwogacwa mwe,ibyo kwisi nuko bimeze kandi iteka ujye wumva ko icyaricyo cyose nawe gishobora kukubaho,cyaba kiza cyaba kibi byose birashoboka kuwuriwe wese,nigihe icyaricyo cyose,bijyane no kutiheba womva ko aribibi bitazakugumaho cyangwa ibyiza utazabiguma uko tubihabwa imana niyo ibimenya byone ,ibintu byishi tujye tubikuramo amasomo adufasha mubyo twahura nabyo.
juju,kakira,karebe,xxxxx,mahoro,muri abanyarwenya cyane,kandi uriya muryango tubishimire imana buriya barakwiranye tu.naho ubundi uyu mubiri duhagazeho wamugana uyo urebye usanga ntacyo umaze kuko ni uwakanya gato.ahubwo ibyo tubona twumva ibyo twaciyemo buri muntu kugiti ,bizajye bitwigisha.none uriya mugabo we nshime ko atari igikuri ariko yivugiye ko yari yarabezwe keshi kubera iki?aho abagira igihagararo kiza basa naneza ariko wenda imitima yabo wasanga nta mahoro baba bagira aho abandi bageze no gushima .
Uburebure buranteye aya mazina niyo Rurangiza, ngo ‘ So ntakwanga akwita nabi ‘ mubifate nk’urwenya nta munabi cyangwa ubukana bulimo, barakundanye, barashakanye, immana ibahe urugo ruhire.
Abantu ntibareba nk’Imana kandi Imana ntireba nk’abantu. Hard to unbelievers. No other comment
yewe iyi nkuru iratangaje, Kubona NYIRAHABAGUHIRWA abona umugabo!! gusa na NTIRUGISONI nawe ibye ntibyorshye, harya ngo urukundo rujya aho rushaste? ahaaa!!
Abavugako nabo bazabona ababo, nibitonde ba NTIRUGIRISONI si benshi.
yewe Imana ikora ibyayo. urabona se hari inkweto ibura iyayo.
Usibye kwibeshya kuba muri kamere muntu,Imana NIYIGABA.Murakoze!
iyinkuru ntitangaje kdi ntakidashoboka ahubwo ndumva ari ukwibaza ubusa nonese hashakana abareshya gute??????????? mu ndubize
ibyoni byiza cyane!ndashima uwo musore cyane.abanyu nkabariya nabo bagomba gukundwa,kuko ni abantu nk’abandi
uwo mugabo ni intwari kabisa abameze nkabo nabo bakeneye urukundo
nibakomerezaho
Yesu ashimwe,Immana ireba nk’Immana kandi
si umuntu ngo ibeshye,commentaires za buri
wese ninziza,hari izindi témoignages 2 nzi
neza,umukozi w’Immana uririmbira Immana witwa Mary Atieno urebe kuri internet uramubona n’impumyi Immana yamuhaye umusore ubu barubatse barabyaye kandi bafite itorero bayobora,Immana yabwiye uwo
musore iti dore umukozi wanjye uri aha naha niwe mufasha nagutoranyirije,urabyumva nezako imiryango
itari kwemerako umuhungu wabo arongora imp
umyi,ariko umusore yumviye Immana kandi
imigisha yose y’Immana yamusesekayeho,ere
ga benshi banga kumvira Immana nibo ubona
baza gusenga bahekenya amenyo burya aba av
uga ati iyo mbimenya.
Cas ya kabiri Mimy Matty ukina film nawe
areshya na Dada Nyirahabaguhirwa son mari
afite presque 2m ubwose niki kingana n’ur
ukundo ongeraho urukundo rw’Immana rwo ni
finale,iyo igufiteho umugambi runaka rwo
kuyihesha icyubahiro no munsi yibuye imuva
nayo abantu bagatangara.Ngo Niwizera urabo
na ubwiza bw’Immana Maze uhitemo Ubugingo
Ubone Kubaho.Immana Ikurinde.bye
Comments are closed.