Digiqole ad

Abahanga b’ikigo ISS bakoresha ikaramu ishobora kumara imyaka 100 ifite umuti

 Abahanga b’ikigo ISS bakoresha ikaramu ishobora kumara imyaka 100 ifite umuti

Iyi karamu ngo ishobora kumara imyaka 100 itarashiramo umuti

Abahanga mu bushakashatsi b’ikigo kitwa International Space Station (ISS) bakoresha ikaramu idasanzwe ishobora kumara imyaka 100 itarashiramo umuti. Ibi ngo biterwa no kuba aho bakorera (mu kirere) bitoroha ko umuti w’ikaramu umanuka dore ko bisanzwe bigirwamo uruhare na rukuruzi y’Isi isanzwe  ifasha umuti w’ikaramu kumanuka.

Iyi karamu ngo ishobora kumara imyaka 100 itarashiramo umuti
Iyi karamu ngo ishobora kumara imyaka 100 itarashiramo umuti

CNN dukesha iyi nkuru, ivuga yanditse ko ariya makaramu bita Fisher Space Pen ashobora kuramba imyaka 100 atarashiramo umuti.

Kubera ko ubusanzwe kugira ngo umuti w’ikaramu ubashe kumanuka neza bisaba ingufu za rukuruzi y’isi (gravity force) kandi bigasaba ko ijisho ry’ikaramu riba rimeze neza.

Kwandikira mu kirere rero hataba ziriya ngufu bisaba tekinoloji ihambaye.

Amakaramu aba astronauts bakoresha aba arimo gaz ya Nitrogene. Aho kugira ngo umuti umanurwe na rukuruzi y’isi, usunikwa n’uriya mwuka wa Nitrogene.

Uyu  mwuka utuma iriya karamu ibasha kwandika mu bice bitandukanye kandi ikabikora haba hashyushye cyane cyangwa hakonje cyane.

Ubusanzwe amakaramu asanzwe aba ashobora kubira iyo akoresherejwe ahantu hashyushye.

Amakaramu bariya bahanga bakoresha kandi ashobora no kwandika umuntu ari mu mazi.

Ariya makaramu bayita Fisher Space Pens kandi umuti wa wino umaramo imyaka ijana mu gihe izacu dukoresha ku isi zishira vuba.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish