Uwegukanye 24,000,000 za PGGSS III ni Riderman
Emery Gatsinzi uzwi cyane nka Riderman niwe wegukanye miliyoni 24 z’irushanwa rimaze amezi arenga abiri ribera mu Rwanda. Igihembo agihawe ahize abandi 10 bahatanye, na batanu basigaye bahuriye kuri Final none kuwa 10 Kanama 2013 kuri stade Amahoro i Remera yari yuzuye imbaga y’abakunda muzika.
Ku nshuro ya mbere iri rushanwa ryegukanywe na Tom Close, ku nshuro ya kabiri gitwarwa na King James ubu kuri iyi nshuro ni Riderman uryegukanye.
UM– USEKE wahakubereye:
23:02: Riderman niwe wegukanye PGGSS3 araririmbira “Haleluya” abakunzi be bamushyigikiye.
22:59: Urban Boys babaye abakabiri nabo baravuga ijambo ryo gushimira.
22:55: Mu gihe haturitwa ibishashi by’umuriro byo kwishimira intsinzi ya Riderman, Riderman nawe aririmbira “Halelua” ashima Imana, abanyamakuru, abahanzi bagenzi be n’abakunzi be bamubaye hafi.
22:52: Riderman amaze gushyikirizwa sheki ye ya miliyoni 24 ati “Ikingiki ni ikibisumizi byose biri ahangaha. Nasezeranije Imana ko nindamuka negukanye iki gikombe nzapfukama imbere yanyu mwese ngashima Imana.”
22:50: Minisitiri w’umuco na Siporo Mitali Protais niwe wafunguye ibahasha ivuga ko Riderman ariwe wegukanye PGGSS3
22:42: Tom Close wegukanye PGGSS1 aje kuririmbira abari muri stade.
22:41: Riderman yubitse umutwe, Urban Boys baragaragaza ubwoba bwinshi, abantu baratera induru bavuga bati ni Rider, Rider, Rider…
22:40: Knowless niwe ubaye uwa gatatu, bakibivuga, abakunzi bamuzika bazamuye urusaku rwinshi cyane, ahawe miliyoni eshatu.
22:39: Platini ati “Uwo Imana isendereje umugisha bigenda gute? umuhanga atsinde, dushimiye Imana, abakunzi bacu n’abanyamakuru”
22:38: Dream Boys nibo babaye abakane, na miliyoni ebyiri na 500.
22:37: Mico anahawe ishimwe rya miliyoni imwe na 500.
22:36: Mico ati “Iyi ni intambwe nateye nk’umuhanzi wari uje bwa mbere muri PGGSS, abandushije bose ndabubaha”
22:34: Mico the Best niwe wegukanye umwanya wa gatanu, yaba uyu n’abandi baribumuze imbere bose bazahembwa kabone n’ubwo igihembo gikuru ari igikombe kiribuhabwe uwa mbere, giherekejwe na miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda
22:32: Abahanzi bahamagawe kuri stage kugira ngo bategereze uribuhabwe igikombe, bamwe bati Riderzo (Riderman), abandi baravuza induru, abandi amafirimbi, abandi ibikobwa kobwa n’ibindi.
22:29: Nubwo baririmba indirimbo bahuriye, urabona ko imitima y’abakunzi ba muzika nyarwanda bari muri stade itari hamwe, kubera ubwoba n’igishyika cyo kumenya ngo ninde uri bugitware?
22:22: Kidumu yaje kuri stage ari kumwe n’abandi bakemurampaka bakoranye muri iri rushanwa barimo Aimable Twahirwa, Mighty Popo na Aaron Niyitunga, aho bagiye kuririmbana indirimbo bakoranye n’abahanzi batanu bari bageze muri final indirimbo bise “Imara icyaka(Primus)”
22:13: Riderman avuye kuri stage ari nawe usoje igitaramo abakunzi be batabishaka, bavuga bati “igikombe ni icyacu”
21:57: Riderman ati “Murabona ari inde ukwiye kugitwara?” Stade yose bati “Ridermannnnnn”
21:49: Riderman yinjiye stade yose irahaguruka, bigaragara ko ariwe muhanzi wahagurukije abafana benshi.
