Kamonyi: Wa mukecuru w’incike yahawe icumbi n’ubundi bufasha
*Akarere ka Kamonyi kahaye icumbi MUKARUBAYIZA umukecuru w’incike,
*Ubuyobozi bwemeye kumukodeshereza umwaka wose kandi burateganya kumwubakira inzu ye bwite.
Nyuma y’uko Umuseke ubagejejeho inkuru y’umukecuru MUKARUBAYIZA Vénantie wabaga mu nzu ikikijwe n’ibihuru kandi idakinze, ndetse yenda kumugwaho, kuri ubu Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bumaze kumuvana aho hantu abantu bavugaga ko umuntu adakwiye kuba.
Ubwo Umuseke wasuraga Mukarubayiza n’undi mugore wamwisunze, wasanze aba bombi babana muri iyo nzu mbi kandi badafite n’ibyo kurya, ku buryo uyu mukecuru yavugaga ko atibuka igihe aherukira kurya.
Mu kiganiro Ikinyamakuru Umuseke cyagiranye n’aba baturage uko ari babiri, bavuze ko nta muntu n’umwe ubitaho uretse Padiri wo muri Paruwasi ya Musambira ujya ubaha rimwe na rimwe icyo kurya, bakaba barifuzaga ko bahabwa ubufasha butandukanye burimo n’ibiribwa.
Akarere ka Kamonyi ku bufatanye n’umurenge wa Musambira babanje kwimura aba baturage babashyikiriza ibiribwa, ibiryamirya, imyambaro n’ibikoresho byo mu rugo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musambira Etienne MUVUNYI, avuga ko babanje gushakira aba baturage aho gucumbika mbere y’uko babaha ubufasha.
Yagize ati:”Twemeye kubakodeshereza umwaka wose, kandi turimo gushaka uko twababonera icumbi ryabo bwite mbere y’uko uyu mwaka urangira.”
MUKARUBAYIZA Vénantie na mugenzi we bavuga ko kuba bimuriwe mu nzu irimo amashanyarazi bagahabwa n’ibiribwa bisa n’inzozi kuko ari ubwa mbere bahawe ubufasha bukomeye.
Ati “Dufite ibyishimo byinshi kandi turashimira ubuyobozi bwaduhaye icumbi n’ibyokurya tuguwe neza.”
Cyakora abasabiriza benshi kandi banavuga ko bafite ibibazo by’ubukene bukabije baragaragara mu mujyi wa Muhanga muri iki gihe, abenshi ni abo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Kamonyi.
Benshi muri abo bahitamo kujya muri uwo mujyi kuko ngo ari ho babona aho basaba bakabona amaramuko.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Kamonyi.
11 Comments
iyi nkuru irashimishije, bravo ku karere ka kamonyi.
Thank you Moyer!!!!
Rwose ubanza utari warabimenye koko.
Aba nibo banyamakuru tuba dukeneye!! uyu mukecuru yari abayeho nabi rwose ariko reba ukuntu akeye!! Bravo umuseke!!!!
Ubundi se baribategereje iki kubakira uyu mukecuru no kumuha ubufasha ahubwo birirwa mu nama za buri gihe zidatanga umusaruro abaturage bakaharenganira.
HE ndamukunda kuko hari igihe abawitura akabakubita akanyafu
Ndashimira Akarere ka kamonyi n’umurenge mwagize neza rwose kwita kuri izi mbabare zombi Asante Sana
Ntubona se ahubwo, uwo mukecuru yari ababaye. Ariko se ubwo Umurenge wari utegereje ko Umuseke ubyandika kugira ngo babone kumufasha. Dufite ibibazo by’abayobozi bamwe kabisa.
Ubusabusa buruta ubusa, nabe arwarije aho, gusa iyi nzu bamukodeshereje nayo ntijyanye n’ icyerekezo u Rwanda tuganamo
Ikintu kimbabaza ni uko abayobozi b umudugudu babab bahisha hisha imibereho y’abantu nk’aba kabisa. Ikinyamakuru “UM– USEKE” ndabakunda nkabura uko ngira nsimfite iruju ngo nditure uwakoze iyi nkuru ariko ndarimwifurije.
Rwose mwakoze cyane. Ndabona numukobwa yishimye mwamuboneye fiyase a joke. Gusa Imana iaubize aho mwakuye
Gusa ndabona n’inzu babahaye nayo ishobora kubagwaho! DESHABILLE ST PAUL POUR HABILLER ST PIERRE nibyo bababakoreye. Gusa bakoze ku bw’ibiribwa
Amiiiiiiiiiiiiiiiiina
Comments are closed.