Digiqole ad

I Juba, Rayon Sport itsinze 4-0 Al Wau Salaam FC, APR FC inganya 0-0 muri Zambia

 I Juba, Rayon Sport itsinze 4-0 Al Wau Salaam FC, APR FC inganya 0-0 muri Zambia

Kuri uyu wa Gatandatu amakipe yo mu Rwanda yakinnye imikino yo mu marushanwa ya CAF. Imbere y’Abanyarwanda benshi Rayon sports itsinze Wau Salaam FC muri South Sudan. APR FC yo inganya na Zanaco FC 0-0 i Lusaka muri Zambia.

Moussa Camara yatsinze kimwe muri bine Rayon sports yatsindiye i Juba
Moussa Camara yatsinze kimwe muri bine Rayon sports yatsindiye i Juba

Kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Gashyantare 2017 nibwo hakinwe imikino y’amajonjora y’ibanze mu marushanwa ya Afurika. Amakipe ahagarariye u Rwanda muri CAF Champions League na CAF Confederation Cup yitwaye neza.

Kuri stade ya Juba muri Sudani y’epfo niho abanyarwanda benshi biganjemo ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni bwo kurinda umutekano no kugarura amahoro UNAMISS bahuriye bashyigikira Rayon sports.

Rayon sports yari yahisemo gutangira akina umukino wugarira agerageza kwiga Wau Salaam FC bahanganye. Byatumye ahitamo kutabanza mu kibuga Manishimwe Djabel na Nahimana Shasir ahubwo akoresha Mugisha Francois Master na Nova Bayama bakina hagati ariko bazwiho kugarira.

Igice cya mbere cyakinwe ku zuba rikomeye ryazamuye igipimo cy’ubushyuhe kigera kuri 43*, cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Mu gice cya kabiri umutoza Masudi Djuma yabwiye abasore be ko nta mpamvu yo gutinya nkuko yabitangarije abanyamakuru nyuma y’umukino, ati:

“Igice cya mbere twashakaga kwiga imikinire y’iyi kipe kuko tutari tuyizi. Nabonye ari ikipe tudakwiye gutinya ngo dukomeze gukina twugarira, nsaba abakinnyi gutinyuka bagakina umupira wabo none bibyaye umusaruro ndashima abasore banjye.”

Mu gice cya kabiri abakinnyi bo hagati ba Rayon sports Fabrice Mugheni na Kwizera Pierrot batangiye gufasha ikipe gusatira byavuyemo igitego cya mbere ku munota wa 54 cyatsinzwe na Savio Nshuti Dominique.

Iki gitego cyafunguye umukino Rayon sports isatira izamu rya Wau Salaam cyane ari nako abanyarwanda benshi bari ku kibuga bongera umurindi. Ku munota wa 66 Kwizera Pierrot yatsinze igitego cya kabiri acenze ba myugariro batatu ba Wau Salaam FC.

Nova Bayama wazamukiye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC ubu uri muri Rayon sports wakoresheje neza amahirwe yo kubanza mu kibuga yahawe yatsindiye Rayon igitego cya gatatu ku munota wa 75.

Ahita anatanga umwanya kuri Manishimwe Djabel, ndetse Nahimana Shasir asimbura Mugisha Francois Master. Uku gusimbuza kwagaragaje ko bifuza gukomeza gusatira. Bituma Rayon sports isoza urugamba rwo gushaka ibitego itsinda icya kane ku munota wa 83 igitego cya Moussa Camara.

APR FC nayo yitwaye neza muri Zambia inganya 0-0 na Zanaco FC, umukino utagaragayemo uburyo bwinshi bwo kubona igitego bihesha amahirwe ikipe y’ingabo z’u Rwanda kuko izakira umukino wo kwishyura.

Abakinnyi 11 babanjemo mu makipe ahagarariye u Rwanda:

Rayon sports: Ndayishimiye Eric Bakame(Captain), Manzi Thierry, Abuba Sibomana, Ange Mutsinze, Mugabo Gabriel, Mugisha Francois (Master), Kwizera Pierrot, Mugheni Fabrice, Nova Bayama, Savio Nshuti, Moussa Camara

APR FC: Emery Mvuyekure, Rusheshangoga Michel, Imanishimwe Emmanuel, Nsabimana Aimable, Rugwiro Herve, Imran Nshimiyimana, Mukunzi Yannick, Djihad Bizimana, Janvier Benedata, Patrick Sibomana, Issa Bigirimana.

Rayon sports yitwaye neza mu mahanga
Rayon sports yitwaye neza mu mahanga
Umukino wayobowe n'abanya-Eritrea
Umukino wayobowe n’abanya-Eritrea
Abakinnyi 11 ba Wau Salaam FC babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba Wau Salaam FC babanje mu kibuga
Stade ya Juba hari izuba ryinshi
Stade ya Juba hari izuba ryinshi
Ingabo z'u Rwanda zashyigikiye cyane Rayon sports
Ingabo z’u Rwanda zashyigikiye cyane Rayon sports
Masudi ngo yabanje kwiga ikipe asatira mu gice cya kabiri
Masudi ngo yahisemo kubanza kwiga ikipe agasatira mu gice cya kabiri
Baririmba bati tubasigiye umurongo wa 4G
Baririmba bati tubasigiye umurongo wa 4G
Kuva kuri stade Rayon sports yari iherekejwe n'imodoka za UN
Kuva kuri stade Rayon sports yari iherekejwe n’imodoka za UN
11 babanjemo muri APR FC
11 babanjemo muri APR FC
Abatoza ba APR FC bayobowe na Jimmy Mulisa (wambaye ikoti) bitwaye neza muri Zambia
Abatoza ba APR FC bayobowe na Jimmy Mulisa (wambaye ikoti) bitwaye neza muri Zambia

Roben NGABO
UM– USEKE

1 Comment

  • Mwakoze basore bacu. Mutegure imikino izabera i Kigali

Comments are closed.

en_USEnglish