21:48: Mico nubwo avuye kuri Stage hari abakunzibe benshi bamanitse amaboko, ariko ntiyorohewe n’abafana b’abandi bahanzi bamubwiraga “Buuuuu” buri uko arangije indirimbo, ntiyorohewe kandi n’ijwi rye byumvikanaga ko ubu ririmo amakaraza. Ariko yitwaye neza cyane kuri scene, yazanye ababyinnyi bamufashije kwigarurira abafana bamwe na bamwe.
21:28: Mico The Best yinjiyeho ariko yakirizwa urusaku rw’abantu bamubwira “Buuuuu”
21:27 : Dream Boys ivuye kuri stage ariko bigaragara ko abakunzi bayo badashaka ko ivaho.
21:25: Nubwo Dream Boys ikomeje gushyushya abari muri stade kandi bigaragara ko ikunzwe, abakunzi ba Riderman nabo ntibicaye bakomeje gutera hejuru bati “Riderman, Riderman”
21:13: Dream Boys niyo itangiye kuririmbira abantu bari aha kuri Stade amahoro, batangiranye n’indirimbo “Kanda Amazi” none bakurikijeho iyitwa “Data ni nde?”
21:05: Knowless arimo kuririmba indirimbo yitwa Rubanda we na bagenzi be bo muri KINA Music baherutse gukorana na Makanyaga Abdul.
20:58: Abafana ba Knowless barazamura amaboko gusa biragaragara ko abantu badashyushye cyane nk’uko byari bimeze Urban Boys irimo kuririmba.
20:50: Umuhanzi Knowless ari nawe muhanzi w’umukobwa wenyine wari muri iri rushanwa nibwo akandagiye kuri stage, mu myambaro myiza ya Kinyarwanda yabanje kwakirwa n’urusaku rw’abamuha “Buuuuu” ariko nta gihe kinini byatwaye ngo batangire kuririmbana nawe.
Kuva mu masaa kumi z’amanywa Abanyarwanda benshi biganjemo urubyiruko bari batangiye kwinjira muri Stade.
Abashyushya birori Anitha na Tino mu myambaro yabo n’uruparu basanzwe bazwiho iyo bakoranye, bashyuhije iyi mbaga ubudahagarara.
20:18: Mu mu gihe gito cyane nibwo hamenyekana umuntu wegukanye PGGSS3 hagati ya Knowless, Dream Boys, Urban Boys, Mico The Best na Riderman. Ikipe y’Abanyamakuru b’Umuseke ibabereye kuri Stade Amahoro aho yiteguye kubagezaho ibirimo kuba byose.
Abantu bari hano biganje mo urubyiruko barimo barazamura amajwi cyane buri wese avuga uwo ashakako yegukana igikombe. Mbese buri wese arifuza ko uwo afana atsinda, ariko ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana. Muri aba batanu bose haraza kuvamo umwe! Ese ninde? Dukurikire udacikwa.
Mbereye y’uko abahanzi nyiri izina batangira kuririmba, Itorero rya Mashilika ryabanajye gususurutsa abari muri Stade
Abahanzi barushanwa batangiye kujya kuri stage
Buri muhanzi muri batanu barushanwa araririmba indirimbo enye.
20h20: Urban Boys bakunze kwitwa Swagga Boys, babarizwa mu nzu itunganya muzika ya “Super Level” bageze kuri stage mu myenda myiza y’imikara, n’indirimbo yabo “Sipiriyani”
20h32: Amag the Black yaje kubafasha mu ndirimbo yabo “Ibitenge”
Uretse izo ndirimbo tuvuze haruguru, Urban Boys kandi yaririmbye “Barahurura” na “Kelele”, mbere yo kuva kuri Stage aba basore bashimiye abakunzi babo kuba barababaye inyuma mu mezi atatu bamaze bahatana.
Mushobora kandi gukurikira amakuru ku rubuga rwacu rwa facebook rwitwa Umuseke.com, mushobora kandi kuyakurikira no kurubuga rwacu rwa twitter rwitwa @Umuseke.
UM– USEKE.RW