Digiqole ad

Nyaruguru: Abasigajwe inyuma n’amateka barishimira ko batagihezwa

 Nyaruguru: Abasigajwe inyuma n’amateka barishimira ko batagihezwa

Avuga ko ubu bitwa abanyarwanda kimwe n’abandi kandi ngo nta nukibanena

*Bavuga ko unengwa ari we ubyitera…

Umuseke uherutse gusura abasigajwe inyuma n’amateka mu murenge wa Kibeho mu mudugudu w’Uwintobo n’abatuye mu murenge wa Mata mu mudugudu wa Nyamyumba. Mu mibereho y’abatuye utu duce baratandukanye cyane kuko abatuye mu mudugudu w’Uwintobo babayeho nabi ugereranyije n’ubuzima bw’abatuye muri Nyamyumba gusa bose icyo bahuriyeho ni ugushima ko ntawe ukibanena ahubwo ko bafatwa nk’Abanyarwanda kimwe n’abandi.

Avuga ko ubu bitwa abanyarwanda kimwe n'abandi kandi ngo nta nukibanena
Avuga ko ubu bitwa abanyarwanda kimwe n’abandi kandi ngo nta nukibanena

Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda, agaragaza ko abasigajwe inyuma n’amateka (abo mu bwoko b’Abatwa) bakunze guhezwa ndetse ntibahabwe ijambo muri gahunda zimwe na zimwe za Leta zo hambere.

Mu mvugo zabo aho batuye batanga ubuhamya bavuga ko batanatinyukaga kwicara ngo basangirire ku muheha umwe n’abakomoka mu bundi bwoko.

Aba biyemerera ko kunenwa babigiragamo uruhare bavuga ko uku gusigazwa inyuma byabaye amateka, bakavuga ko Leta y’ubumwe yabaremyemo kwigirira icyizere bakumva ko ari Abanyarwanda nk’abandi na bo bakabiharanira none ubu  ngo basigaye bafite ijambo.

Nubwo hari benshi bakiri mu bukene, bavuga ko ubu bukene  na bwo bazabutera ishoti kuko ijabo bahawe bazaribyaza ijambo rikavamo ibikorwa bifasha kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyabo. Bavuga ko ubukene bwabo ari kimwe n’ubwagera kuri buri wese.

Vincent Mugemangango utuye mu mudugudu wa Nyamyumba ari “ Urabona ko hano dukennye umuntu ashobora no kuburara , ariko ikintu nishimiye kiruta ibindi ni ukwitwa Umunyarwanda. Ubu kuko turi Abanyarwanda umwana wacu iyo ashoboye kwiga aragenda akiga, iyo bazanye inka za girinka natwe baraduha.”

Aba banyarwanda bavuga ko mu gihe cyo hambere bahabwaga akato, bavuga nta muturanyi ukibanena ngo yange gusangira na bo ku muheha umwe ngo ni uko ari Abatwa.

Mugemangangi akomeza agira ati “ Ikindi kandi ubu ntawe ukitunena kuko tutakinuka, kera wajyaga kunywa ahantu bakagushyirira ukwawe wenyine ntube wasangira n’abandi ariko ubu natwe iyo tugiye kwigurira ikigage turasogongera nk’abandi bose, twajya ahantu habaye ibirori tukakirwa nk’abandi.”

Biyemerera ko aka kato bahabwaga n’Abanyarwanda bagenzi babo na bo babigiragamo uruhare kuko ngo abenshi muri bo babaga basa nabi.

Gusa bavuga ko n’ubu hari bamwe muri bo babaye imbata yo kutiyitaho ku buryo bashobora kumara amezi abiri batarakoza amazi ku mubiri ariko bakavuga ko aba ari bacye ndetse ko bizeye ko bazagera aho bagahinduka kuko Leta idahwema kubahwitura.

Musabimana Consolate utuye mu mudugudu w’Uwintobo agira ati “ Abo bantu batoga batamesa baracyahari ariko nk’uwo kumunena rwose sinabikurenganyiriza kuko natwe turabanena rwose, kandi nawe ubwe unukiye nakunena ndetse nkakwita umutwa.”

Umwe mu bacuruzi bo muri aka gace ni umuhamya wo kuba nta wasigajwe inyuma n’amateka ugihezwa. Niyonzima Emmanuel ucuruririza ikigage mu isoko ry’Indago mu murenge wa Kibeho avuga ko nta muturage ukinenga mugenzi we amuziza ubwoko bwe cyangwa aho akomoka.

Ubu nabo ngo batuye neza kandi ngo abaturanyi babo babiyumvamo
Ubu nabo ngo batuye neza kandi ngo abaturanyi babo babiyumvamo
N'abana babo basigaye bajya kw'ishuri kimwe n'abandi
N’abana babo basigaye bajya kw’ishuri kimwe n’abandi
Banenga bamwe muri bobatarahinduka bakirangwa n'isuku nke
Banenga bamwe muri bo batarahinduka bakirangwa n’isuku nke

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Mubahe n’igikoni batazatwika ayo mazu ahenze!

Comments are closed.

en_USEnglish