Jeanne d’Arc Girubuntu abaye uwa 8 muri Africa
Shampiyona ya Afurika irakomeje mu mujyi wa Luxor mu Misiri. Umunyarwandakazi Girubuntu Jeanne d’Arc ntashoboye kwisubiza umudari yatwaye umwaka ushize kuko arangirije ku mwanya wa munani muri Afurika mu isiganwa rya 26Km ryabaga muri iki gitondo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 16 nibwo hakinwe agace ko gusiganwa n’igihe umuntu ku giti cye (Course contre la montre individuel) mu bagore b’abahanga muri Africa (Elite). Girubuntu Jeanne d’Arc niwe munyarwanda wamaze gusoza isiganwa.
Mu bagore abasiganwa bazengurutse uduce dutandukanye tw’umujyi wa Luxor ku ntera ya 29km.
Girubuntu yabaye uwa munani (8) asizwe iminota itatu n’amasegonda 14 n’uwatwaye isiganwa Aurelie Halbwachs wo mu birwa bya Maurice wabaye uwa mbere.
Umwaka wa 2016 ntiworoheye Girubuntu kubera ikibazo cy’imvune yagize byatumye, byatumye adakina amarushanwa menshi yo kwitegura shampiyona ya Afurika uko bisanzwe.
Umwanya wa munani niwo mwanya mubi uyu mukobwa w’imyaka 21 agize muri shampiyona ya Afurika kuko 2015 ayikina bwa mbere yabaye uwa gatandatu (6), umwaka ushize yabaye uwa kabiri atwara umudari wa feza.
Urutonde rw’uko 15 basiganwe bakurikiranye:
Roben NGABO
UM– USEKE.RW