MissRwanda 2017: 15 berekeje muri BootCamp i Nyamata
Mu minsi 12 gusa haraba hamenyekanye umukobwa ugomba kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 akazaza asimbura Mutesi Jolly wari urifite mu mwaka wa 2016.
Ni muri urwo rwego abakobwa 15 bahatanira iri kamba bamaze kujyanwa mu mwiherero i Nyamata ‘BootCamp’ bagomba kumaramo ibyumweru bibiri bakurikirana amasomo atandukanye ajyanye n’amateka n’umuco.
Kuri iki cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2017 nibwo abo bakobwa berekeje muri uwo mwiherero. Mu nzira bagenda bakaba bari baherekejwe na polisi y’u Rwanda n’amwe mu mamodoka y’ababyeyi.
Benshi muri abo bakobwa 15 bagomba kuvamo umwe uhiga abandi, bemeye koko ko bari mu rishanwa ari uko babona bageze muri Golden Tulip hotel igiye kubacumbira iminsi 14.
Mu baganiriye na Umuseke batashatse ko amazina yabo ajya hanze, bavugaga ko kubera kugira amashyushyu menshi yo gushaka kumenya uko biba byifashe muri bootcamp, bumvaga hari ubwo bababwira ko byahindutse.
Mu bakobwa berekeje muri bootcamp bagomba kuvamo nyampinga w’u Rwanda 2017 harimo Umutoni Pamela, Mukabagabo Carine, Uwase Hirwa Honorine, Iradukunda Elsa,Umutoni Uwase Belinda,Umutoni Aisha, Umutoni Tracy Ford, Ashimwe Fiona Doreen, Shimwa Guelda, Mukunde Laurette, Umuhoza Simbi Fanique, Kalimpinya Queen, Mutesi Nadia, Iribagiza Patiente, na Umutoniwase Linda.
Biteganyijwe ko tariki ya 25 Gashyantare 2017 aribwo hazaba igitaramo cyo gutoranya nyampinga w’u Rwanda 2017 “Grand Final”.
Photos@Mugunga Evode/UM– USEKE
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
6 Comments
Aho mwibutse kubasaka bihagije ngo murebe ko ntabitwaje inzaratsi n’udupfunyika twagirira nabi abandi. Muritondere amashyari asanzwe hagati yigitsina gore.
oyee MINEDUC yaciye ibi byari ni ukorora uburaya mu bana ese ko nta mwana w’umuyobozi ujya ajya kubihatanira nuko se babyara abana babi cg abani b’injiji ? mutubwire Jye mbona ari uburaya nta mwari wo kwirirwa yitunanga ngo aragaragaza uburanga ibyo byakorwa n’umwana w’undi tukihera amaso tukishimisha naho ubundi babyeyi tubyamagane, wenda bazashyireho ibindi nk’umukobwa w’umuhanga n’umuco naho ubundi Nyampinga nanuwamubonaga mumuhanda none ngo kurushanwa gutunenga utubuno? no no no!
Hoya ubu ni nk’uburaye none se ko mbaza kuki ntamwana w’umuyobozi ujyamo nuko batabyara abana beza? nuko batari abahanga ? cg?
Gusa habonekamo abana b’abacuruzi na benewabo b’abayobozi ngo bihahire ririya faranga bannyuguza utubuno twabo ariko si abana b’abayobozi habe n’uwa Mayor wabonamo . Plz muzadusobanurire
Irushanwa rya ba Nyampinga ubwaryo si ribi. Ahubwo iyaba ryajyagamo abakobwa bose nta wukumiriwe. Mbese tukabonamo n’ababyibushye, abafite amaguru manini, abatari barebare cyane, abafite mu nda habyibushye, mbese tukabonamo ubwiza bwose bw’abakobwa b’iwacu, kandi bagasuzumwa n’Abaganga bakareba ko abo ba Nyampinga ari amasugi. Hanyuma bakambara amajipo cg amakanzu, ariko amapantalo na collant bikamaganwa; kandi bakabuzwa maquillage, kwisiga no kwihindura ukundi. Bakaba Abakobwa Naturel.
Akumiro ni itushi, urabona utwumba n’udutanda babarazaho, kuki buriwese batamuha icyumba cg ngo babaraze mu cyumba kinini
UB– USE NIBA BARARANA NTI BATINGANA NDABAZA!!!!
Comments are closed.