Ibya Leta ya Palestine, Trump yabiteye utwatsi
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyatanzwe na Perezida Trump afatanyije na Minisitiri w’intebe wa Israel Benyamin Netanyahu wari wamusuye, Trump yavuze ko afite uburyo bwo kuzakemura ikibazo hagati ya Palestine na Israel ariko ngo iby’uko Palestine yakwemerwa kuba igihugu kigenga gituranye na Israel ngo ntibishoboka muri iki gihe.
Hari hashize hafi imyaka 20 USA igerageza gutuma Palestine iba igihugu kigenga gituranye na Israel mu mahoro ariko ubu Politiki y’ububanyi n’amahanga ya Perezida Donald Trump itandukanye n’izabanje.
Muri iki gihe Israel ivuga ko ifite ikizere ko umubano wayo n’ubutegetsi bwa Trump uzaba mwiza kurusha uko byari bimeze mu gihe cya Obama na mbere ye.
Mu minsi mike ishize ubutegetsi bw’i Yeruzalemu bwari batangaje ko bugiye kubaka izindi nzu zigera mu bihumbi mu Ntara ya Gaza akazatuzwamo Abayahudi ariko uriya mushinga wamaganiwe kure n’amahanga ndetse na USA.
Associated Press ivuga ko muri rusange amahanga yifuza ko ikibazo cy’intambara n’amakimbirane ya hato na hato hagati ya Palestine na Israel yarangizwa n’uko buri gihugu cyagira ubutaka na Leta yigenga bityo bikubahana.
Ibi ariko Israel na USA ubu ntibabikozwa ukurikije ikiganiro cya Trump na Netanyahu batanze.
Umuhate ubutegetsi bwa Obama bwashyizeho ngo bigerweho biragaragara ko ubutegetsi bwa Trump bugiye kuwuca intege.
UM– USEKE.RW
2 Comments
Mr. Trump n’umuntu w’umugabo uhagarara kwijambo yasezeranye, kandi akaba ashyigikiye kubaho kwa Israel. Ahubwo niyimure vuba US Embassy ayitware Jerusalem.
Ndagukunda cyane wamugabowe.
Ureke babandi bahinduranya amagambo burikanya.
Nkeka ko ariyo mpamvu bakurwanya.
Ariko humura Imana ya Israel, izakurinda.
Nonese Trump arunva abanyeparistine azabashyirahe ? Konzinezako abanya parestina batazemera kugirwa ingaruzwa muheto za isirael, kereka nabica akabamara.
Comments are closed.