AMAFOTO: Rayon yageze i Juba muri South Sudan yakirwa n’ingabo z’u Rwanda
Itsinda ry’abafana, abatoza n’abakinnyi ba Rayon sports ryahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa gatanu saa sita z’amanywa ryamaze kugera i Juba muri South Sudan ahazabera umukino wa CAF Confederation Cup uzayihuza na Wau Salaam FC.
Kuri uyu wa gatandatu saa 14:30 kuri Juba stadium yo muri Sudani y’Epfo hateganyijwe umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze muri TOTAL CAF Confederation Cup uzahuza Wau Salaam FC na Rayon sports yo mu Rwanda.
Iyi kipe yageze mu mujyi wa Juba yakirwa n’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro no kugarura umutekano muri Sudani y’Epfo(UNMISS), zibafasha kugera ku kibuga bazakiniraho umukino.
Masudi Djuma utoza Rayon sports yabwiye abanyamakuru ko afite ikizere cyo kuvana amanota muri uyu mukino ubanza.
Yagize ati: “Intego yacu ya mbere ni ugushaka igitego. Rayon sports ni ikipe isatira kandi mfite abasore benshi bashobora gutera mu izamu. Ikipe yose iriteguye kandi izi neza ko gutsindwa igitego bishobora kudushyira mu byago. Turifuza intsinzi kandi nta mwanya wo kudusatira nshaka gutanga. Imana ibidufashemo”
Rayon sports yageze muri iyi mikino ya CAF nyuma yo gutwara igikombe cy’Amahoro itsinze APR FC mu mpeshyi ya 2016. Nishobora gusezerera Wau Salaam FC izahura na Onze Creatures yo muri Mali.
Abakinnyi 18 Rayon sports yajyanye i Juba muri South Sudan ni:
Ndayishimiye Eric Bakame, Evariste Mutuyimana, Manzi Thierry, Gabriel Mugabo, Munezero Fiston, Mutsinzi Ange Jimmy, Irambona Eric, Abouba Sibomana, Jean d’Amour Mayor, Mugheni Fabrice, Kwizera Pierrot, Mugisha Francois Master, Nahimana Shasir, Manishimwe Djabel, Nova Bayama, Nshuti Dominique Savio, Lomami Frank na Moussa Camara
Staff:
Masudi Djuma (Umutoza), Nshimiyimana Maurice (Umutoza wungirije), Manirakiza Jean Claude Masope (Umutoza w’abanyezamu), Lomami Marcel (Fitness Coach), Mugemana Charles (Muganga), Jean Luc Imfurayacu (Umunyamakuru), na Gakwaya Olivier (Uyoboye ‘délégation’)
Roben NGABO
UM– USEKE
3 Comments
wenda icyubahiro bahawe ningabo zurwanda kizatuma bakina biyumvamo ko ari apr bitume batsinda,tubitege amaso,tubifurije itsinzi
muzabikora neza.muduheshe agaciro bro
Bavandimwe nubwo ubu turafana amakipe yaserukiye u Rwanda mu marushanwa atandukanye yagiyemo, ndumva icyo twaharanira twese ari uko yatahukana intsinzi.
Comments are closed.