AMAFOTO: Mu byishimo byinshi amagana y’ abafana bakiriye Rayon ivuye S.Sudan
Rayon sports yageze mu Rwanda ivuye muri South Sudan aho yatsindiye AL Wau Salaam FC mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup. Yakiriwe n’abafana benshi bagaragaje ibyishimo mu karasisi kazengurutse ibice bitandukanye bya Kigali.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Gashyantare 2017 nibwo Rayon sports yakinnye umukino w’amajonjora y’ibanze w’irushanwa rya CAF rihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu iwayo.
Uyu mukino Rayon sports yanyagiye Al Wau Salaam FC yo muri Sudani y’Epfo 4-0. Ibitego byatsinzwe na Savio Nshuti Dominique, Kwizera Pierrot, Nova Bayama na Moussa Camara.
Iyi kipe yitwaye neza mu mahanga yageze mu Rwanda kuri iki cyumweru saa 19h, yakirwa n’umubare munini w’abakunzi bayo ku kibuga cy’indege cya Kigali.
Imodoka itwaye abakinnyi ba Rayon sports bava i Kanombe bakurikiwe n’amagana y’abakunzi b’iyi kipe bari mu modoka no kuri moto byateje ‘embouteillage’ mu muhanda Kanombe-Remera-Kacyiru.
Umukino wo kwishyura wa Rayon sports na Al Wau Salaam FC uteganyijwe ku cyumweru tariki 19 Gashyantare 2017.
Roben NGABO
UM– USEKE
11 Comments
Mwarakoze basore bacu.Umuseke muzadushakire inkuru ku mateka ya rayon Sport.Kugirango abatayazi bayamenye.
Uwakoze wese inshingano yahawe neza aba akwiye gushimirwa.
komeza wamamare RAYOL SPORT , ariko muzadushakire irirya ndirimbo ya rayon abafana baririmba
Rayon yashije ikibonobono APR Imena urutare none murasakuriza umujyi ngo mwatsinze..reba abo bakobwa barayon weeee! yewe mukennye muri byose!
Wowe wiyita NKUNDA, Uwo ni umujinya wubusa, ntabwo ikipe igiye hanze iba yiserukiye cyangwa ngo iserukire abafana bayo gusa ahubwo iba iserukiye igihugu. niyo mpamvu abanyarwanda bose BANKUNDA IGIHUGU BABA BAKWIYE KUJYA INYUMA YA BURI KIPE IGIYE GUKINIRA HANZE. NUBWO APR YANGANIJE NAYO YARI YASERUKIYE IGIHUGU CYACU TWESE KANDI TURAYISHIMA NTAWE UYIGAYA, ARIKO TUVUGISHE UKURI RAYON NAYO YARAKOZE KANDI ITAHUKANA ITSINZI KANDI IYO NSINZI NI IY’ABANYARWANDA TWESE!!!!!!
Hhhhh!Ubuze icyo asebya inka ati dore igicebe cyayo!Indabo APR yahawe ni ibyatsi naho Rayon yahawe indabo za class!Abakobwa useka hari Usa ziriya nzavumba zakiriye Gikona?Uri igicucu cyane,nRayon izahora ibakorogoshora mu mitima!N’ibyo mukora byose muba mutqigana!
Nkunda vana itiku aho. Ikibonobono c kijya mumarushanwa ya afurika? Ngaho iyo Apr izahivane ndebe. Muhimbira hano imbere yabasifuzi banyu
RWARUTABURA arandangije kbs, rayon ndayikunda cyaneee!!
Gikundiro oyeeeeee
Ni Urukundo nyine kuko Rayon sport ari urukundo erega n’abandi bakinnyi ba APR Bose ndetse n’abasirikare bikundira Rayon sport nuko ari uguhaha gusa naho ubundi bose bakwibera aba rayons!
Iyi kipe no mu ijuru barayizi; yambara neza emwe Na bikiramariya arayizi Kandi nayo iramuzi uwbo rero N’Imana Na Yezu barayizi kandi nayo iramusi. Muhamudu we sinakubwira !!! mumisigiti no mu nsengero barayizi kani nayo irabazi
Comments are closed.